Ntukanegure umuvandimwe wawe
1 Umunyantegenke mu byo kwemera Kristo, mumwakire mutamugisha impaka ku byo yibwira.
2 Umwe ibyo yemera bimukundira kurya byose, naho undi kubera intege nke ze akīrira imboga gusa.
3 Urya byose ye gusuzugura urobanura, kandi urobanura ye kunegura urya byose kuko na we Imana yamwakiriye.
4 Ese wowe uri nde wo kunegura umugaragu w’undi? Nta wundi utari shebuja wamenya niba akora neza cyangwa nabi, kandi azakora neza kuko shebuja ari we Nyagasani, abasha kumushyigikira.
5 Usanga umuntu umwe yubahiriza umunsi umwe kurusha indi, naho undi agasanga iminsi yose ari kimwe. Buri muntu agomba gukurikiza icyo umutima we umwemeza.
6 Umuntu wubahiriza umunsi umwe kurusha indi aba abigirira Nyagasani. N’urya byose aba abigirira Nyagasani kuko ashimira Imana. Urobanura ibyo arya na we aba abigirira Nyagasani, agashimira Imana.
7 Koko rero nta n’umwe muri twe ubaho yigenga, cyangwa ngo apfe yigenga.
8 Niba turiho, turiho tugengwa na Nyagasani, dupfuye twaba dupfuye tugengwa na Nyagasani. Bityo rero twaba turiho cyangwa dupfuye, turi aba Nyagasani.
9 Ni cyo cyatumye Kristo apfa akazuka, kugira ngo abe umwami w’abariho n’abapfuye.
10 Wowe rero kuki unegura umuvandimwe wawe, kandi kuki usuzugura umuvandimwe wawe? Erega twese tuzitaba urukiko rw’Imana iducire urubanza!
11 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo:
“Jyewe Nyagasani, ndarahiye,
buri muntu azampfukamira,
buri wese azemerera mu ruhame ko ari jye Mana.”
12 Bityo umuntu wese azamurikira Imana ibyo yakoze.
Kudaca intege umuvandimwe wawe
13 Noneho rero tureke kunegurana. Ahubwo mwiyemeze rwose kutagira icyo mukora cyaca umuvandimwe wanyu intege, cyangwa ngo kimugushe mu cyaha.
14 Icyo nzi rwose ncyemejwe na Nyagasani Yezu, ni uko nta kintu kiriho cyahumanya umuntu ubwacyo. Nyamara uwagira icyo akora kandi yibwira ko gihumanya, koko kiba kimuhumanyije.
15 None rero niba umuvandimwe wawe abangamirwa n’ibyo uriye, uba utakigenza nk’ufite urukundo. Uramenye ntugatume ibyo urya bibera umuvandimwe wawe ibyo kumurimbura, kandi Kristo yaramupfiriye!
16 Ikibabereye cyiza ntikigatere abantu gutukana.
17 Koko rero ubwami bw’Imana ntibushingiye ku kurya no kunywa, ahubwo bushingiye ku migirire itunganye n’amahoro n’ibyishimo duheshwa na Mwuka Muziranenge.
18 Ukorera Kristo atyo ashimisha Imana kandi akemerwa n’abantu.
19 Nuko rero nimucyo duharaniregukora ibintu bigamije kuzana amahoro, no kubaka ubugingo bwa bagenzi bacu.
20 Ntugasenye umurimo w’Imana bitewe n’ibyo urya. Koko nta byokurya bizira, ariko ikibi ni uko umuntu yarya ikintu icyo ari cyo cyose cyagusha undi mu cyaha.
21 Ibyiza ahubwo ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa divayi, cyangwa kudakora ikindi kintu cyose cyatuma umuvandimwe wawe agwa mu cyaha.
22 Imyemerere yawe kuri bene ibyo ibe hagati yawe n’Imana. Hahirwa umuntu utishyira mu rubanza kubera ibyo yiyemeje gukora.
23 Ariko umuntu urya ikintu ashidikanya ko gikwiye aba yiciriye urubanza, kuko akiriye binyuranye n’ibyo umutima we umwemeza. Icyo umuntu akora cyose kinyuranye n’ibyo umutima we umwemeza kimubera icyaha.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ROM/14-b1e8855b1dec0da26bedd3869029304b.mp3?version_id=387—