Mt 9

Yezu akiza ikimuga

1 Nuko Yezu yurira ubwato, arambuka ajya mu mujyi w’iwabo.

2 Bamuzanira umuntu umugaye bamuhetse mu ngobyi, abonye ukwizera kwabo abwira uwo murwayi ati: “Humura mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”

3 Bamwe mu bigishamategeko babyumvise baribwira bati: “Uriya muntu aratuka Imana.”

4 Yezu amenya ibyo bibwira arababaza ati: “Ni iki kibateye ibyo bitekerezo bibi?

5 Icyoroshye ni ikihe, ari ukuvuga ngo ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ngo ‘Byuka ugende’?

6 Nyamara ndagira ngo mumenye ko ku isi Umwana w’umuntu afite ubushobozi bwo kubabarira abantu ibyaha.”

Nuko abwira uwo muntu umugaye ati: “Byuka ufate ingobyi yawe witahire.”

7 Uwo muntu arabyuka arataha.

8 Aho hari imbaga y’abantu benshi babibonye barakangarana, basingiza Imana yahaye abantu ubushobozi bugeze aho.

Yezu ahamagara Matayo

9 Nuko Yezu ahise abona umuntu witwa Matayo, yicaye ku biro by’imisoro. Aramubwira ati: “Nkurikira!” Matayo aherako arahaguruka aramukurikira.

10 Igihe Yezu n’abigishwa be bari kwa Matayo bafungura, abasoresha benshi n’abandi banyabyaha baraza basangira na bo.

11 Abafarizayi babibonye babaza abigishwa be bati: “Kuki umwigisha wanyu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?”

12 Yezu abumvise arababwira ati: “Abazima si bo bakenera umuvuzi, ahubwo abarwayi ni bo bamukenera.

13 Nimugende mwige uko iri jambo risobanura, ‘Icyo mbashakaho si ibitambo, ahubwo ni uko mugira impuhwe.’ Sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo naje guhamagara abanyabyaha.”

Ibyerekeye kwigomwa kurya

14 Nuko abigishwa ba Yohani Mubatiza begera Yezu baramubaza bati: “Kuki twebwe n’Abafarizayi twigomwa kurya kenshi, naho abigishwa bawe ntibabikore?”

15 Yezu arabasubiza ati: “Mbese mu bukwe abasangwa bashobora kugira agahinda, umukwe akiri kumwe na bo? Nyamara igihe kizagera umukwe avanwe muri bo, ni bwo bazigomwa kurya.

16 “Ntawe utera ikiremo gishya ku mwenda ushaje. Uwabikora, ikiremo gishya cyawukurura ukarushaho gushishimuka.

17 Nta n’usuka inzoga y’umubira mu mpago z’impuzishaje.. Uwabikora, impago zaturika zikangirika inzoga igasandara. Ahubwo inzoga y’umubira bayisuka mu mpago zikiri nshya, ntihagire icyangirika muri byombi.”

Yezu akiza umugore urwaye, azura n’umwana

18 Akibabwira ayo magambo, umutware wo mu Bayahudi aramusanga, aramupfukamira aramubwira ati: “Umukobwa wanjye amaze gupfa, none ngwino umurambikeho ibiganza yongere abeho.”

19 Nuko Yezu arahaguruka aramukurikira, ajyanye n’abigishwa be.

20 Muri bo hari umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri. Amuturuka inyuma akora ku ncundaz’umwitero we,

21 kuko yibwiraga ati: “Ninkora ku mwitero we byonyine ndakira.”

22 Nuko Yezu arahindukira, amurabutswe aramubwira ati: “Humura mwana wanjye, ukwizera kwawe kuragukijije.” Ako kanya uwo mugore arakira.

23 Yezu ageze mu rugo rwa wa mutware, ahasanga abantu bavuza imyironge baririra uwapfuye, ahasanga n’imbaga y’abantu basakabaka.

24 Arababwira ati: “Nimusohoke, umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.”

Baramuseka cyane.

25 Bose bamaze guhēzwa Yezu arinjira amufata ukuboko, umukobwa arabyuka.

26 Iyo nkuru ikwira muri ako karere kose.

Yezu ahumura impumyi ebyiri

27 Yezu avuye aho hantu, abantu babiri b’impumyi bamukurikira batakamba bati: “Yewe Mwene Dawidi, tugirire impuhwe!”

28 Ageze mu rugo baramwegera, maze arababaza ati: “Muremera ko nshobora kubakiza?”

Baramusubiza bati: “Turabyemera Nyagasani.”

29 Nuko abakora ku maso arababwira ati: “Bibabere uko mwizeye.”

30 Nuko barahumuka. Arabihanangiriza ati: “Muririnde ntihagire ubimenya.”

31 Ariko bagitirimuka aho bamwamamaza muri ako karere kose.

Yezu akiza ikiragi

32 Bakiva aho, abantu bazanira Yezu ikiragi cyahanzweho.

33 Yezu amenesha ingabo ya Satani, uwari ikiragi aravuga. Rubanda baratangara cyane baravuga bati: “Ntihigeze kuboneka ibintu nk’ibi mu Bisiraheli.”

34 Naho Abafarizayi bo bakavuga bati: “Ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani abuhabwa n’umutware wazo.”

Yezu agirira rubanda impuhwe

35 Yezu agenda mu mijyi yose no mu byaro yigisha mu nsengero zaho, atangaza Ubutumwa bwiza bwerekeye ubwami bw’ijuru, akiza n’indwara zose n’ubumuga bwose.

36 Abonye iyo mbaga y’abantu abagirira impuhwe, kuko bari bashobewe kandi bananiwe, bameze nk’intama zitagira umushumba.

37 Nuko abwira abigishwa be ati: “Dore imyaka yeze ari myinshi nyamara abasaruzi ni bake,

38 nuko rero nimusabe Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu murima we.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/9-681861ff28e4688931625802a5fa29d7.mp3?version_id=387—