Rom 12

Ubugingo bushya butera gukorera Imana

1 Bavandimwe, kubera ko Imana yabahaye imbabazi ndabihanangiriza ngo mwitange, maze mube ibitambo bizima byeguriwe Imana biyishimisha. Uko ni ko kuyikorerakubakwiriye.

2 Ntimugakurikize imibereho y’ab’iki gihe, ahubwo mureke Imana ivugurure ibitekerezo byanyu mube muhindutse rwose. Ni bwo muzashobora kumenya neza ibyo Imana ishaka, kugira ngo muhitemo ibyiza biyishimishije kandi bitunganye rwose.

3 Kubera ubuntu Imana yangiriye ndabwira buri wese muri mwe nti: “Uramenye we kwitekerezaho birenze urugero uriho, ahubwo ushyire mu gaciro wiyoroheje ukurikije urugero Imana yaguhaye rwo kuyizera.

4 Buri muntu muri twe afite umubiri umwe ugizwe n’ingingo nyinshi, kandi izo ngingo ntizigira umurimo umwe.

5 Uko ni ko nubwo turi benshi muri Kristo twabaye umubiri umwe, twese duhurijwe hamwe buri muntu akaba urugingo rwa mugenzi we.

6 Dufite kandi impano zitandukanye Imana yatugabiye buri wese iye. Uwahawe guhanura ngo avuge ibyo yeretswe, nakoreshe iyo mpano ashingiye ku kwizera yahawe n’Imana.

7 Uwahawe impano yo gukorera abandi ngaho nabakorere, uwahawe iyo kwigisha niyigishe,

8 uwahawe iyo gukomeza abantu imitima nabakomeze, utanga ku bye natange atitangiriye itama, uyobora abandi nabikorane umwete, n’ugiriye undi impuhwe nazigire yishimye.

9 “Mujye mukundana mutaryarya. Mwange ikibi cyose mwibande ku byiza.

10 Mukundane urukundo rwa kivandimwe. Mwubahane buri muntu ashyire mugenzi we imbere.

11 Mugire umwete mwe kuba abanyabute. Mukorere Nyagasani mufite ishyaka ryinshi.

12 Mwishimire ibyo mwiringiye, mwihangane mu makuba, ntimugacogore mu gusenga.

13 Intore z’Imana zikennye muzifashishe ku byo mufite, n’izibasanga muzicumbikire.

14 “Musabire umugisha ababatoteza – koko mubasabire umugisha atari umuvumo.

15 Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira.

16 Mubane muhuje. Mwe kwishyira hejuru, ahubwo mwemere gukora imirimo yoroheje. Ntimukīgire abanyabwenge.

17 “Ntimwiture umuntu inabi yabagiriye. Muharanire gukora ibigaragarira abantu bose ko ari byiza.

18 Uko bizashoboka kose, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose.

19 Ncuti zanjye, ntimwihōrere ahubwo mujye mureka uburakari bw’Imana abe ari bwo buhōra, kuko Ibyanditswe bivuga ngo: ‘Guhōra no kwitura ni ibyanjye’, ni ko Nyagasani avuga.

20 Ahandi ngo: ‘Ariko umwanzi wawe nasonza umuhe icyo arya, nagira inyota umuhe icyo anywa, nugenza utyo bizaba nk’aho urahuriye amakara agurumana ku mutwe we.’

21 Ibibi ntibikagutsinde, ahubwo utsinde ibibi ukoresheje ibyiza.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ROM/12-5a5751df66f08f26efb50b3ffc0e503a.mp3?version_id=387—