Indamutso
1 Ni jye Pawulo ubandikiye, jyewe umugaragu wa Kristo Yezu. Imana yampamagariye kuba Intumwa yayo, intoranyiriza kwamamaza Ubutumwa bwayo bwiza.
2 Ubwo Butumwa Imana yabusezeranye kuva mbere mu Byanditswe yatugeneye, itumye abahanuzi bayo.
3-4 Buvuga ibyerekeye Umwana wayo Yezu Kristo Umwami wacu. Ukurikije amasekuruza y’abantu akomoka kuri Dawidi, naho ukurikije ibya Mwuka Muziranenge, Imana yerekanye ko ari Umwana wayo, ikoresheje ububasha bwayo igihe imuzuye mu bapfuye.
5 Ku bw’uwo Imana yangiriye ubuntu ngo mbe Intumwa yayo, nemeze abo mu mahanga yose ibya Kristo kugira ngo bamwemere, bityo bamwumvire.
6 Namwe muri muri abo kuko Imana yabahamagaye ngo mube aba Yezu Kristo.
7 Ni mwe mwese nandikiye abakundwa n’Imana b’i Roma, abo yahamagariye kuba intore zayo. Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n’amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.
Pawulo yifuza gusura abemera Kristo b’i Roma
8 Mbere na mbere ndashimira Imana yanjye ku bwa Yezu Kristo kubera mwe mwese, kuko kwemera Kristo kwanyu kwamamaye ku isi yose.
9 Imana nkorera n’umutima wanjye wose, namamaza Ubutumwa bwerekeye Umwana wayo, ni yo ntanzeho umugabo ko mpora mbazirikana
10 mu masengesho. Nyisaba ubudasiba ngo ubu ibe yampa uburyo bwo kuza iwanyu, bivuye ku bushake bwayo.
11 Mbega ukuntu nifuza kubabona, kugira ngo ngire impano ya Mwuka w’Imana mbagezaho yo kubakomeza!
12 Ndifuza kuba muri mwe ngo muterwe inkunga no kwemera Kristo kwanjye, nanjye nyiterwe n’ukwanyu.
13 Bavandimwe, sinabahisha ko kenshi nafashe umugambi wo kuza iwanyu, ariko kugeza ubu nkagira impamvu zibimbuza. Nifuzaga ko umurimo wanjye wakwera imbutoiwanyu, bityo nkaba nungutse abemera Kristo muri mwe kimwe no mu yandi mahanga nagezemo.
14 Koko nahawe inshingano yo kugeza Ubutumwa bwiza ku bantu bose, baba abasirimu cyangwa abanyamusozi, baba abanyabwenge cyangwa abaswa.
15 Ni cyo gituma nshaka namwe kubagezaho Ubutumwa bwiza, mwebwe abari i Roma.
Ububasha bw’Ubutumwa bwiza bw’Imana
16 Erega kwamamaza Ubutumwa bwiza ntibintera isoni, kuko ari bwo bubasha Imana ikoresha ngo ikize uwemera Kristo wese, uhereye ku Bayahudi ukageza no ku bandi.
17 Ubwo Butumwa ni bwo buhishura uburyo Imana iha abantu kuyitunganira babikesha kwemera Kristo, bigatuma bagenda barushaho kumwizera. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo “Utunganiye Imana abitewe no kuyizera azabaho”.
Abantu bose batsinzwe n’urubanza
18 Uhereye mu ijuru, Imana yahishuye uburakari iterwa n’ubugome bwose bw’abantu bayisuzugura bakagira nabi, bagapfukirana ukuri bitewe n’ubwo bugome bwabo.
19 Erega ibyo umuntu ashobora kumenya ku byerekeye Imana bimaze kubagaragarira, kuko Imana ubwayo yabibagaragarije!
20 Kuva isi yaremwa, ibitaboneka by’Imana – ni ukuvuga ububasha buhoraho bwayo n’ubumana bwayo – abantu babibona mu byo yaremye ku buryo busobanutse. Nta cyo rero bafite bakwireguza.
21 Nubwo bazi Imana, ntibayihaye ikuzo kandi ntibayishimiye nk’uko biyikwiye. Ahubwo ibitekerezo byabo byabaye imburamumaro, kandi ukujijwa kw’imitima yabo kwatumye bahera mu mwijima.
22 Barirase ngo ni abanyabwenge, nyamara babaye ibicucu.
23 Ikuzo ry’Imana idapfa bariguranye amashusho y’abantu bapfa, n’ay’inyoni n’ay’inyamaswa n’ay’ibikurura inda.
24 Ni yo mpamvu Imana yabaretse ngo biyandarike babitewe no kurarikira, bityo bagafatanya gutesha imibiri yabo agaciro.
25 Ukuri kw’Imana bakuguranye ibinyoma, maze baramya kandi bagakorera ibyaremwe babisimbuza Imana Rurema, ari iyo ikwiye gusingizwa iteka ryose. Amina.
26 Ni cyo gituma Imana yabaretse bakagengwa n’irari ritesha agaciro, bigeza aho abagore babo bakoresha imibiri yabo ku buryo bunyuranye n’ubwo yaremewe.
27 Abagabo na bo biba bityo bareka kubana n’abagore bashakanye uko Imana yabigennye, ahubwo barararikirana ubwabo bigeza aho bakora ibizira umugabo ku wundi, maze babona mu mibiri yabo ingaruka ikwiranye n’ubuyobe bwabo.
28 Bibwiraga ko atari ngombwa kumenyana n’Imana, ni cyo cyatumye na yo ibareka ngo bagire ibitekerezo bigoramye, bakore n’ibidakwiye.
29 Buzuye ubugome bw’uburyo bwose, hamwe n’ubugizi bwa nabi n’irari ry’ibintu n’urugomo. Bigwizamo ishyari n’ubwicanyi, amakimbirane n’ubutiriganya n’amatiku, gukwiza amagambo
30 no gusebanya. Ni abanzi b’Imana n’abanyagasuzuguro n’abirasi, barirarira bagahimba ibibi ntibumvire ababyeyi,
31 barangwaho ubujiji n’ubuhemu, ni indashoboka nta n’impuhwe bagira.
32 Bazi iteka ry’Imana rivuga ko ibyaha nk’ibyo bikwiye guhanishwa urupfu, nyamara ntibabikora gusa ahubwo banashima ababikora.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ROM/1-96deaed6438ddd75ec1a811e4c42bc69.mp3?version_id=387—