Rom 16

Intashyo

1 Mbashinze mushiki wacu Foyibe ukorera itorerorya Kristo ry’i Kenkireya.

2 Mumwakire muri Nyagasani nk’uko bikwiriye intore z’Imana, mumwunganire ku kintu cyose yabakeneraho. Erega na we yunganiye abantu benshi, nanjye ndimo!

3 Mutashye Purisila na Akwila, bagenzi banjye twakoranye umurimo wa Kristo Yezu.

4 Bari biyemeje no gupfa kugira ngo bandokore. Si jye jyenyine ubashimira, ahubwo n’amatorero yose ya Kristo yo mu mahanga.

5 Mutashye n’itorero rya Kristo rikoranira mu rugo rwabo. Mutashye n’incuti nkunda Epayineto, wabimburiye abo mu ntara ya Aziya bose kwemera Kristo.

6 Na Mariya wabavunikiye cyane mumutashye.

7 Mutashye bene wacu Andironiko na Yuniya twafunganywe. Ni intumwa za Kristo z’ibirangirire, kandi bemeye Kristo mbere yanjye.

8 Mutashye na Ampuliyato, incuti yanjye nkunda muri Kristo.

9 Mutashye Urubano dufatanya umurimo dukorera Kristo, hamwe n’incuti nkunda Sitaki.

10 Mutashye Apele uzwiho ko akomeye kuri Kristo. Mutashye n’abo kwa Arisitobule.

11 Mutashye mwene wacu Herodiyoni, n’abo kwa Narisisi bari muri Nyagasani.

12 Mutashye Tirifayina na Tirifoza bakorera Nyagasani bashyizeho umwete. Mutashye n’incuti nkunda Perusi, na we yakoreye Nyagasani ashyizeho umwete mwinshi.

13 Mutashye Rufo watorewe kuba uwa Nyagasani, mutashye na nyina wambereye nanjye umubyeyi.

14 Mutashye na Asinkirito na Fulegoni, na Herumesi na Patiroba, na Herumasi n’abavandimwe bari kumwe na bo.

15 Mutashye Filologo na Yuliya, Nereyi na mushiki we Olimpa, n’abo bari kumwe bose Nyagasani yagize intore ze.

16 Muramukanye muhoberanaku buryo butagira amakemwa. Abagize amatorero yose ya Kristo barabatashya.

Amabwiriza aheruka

17 Bavandimwe, ndabihanangirije ngo mwirinde abaca ibice mu bavandimwe, kandi bakababangamira bagaca ukubiri n’inyigisho mwahawe, bene abo ngabo mubagendere kure.

18 Koko rero abameze batyo ntibakorera Umwami wacu Kristo, ahubwo bakorera inda zabo. Bakoresha akarimi keza n’amagambo yo kuryoshyaryoshya, bakayobya abafite imitima yoroshye.

19 Abantu bose bazi ukuntu mwumvira Nyagasani, ibyo biranshimisha. Ariko icyo mbifuriza ni ukujijukira gukora neza, mudafata impu zombi ngo mukore nabi.

20 Imana yo sōko y’amahoro, ntizatinda kujanjagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu.

Umwami wacu Yezu nagumye kubagirira ubuntu.

21 Mugenzi wanjye dukorana Timoteyo arabatashya, hamwe na bene wacu Lusiyo na Yasoni na Sosipateri.

22 Jyewe Terutiyo wanditse uru rwandikondabatashya – nanjye ndi uwa Nyagasani.

23 Gayo uncumbikiye arabatashya, ni we wakira itorero rya Kristo rikoranira iwe. Erasito umubitsi w’uyu mujyi n’umuvandimwe Kwaruto, na bo barabatashya.

[

24 Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu mwese. Amina.]

Ugusingiza Imana

25 Dusingize Imana ibasha kubakomeza, ishingiye ku Butumwa bwiza namamaza n’ibyo nababwirije kuri Yezu Kristo. Rugikubita ubwo Butumwa bwahoze ari ibanga, none bumaze guhishurwa.

26 Ubu iryo banga ryashyizwe ahagaragara n’Ibyanditswe n’Abahanuzi, nk’uko Imana ihoraho yabitegetse rimenyeshwa abantu bo mu mahanga yose kugira ngo bemere Kristo bamwumvire.

27 Imana nyir’ubwenge yonyine nihabwe ikuzo ku bwa Yezu Kristo iteka ryose. Amina.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ROM/16-7b24a89b57436ff2ed5453d61ce3220f.mp3?version_id=387—