Rom 3

Kutumvira Imana ni ibya bose

1 None se kuba Umuyahudi birushije iki kutaba we? Mbese gukebwa byo bifite kamaro ki?

2 Ku buryo bwose ni kanini! Icya mbere Abayahudi ni bo bashinzwe amabwiriza y’Imana.

3 None se naho bamwe muri bo baba barabaye abahemu, ubuhemu bwabo bwatuma Imana ireka kuba indahemuka?

4 Ibyo ntibikanavugwe! Ni ngombwa kumenya ko Imana ari inyakuri, naho umuntu wese yaba umubeshyi. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Ibyo uvuga bifite ishingiro,

washyirwa mu rubanza watsinda.”

5 None rero niba ubugome bwacu bushyira ku mugaragaro ubutungane bw’Imana, ibyo se ni ukuvuga iki? Bibaye bityo igihe Imana irakaye ikaduhana, mbese iba iturenganyije? (Ibyo mbivuze nk’uko abantu babivuga.)

6 Ntibikanavugwe! None se Imana iramutse irenganya, yazashobora ite gucira abantu bose urubanza?

7 Icyakora niba ikinyoma cyanjye gituma ukuri kw’Imana kurushaho kugaragara bikayihesha ikuzo, kuki jyewe nkigomba guhōrwa icyaha cyanjye?

8 Niba ari uko bimeze, ni kuki tutakora ikibi kugira ngo kivemo icyiza, nk’uko bamwe batubeshyera ngo ni ko tuvuga? Abo ngabo bazacirwa urubanza rubakwiriye.

Nta muntu w’intungane

9 Bite rero? Twebwe Abayahudi se hari icyo turusha abandi? Nta na gito. Nk’uko tumaze kubigaragaza, Abayahudi kimwe n’abatari Abayahudi, ibyaha ni byo bibagenga bose.

10 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Nta muntu n’umwe w’intungane ubaho,

11 nta n’umwe usobanukiwe,

nta n’umwe wambaza Imana.

12 Bose bayiteshutseho,

bose uko bangana ni imburamumaro,

ntawe ukora ibikwiye, habe n’umwe!”

13 “Bafite akarimi gashyanuka,

ariko bikingirije ubwicanyi.”

“Ibyo bavuga bimera nk’ubumara bw’incira.”

14 “Amagambo yabo yuzuyemo imivumo no gukariha.”

15 “Bihutira kumena amaraso,

16 aho banyuze hasigara ari amatongo n’umubabaro,

17 ntibamenya imigenzereze y’amahoro.”

18 “Ntibigera batinya Imana.”

19 Tuzi ko ibyo Amategeko y’Imana avuga byose abibwira abagengwa na yo, kugira ngo hatagira ubona icyo yireguza, kandi ngo abari ku isi bose bashyirwe mu rubanza imbere y’Imana.

20 Ngiyo impamvu nta muntu n’umwe uba intungane imbere y’Imana, yitwaje ko akurikiza amategeko yayo. Icyo Amategeko abereyeho ni ukumenyesha umuntu ko yacumuye.

Uko Imana ikiza umuntu

21 Ubu ariko Imana yagaragaje uburyo igira abantu intungane imbere yayo, Amategeko atabigizemo uruhare. Ubwo buryo bwemejwe n’Amategeko n’ibyanditswe n’abahanuzi.

22 Ibagira intungane babikesha kwemera Yezu Kristo. Ibigirira abamwizera bose nta kurobanura.

23 Koko bose bakoze ibyaha, ntibagera ku kigero cy’ikuzo ry’Imana.

24 Ariko none Imana yabahereye ubuntu kuba intungane imbere yayo, babikesha gucungurwa na Kristo Yezu.

25-26 Ni we Imana yagennye ngo abere abantu icyiruku bw’amaraso yabameneye babikesha kumwizera. Kwari ukwerekana ubutabera bwayo igihe yihanganiraga abantu, ntibahanire ibyaha bari barakoze mbere. No muri iki gihe yerekanye ubutabera bwayo, kugira ngo itaretse kuba intabera, igire intungane umuntu wese wizera Yezu.

27 None se haracyari impamvu yatuma abantu birata? Nta n’imwe. Kubera iki? Barata se ko bakora ibyategetswe n’Amategeko? Oya, ahubwo barata ko bizera Yezu.

28 Koko rero dusanga umuntu agirwa intungane imbere y’Imana kuko yizera Kristo, bidaturutse ku gukora ibitegekwa n’Amategeko.

29 Cyangwa se Imana yaba ari iy’Abayahudi bonyine? Ese ntabwo ari n’iy’abatari Abayahudi? Koko ni iyabo na bo,

30 kuko Imana ari imwe rukumbi. Abayahudi bakebwe izabagira intungane imbere yayo kuko bemeye Kristo, n’abatigeze bakebwa na bo ni uko ibonye ko bamwemeye.

31 Ibyo se bivuga ko ukwemera Kristo gutuma dutesha Amategeko agaciro? Ibyo ntibikanavugwe! Ahubwo kudutera kuyashyigikira rwose.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ROM/3-64da404b4b2981e6434c546372f22b0f.mp3?version_id=387—