Rom 10

1 Bavandimwe, icyo nifuriza Abisiraheli mbikuye ku mutima ni uko bakizwa, ni na byo mbasabira ku Mana.

2 Ndahamya rwose ko bafite ishyaka ryo gukorera Imana, ariko ni ishyaka ridashingiye ku kuyimenya.

3 Ntibasobanukiwe uburyo Imana igira abantu intungane, ahubwo bashaka ubwabo buryo bwo kwigira intungane, bagasuzugura ubutungane Imana itanga.

4 Erega Kristo ni we wanonosoye ibyo Amategeko yari agamije, kugira ngo umwizera wese Imana imugire intungane!

Agakiza ni ak’umuntu wese wizera Nyagasani

5 Musa ubwe yanditse ibyerekeye gutunganira Imana bivuye ku Mategeko agira ati: “Uzayumvira azabeshwaho na yo.”

6 Nyamara dore icyo avuga ku byerekeye ubutungane buvuye ku kwizera: “Ntukibaze uti: ‘Ni nde washobora kuzamuka mu ijuru?’ (ari ukugira ngo ajye kumanurayo Kristo),

7 cyangwa ngo wibaze uti: ‘Ni nde washobora kumanuka ikuzimu?’ (ari ukugira ngo azamureyo Kristo amuvana mu bapfuye.)”

8 Ahubwo aravuga ati: “Ijambo ry’Imana urarifite, warifashe mu mutwe ndetse ushobora kuritondagura.” Ni ryo jambo twamamaza rikubwira kwizera Kristo,

9 ngo nubyivugira n’umunwa wawe ko Yezu ari Nyagasani, ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye uzakizwa.

10 Koko rero kubyemera mu mutima bituma Imana ikugira intungane, naho kubyivugira n’umunwa bigatuma ukizwa.

11 Ibyanditswe bigira biti: “Nta n’umwe umwizera uzakorwa n’isoni.”

12 Bityo Umuyahudi n’utari Umuyahudi nta kurobanura, bose bafite Nyagasani umwe usendereza ibyiza bye ku bamwambaza bose.

13 Ibyanditswe biravuga ngo: “Umuntu wese uzatakambira Nyagasani azakizwa.”

14 None se bamwiyambaza bate batabanje kumwemera? Kandi bamwemera bate batigeze bamwumva? Mbese bamwumva bate hatabonetse umuntu umwamamaza?

15 Ikindi kandi abantu bamwamamaza bate ntawe ubatumye? Ni yo mpamvu Ibyanditswe bigira biti: “Mbega ukuntu ari byiza kubona abazanye Inkuru nziza!”

16 Ariko si bose bumviye ubwo Butumwa bwiza. Ni na ko Ezayi yavuze ati: “Nyagasani, ni nde wemeye ibyo yatwumvanye?”

17 Bityo abantu bemera Kristo bamaze kumva ubutumwa, kandi ubwo butumwa ni ukubwirwa ibyerekeye Kristo.

18 Noneho ndabaza. Mbese abantu ntibumvise ubwo butumwa? Yee, barabwumvise. Ibyanditswe biravuga ngo:

“Ijwi ryabwo ryasakaye ku isi yose,

ubutumwa bwageze ku mpera zayo.”

19 Ndabaza rero. Mbese Abisiraheli ntibabisobanukiwe? Erega mbere Musa yari yaravuze ati:

“Nzabaharika abanyamahanga mbatere gufuha,

nzabarakaza ntonesha abanyabwengebuke!”

20 Ndetse Ezayi yageze n’aho yerura ati:

“Abatanshakaga barambonye,

abatagize icyo bambaza ndabiyeretse.”

21 Ariko ku byerekeye Abisiraheli agira ati: “Nirizaga umunsi nteze amaboko ngo nakire abantu b’ibyigomeke batanyumvira.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ROM/10-a847314d679887b308de413a52c11c03.mp3?version_id=387—