Imana ntiyaciye Abisiraheli
1 None rero ndabaza. Mbese Imana yaba yaraciye ubwoko bwayo? Ibyo ntibikanavugwe! Nanjye ubwanjye ndi Umwisiraheli ukomoka kuri Aburahamu, mu muryango wa Benyamini.
2 Imana ntiyatereranye ubwoko bwayo yitoranyirije kuva kera. Mbese ntimuzi icyo Ibyanditswe bivuga, aho Eliya yaregaga Abisiraheli ku Mana? Yaravuze ati:
3 “Nyagasani, bishe abahanuzi bawe basenya intambiro zawe, ni jye usigaye jyenyine none nanjye barampigira kunyica.”
4 Ariko se Imana yamushubije iki? Yaravuze iti: “Nisigiye abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira ikigirwamana Bāli.”
5 No muri iki gihe na bwo, agace gato kitwa Abasigaye, Imana yakagiriye ubuntu irakitoranyiriza.
6 Kwari ukubagirira ubuntu koko itabitewe n’ibikorwa byabo, kuko bitabaye bityo ubuntu igira bwaba butakiri ubuntu.
7 Ibyo se ni ukuvuga iki? Icyo Abisiraheli bashakaga nta bwo bakibonye. Abakibonye ni abo Imana yatoranyije, naho abandi bose barinangiye.
8 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Imana yabahaye imitima ihuramye n’amaso atabona n’amatwi atumva kugeza n’ubu.”
9 Dawidi na we ati:
“Ibyokurya byabo nibibabere umutego wo kubatega,
bibabere nk’ibuye ryo kubasitaza n’igihano kibakwiriye.
10 Amaso yabo ahume atsiratsize,
uteze imigongo yabo guhora ihetamye.”
11 Nuko rero ndabaza. Mbese igihe Abisiraheli basitaraga kwari ukugwa burundu? Ibyo ntibikanavugwe! Ahubwo gucumura kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisiraheli ishyari.
12 None se ubwo gucumura kwabo kwakungahaje abatuye isi, gucogora kwabo kugakungahaza abanyamahanga, hazacura iki nibaramuka basubiye byuzuye mu byabo?
Agakiza kagera no ku batari Abayahudi
13 Noneho reka mbabwire mwebwe abatari Abayahudi: ni jye Ntumwa Kristo yatumye ku batari Abayahudi, mfite ishema ry’umurimo yanshinze.
14 Icyampa nkabona uko ntera bene wacu b’Abayahudi kugira ishyari ngo mbakizemo bamwe!
15 Koko rero ubwo guhēzwa kwabo kwatumye rubanda rutari Abayahudi bungwa n’Imana, hazacura iki igihe Abayahudi ubwabo bazayigarukira? Bazamera nk’abazutse mu bapfuye!
16 Igihe bafata igisate cy’umugati ho umuganura bakagitura Imana, byerekana ko uwo mugati wose na wo ari uwayo. Kandi igihe imizi y’igiti yegurirwa Imana, amashami na yo aba ari ayayo.
17 Urubyaro rwa Isiraheli rugereranywa n’igiti cy’umunzenze cyakonzweho amashami. Wowe utari Umuyahudi ugereranywa n’ishami ry’umunzeze wo mu gasozi ryagemetswe aho ayo mashami yakonzwe, bityo nawe ukaba ufite uruhare ku byo imizi itungisha icyo giti.
18 Nuko rero we kwirata ngo wigambe ku mashami. None se wakwirata iki? Si wowe ushyigikiye imizi, ahubwo imizi ni yo igushyigikiye.
19 Ahari aho wakwibwira uti: “Amashami yarakonzwe kugira ngo ngemekwe.”
20 Yee, ni byo. Icyo ayo mashami yazize ni uguhemuka kwayo. Naho wowe ikiguhagaritse ni ukuyoboka Kristo kwawe. Ntukirate rero, ahubwo utinye Imana.
21 Koko ubwo Imana itababariye abagereranywa n’amashami kamere, nawe ntizakubabarira.
22 Zirikana rero kugira neza kw’Imana n’igitsure cyayo, abayivuyeho yabagiriye igitsure naho wowe ikugirira neza. Icyakora ni ngombwa ko uguma muri ubwo buntu ikugirira, bitabaye bityo nawe ni uko, uzakondwa nka ya mashami.
23 Naho Abayahudi nibareka ubuhemu bwabo, bazaba nk’amashami yakonzwe nyuma akagemekwa aho yahoze mbere, kuko Imana ifite ububasha bwo kongera kubagemeka.
24 Wowe utari Umuyahudi, uri nk’ishami kamere ryavuye ku munzenze wa mu gasozi, maze ku buryo bunyuranye n’imihingire isanzwe y’ibiti, ugemekwa ku munzenze w’umuterano. None se ko Abayahudi ari bo mashami kamere y’uwo munzenze w’umuterano, babura bate kugemekwa ku munzenze wabo bwite?
Iherezo umuryango wa Isiraheli uzakizwa
25 Koko rero bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa iri banga hato mutibeshya ko muri abanyabwenge, ni uko igice kimwe cy’Abisiraheli cyinangiye. Ibyo bizakomeza kugeza igihe abanyamahanga bazemera Kristo byuzuye.
26 Uko ni ko urubyaro rwose rwa Isiraheli ruzakizwa, nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo
“Umutabazi azava i Siyoni,
atsembe ubugome mu bakomoka kuri Yakobo.
27 Ngiryo Isezerano nzagirana na bo nimbakuraho ibyaha.”
28 Ku byerekeye Ubutumwa bwiza, Abayahudi babaye abanzi b’Imana mwe bibagirira akamaro. Naho ku byerekeye gutoranya kw’Imana, ni abatoni bayo kubera ba sekuruza.
29 Koko Imana ntabwo yisubiza ibyo yahaye abantu, cyangwa ngo yivuguruze iyo yabahamagaye.
30 Namwe kera mwanze kumvira Imana, none ubu yabagiriye imbabazi bitewe n’uko Abayahudi banze kuyumvira.
31 Ubu ni ko biri kuri bo, babaye intumvira kugira ngo mwe mumaze kugirirwa imbabazi, ubu na bo bazigirirwe.
32 Imana yagize abantu bose imbohe babitewe no kutayumvira, kugira ngo ibone uko igirira bose imbabazi.
Imigambi y’Imana y’agatangaza
33 Mbega ukuntu Imana ari umukungu wa byose! Mbega ukuntu ubwenge bwayo n’ubumenyi bwayo biturenze! Ibyo yiyemeza ni amayobera rwose, kandi imigenzereze yayo nta wayimenya.
34 Ibyanditswe bivuga ngo:
“Ni nde wamenye ibyo Nyagasani atekereza?
Ni nde wabaye umujyanama we?”
35 “Ni nde wigeze abanza kugira icyo amuha,
ngo na we abe amwituye?”
36 Erega byose bikomoka ku Mana, byose bibeshwaho na yo, byose bigenewe kuba ibyayo! Nihorane ikuzo iteka ryose. Amina.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ROM/11-69ebc248478d966a2570b1462af9826f.mp3?version_id=387—