Kumvira abategetsi
1 Buri muntu niyemere kugengwa n’abategetsi kuko nta butegetsi buriho butaturutse ku Mana, n’abategetsi bariho ni yo yabubahaye.
2 Bityo rero ugomeye abategetsi aba agomeye urwego rwashyizweho n’Imana, abagira batyo bazagibwaho n’urubanza.
3 Koko kandi abakora neza si bo batinya abatware, keretse abakora nabi. Ese urashaka kudatinya abategetsi? Jya ukora neza ni bwo bazagushima.
4 Erega abategetsi ni abagaragu b’Imana, bashyiriweho kugutera gukora neza! Icyakora nukora nabi ugomba kubatinya, kuko ububasha bwo guhana batabuherewe ubusa. Koko rero ni abagaragu b’Imana bashyiriweho guhana inkozi z’ibibi nk’uko uburakari bwayo buri.
5 Ni yo mpamvu buri muntu agomba kwemera ko bamugenga, bidatewe no gutinya uburakari bw’Imana gusa, ahubwo umuntu abyemejwe n’umutima we.
6 Ni na cyo gituma mutanga imisoro, kuko abasoresha ari abakozi Imana yashinze kwita kuri uwo murimo.
7 Muhe buri muntu ikimugenewe: usoresha mumusorere, uwaka amahōro muyamuhe, abakwiye gutinywa mubatinye, n’abakwiye kubahwa mububahe.
Gukunda mugenzi wawe
8 Ntimukagire uwo mubamo umwenda atari uwo gukundana, kuko umuntu ukunda mugenzi we aba arangije kumvira Amategeko.
9 Koko rero ya Mategeko avuga ngo “Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze ibyo abandi batunze”, hamwe n’ayandi yose akubiye muri iri jambo rimwe ngo: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”
10 Ukunda mugenzi we ntamugirira nabi. Nuko rero gukunda abandi ni ko kumvira Amategeko ku buryo bunonosoye.
Kwitegura ukuza kwa Kristo
11 Mugenze mutyo rero ubwo muzi igihe tugezemo. Ubu ngubu ni igihe cyo gukanguka, kuko gukizwa kwacu kwegereje kurusha igihe twatangiraga kwemera Kristo.
12 Ijoro rirenda gucya maze amanywa atangaze. Tureke rero ibikorerwa mu mwijima, ahubwo dufate intwaro z’abari mu mucyo.
13 Twifate uko bikwiriye abagenda ku manywa, tutarangwaho kurara inkera no gusinda, ubusambanyi n’ubwomanzi, intonganya n’ishyari.
14 Ahubwo Nyagasani Yezu Kristo ubwe ababere nk’umwambaro, kandi ntimureke kamere yanyu ibakoresha ibyo irarikira.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ROM/13-58f1bb292cc8167b85c6da6045e64538.mp3?version_id=387—