Rom 15

Aho kwishimisha ugashimisha mugenzi wawe

1 Twebwe abakomeye mu byo kwemera Kristo tugomba gufasha abadakomeye kwihangana mu ntege nke, ntidushake ibidushimisha ubwacu.

2 Buri muntu muri twe nashimishe mugenzi we, ashake ibimugirira akamaro bikamwubaka ubugingo.

3 Erega na Kristo ubwe ntabwo yishakiye ibimushimisha, ahubwo byamugendekeye nk’uko Ibyanditswe bivuga biti: “Ibitutsi bagututse ni jye byahamye.”

4 Koko rero ibyanditswe mbere byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no gukomezwa duterwa na byo biduheshe kwiringira ibizaba.

5 Nuko Imana yo sōko yo kwihangana no gukomezwa, nibahe guhuza imitima mukurikije urugero rwa Kristo Yezu,

6 kugira ngo mwese mube muhurije hamwe muvuga kimwe, bityo muheshe ikuzo Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kristo.

Ubutumwa bwiza ku bantu bose

7 Nuko rero buri wese ajye yakira mugenzi we nk’uko Kristo yabakiriye, kugira ngo biheshe Imana ikuzo.

8 Ndababwira ko Kristo yabaye umugaragu w’Abayahudi, kugira ngo Imana isohoze amasezerano yahaye ba sogokuruza, bityo yerekane ko ari indahemuka.

9 Kwari ukugira ngo n’abatari Abayahudi baheshe Imana ikuzo kubera imbabazi yabagiriye, nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Ni cyo gituma ngusingiza mu ruhame rw’amahanga,

ni na cyo gituma nzakuririmba.”

10 Byanditswe kandi ngo:

“Mwa mahanga mwe, nimwishimane n’ubwoko bwa Nyagasani.”

11 Kandi ngo:

“Mwa mahanga yose mwe, nimusingize Nyagasani.

Abantu b’amoko yose nibamuheshe ikuzo.”

12 Ezayi na we yungamo ati:

“Ku gishyitsi cya Yesehazashibuka uzahagurukira gutegeka amahanga.

Ni na we amahanga aziringira.”

13 None Imana yo sōko yo kwiringira, ibasenderezemo ibyishimo n’amahoro mukesha kuyizera, kugira ngo mubone kwiringira ku buryo busesuye mubashishijwe na Mwuka Muziranenge.

Impamvu Pawulo yandikira ab’i Roma

14 Bavandimwe banjye, jyewe ubwanjye ndemeza ko musendereye ineza, kandi ko mufite ubumenyi buhagije bwatuma mugirana inama.

15 Icyakora kuri bimwe na bimwe, nabandikiye nshyizemo umunya kugira ngo mbibibutse. Nanditse ntyo mbitewe n’ubuntu Imana yangiriye,

16 kugira ngo nkorere Kristo Yezu umurimo w’umutambyi mu banyamahanga. Yantumye kubagezaho Ubutumwa bwayo bwiza, kugira ngo nyishyikirize abo banyamahanga babe ituro yemera, bagizwe intore zayo na Mwuka Muziranenge.

17 Ni yo mpamvu rero narata umurimo nakoreye Imana mbishobojwe na Kristo Yezu.

18 Koko sinatinyuka kugira icyo mvuga, uretse ibyo Kristo yankoresheje kugira ngo nemeze abatari Abayahudi kumvira Imana. Yakoresheje inyigisho n’ibikorwa byanjye,

19 kimwe n’ibimenyetso n’ibitangaza byakorewe muri bo, ndetse n’ububasha bwa Mwuka w’Imana. Bityo kuva i Yeruzalemu kugera muri Iliriya, inzira yose naje namamaza byimazeyo Ubutumwa bwiza bwa Kristo.

20 Naharaniye kwamamaza Ubutumwa bwiza aho Kristo yari ataramenyekana honyine, ngira ngo ntubaka ku rufatiro rwashyizweho n’undi.

21 Bityo rero nkurikiza icyo Ibyanditswe bivuga ngo:

“Abatigeze bamenyeshwa ibye bazabibona,

abatigeze bamwumva bazamusobanukirwa.”

Imigambi ya Pawulo

22 Ni yo mpamvu yambujije kenshi kuza iwanyu.

23 Ariko ubu nta murimo ngifite mu turere tw’ino, kandi nkaba maze imyaka myinshi nifuza cyane kugera iwanyu.

24 Noneho ubwo nzajya muri Esipaniya, nizeye ko nzanyura iwanyu nkabasura kandi mukamfasha mu by’urwo rugendo, ariko tumaranye akanya gato nkabashira urukumbuzi.

25 Icyakora ubu ngiye i Yeruzalemu gufasha intore z’Imana zaho,

26 kuko abo muri Masedoniya no muri Akaya biyemeje guha imfashanyo intore z’Imana z’i Yeruzalemu zikennye.

27 Bishimiye kubikora kandi koko byari ngombwa. Erega ubwo Abayahudi basangiye n’abanyamahanga imigisha iva kuri Mwuka w’Imana, na bo bagomba kubunganira ku byo imibiri yabo ikeneye!

28 Ibyo nibirangira nkaba maze kubashyikiriza ibyo bazaba babageneye byose, nzajya muri Esipaniya nyuze iwanyu.

29 Ninza iwanyu kandi nzi ko nzaza mbazaniye umugisha usesuye wa Kristo.

30 Bavandimwe, ku bw’Umwami wacu Yezu Kristo n’urukundo ruva kuri Mwuka, ndabinginze ngo mumfashe kurwana intambara munsabira ku Mana.

31 Munsabire nkire abatemera Kristo bo muri Yudeya, kandi n’imfashanyo njyanye i Yeruzalemu izakirwe neza n’intore z’Imana zaho.

32 Bityo Imana ibishatse nzagera iwanyu nishimye, mbone kuruhuka turi kumwe.

33 Imana yo sōko y’amahoro nihorane namwe mwese. Amina.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ROM/15-e9b4e4848b975f8d3ff5de1237488bb5.mp3?version_id=387—