Rom 2

Uko Imana ica imanza

1 Wowe uwo uri we wese wigira umucamanza w’abandi, nta cyo ufite wakwireguza.Erega igihe unegura abandi nawe uba wineguye, kubera ko ibyo bakora ari ibyo nawe ukora!

2 Koko kandi tuzi ko Imana icira urubanza abagenza batyo ishingiye ku kuri.

3 Ese wowe wigira umucamanza w’abakora bene ibyo kandi ukora nka bo, ukeka ko uzarokoka urubanza rw’Imana?

4 Cyangwa wirengagiza ineza yayo isesuye n’ubugwaneza n’ukwihangana kwayo? Mbese ntuzi ko ikugirira neza ityo kugira ngo wihane?

5 Ibiri amambu winangiye umutima, ntiwemera guhanwa. Ni cyo gituma urushaho kwikururira uburakari bw’Imana, kuri wa munsi izahishura imanza zayo zitabera.

6 Ubwo ni bwo izagirira umuntu wese ibikwiranye n’ibyo yakoze.

7 Abazaba baravunwe no gukora neza bagaharanira ikuzo n’icyubahiro no kudapfa, izabaha ubugingo buhoraho.

8 Naho abatera amahane bagahakana ukuri bakiyegurira ubugome, izabagirira umujinya n’uburakari.

9 Umugizi wa nabi uwo ari we wese azagubwaho n’amakuba n’ishavu, bibanzirize ku Bayahudi bigere no ku batari Abayahudi.

10 Naho abagiraneza bose bazahabwa ikuzo n’icyubahiro n’amahoro, bibanzirize ku Bayahudi bigere no ku batari Abayahudi,

11 kuko Imana ifata abantu bose kimwe.

12 Abacumura bose batazi Amategeko bazapfa batazize ayo mategeko, naho abacumura bose bazi ayo mategeko bazacirwa urubanza rushingiye kuri yo.

13 Koko rero abumva Amategeko si bo ntungane ku Mana, keretse abayakurikiza gusa.

14 Abanyamahanga ntibazi Amategeko, nyamara iyo bayumviye bayabwirijwe n’imitima yabo, baba bibereye itegeko ubwabo kandi nta mategeko basanganywe.

15 Bityo ibikorwa byabo byerekana ko amategeko y’Imana yanditswe mu mitima yabo, n’imitima yabo na yo irabihamya, kimwe n’ibitekerezo byabo bibabwira biti: “Wakoze nabi”, cyangwa biti: “Wakoze neza”.

16 Ni ko bizamera ku munsi Imana izaca urubanza rw’ibihishwe mu mitima y’abantu ikoresheje Kristo Yezu – ni na ko Ubutumwa bwiza nahawe bubyemeza.

Abayahudi barenga ku mategeko y’Imana

17 Noneho wowe witwa Umuyahudi, wishingikiriza ku Mategeko kandi ukarata Imana yawe,

18 uzi icyo Imana ishaka kandi wigishijwe n’Amategeko yayo guhitamo ibyiza.

19 Wowe wemeza ko uri umurandasi w’impumyi n’urumuri ruboneshereza abari mu mwijima,

20 ukaba n’umwigisha w’injiji n’umwarimu w’abana, uzi ko muri ayo Mategeko ufite ubumenyi n’ukuri nya byo.

21 None se ubwo bimeze bityo, kuki wigisha abandi ntiwiyigishe? Ubuzanya kwiba kandi ukiba!

22 Ubwiriza kudasambana kandi ugasambana! Uvuga ko wanga ibigirwamana urunuka kandi ugasahura ingoro zabyo!

23 Urata Amategeko kandi ugasuzuguza Imana uyacaho!

24 Nk’uko Ibyanditswe bivuga, “Ni mwebwe mutuma abatari Abayahudi batuka Imana.”

25 Niba ukurikiza Amategeko gukebwa biba bigufitiye akamaro, ariko niba uyarengaho ni nk’aho waba utigeze ukebwa.

26 Naho rero umuntu utigeze akebwa agakurikiza ibiri mu Mategeko byose, mbese Imana ntizamufata nk’aho yaba yarakebwe?

27 Ndetse utigeze akebwa umubiri ariko agakurikiza amategeko y’Imana, uwo azagucira urubanza wowe uca kuri ayo mategeko, nubwo ufite inyandiko yayo kandi warakebwe.

28 Koko rero ikibonekera amaso gusa si cyo kiranga Umuyahudi nyakuri, kandi gukebwa umubiri gusa si ko gukebwa nyakuri.

29 Ahubwo Umuyahudi nyakuri arangwa n’ibiri mu mutima we, akaba yarakebwe ku mutima bigizwe na Mwuka w’Imana, bitavuye ku Mategeko yanditswe. Uwo nguwo aba adashaka gushimwa n’abantu, ahubwo ngo ashimwe n’Imana.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ROM/2-25ce2ee7a8c04d7c2f527f6b2d947932.mp3?version_id=387—