Rom 5

Kubana amahoro n’Imana

1 Nuko rero ubwo ukwemera Kristo kwatugize intungane imbere y’Imana, tubanaamahoro na yo tubikesha Yezu Kristo Umwami wacu.

2 Ni we watugejeje kuri ubu buntu bw’Imana dushingiyeho kubera kumwizera. Noneho dufiteishema kuko twiringira kuzahabwa ku ikuzo ry’Imana.

3 Si ibyo gusa ahubwo dufiten’ishema ry’amakuba yacu kuko tuzi ko amakuba atera kwihangana,

4 kwihangana na ko kukadutera gutsinda ibitugerageza, kubitsinda na ko kukadutera kwiringira Imana.

5 Uyiringira kandi ntabwo azakorwa n’isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasakajwe mu mitima yacu bitewe na Mwuka Muziranenge twahawe.

6 Koko rero ku gihe Imana yateganyije twe tukiri abanyantege nke, Kristo yapfiriye abatubaha Imana.

7 Birakomeye kubona umuntu wemera gupfira intungane, icyakora ahari hari uwakwiyemeza gupfira umunyangeso nziza.

8 Ariko Imana yatweretse ukuntu idukunda, igihe Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.

9 Noneho ubwo twagizwe intungane imbere y’Imana n’amaraso ye, tuzarushaho gukizwa uburakari bwayo tubikesha Kristo.

10 Igihe twari tukiri abanzi b’Imana ni bwo yiyunze na twe ikoresheje urupfu rw’Umwana wayo, none rero ubwo twunzwe na yo n’urupfu rwe, tuzarushaho gukizwa no kubaho kwe.

11 Ikindi kandi, dusigaye duterwa ishema n’Imana kubera Umwami wacu Yezu Kristo waduhaye kwiyunga na yo.

Adamu na Kristo

12 Ibyaha byazanywe ku isi n’umuntu umwe ari we Adamu, kandi ni byo byazanye urupfu. Bityo urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.

13 No mu gihe Imana yari itaratanga Amategeko ibyaha byahoze ku isi, icyakora ntawashoboraga kubihanirwa igihe nta mategeko ahari.

14 Nyamara kuva mu gihe cya Adamu kugeza mu cya Musa, urupfu rwari rufite ubushobozi ku bantu, ndetse no ku batari barakoze icyaha gihwanye n’igicumuro cya Adamu.

Adamu ni ishusho y’uwagombaga kuza.

15 Icyakora igicumuro cya Adamu nta wakigereranya n’impano Imana itanga. Ni ukuri igicumuro cy’umuntu umwe cyateje rubanda rwose urupfu. Nyamara ubuntu bw’Imana mbega ukuntu buhebuje, kimwe n’impano igabira abantu bayikesha umuntu umwe Yezu Kristo, ikarushaho gusakara muri rubanda!

16 Impano y’Imana kandi nta wayigereranya n’icyaha cya wa muntu umwe Adamu. Urubanza rwaje nyuma y’icyaha cy’umwe ruzanira abantu gucirwa iteka, naho impano y’Imana yatanzwe nyuma y’ibicumuro byinshi izanira abantu gutunganira Imana.

17 Koko rero igicumuro cy’umuntu umwe cyatumye urupfu ruganza mu bantu, bitewe na wa muntu. Ni na ko rero abagiriwe ubuntu busesuye, bakagabirwa impano yo gutunganira Imana, bazarushaho kuganza mu bugingo buhoraho babikesha umuntu umwe ari we Yezu Kristo.

18 Nuko rero nk’uko igicumuro cy’umuntu umwe cyatumye bose baba abo gucirwa iteka, ni na ko umurimo utunganye wakozwe n’umuntu umwe uhesha bose ubutungane bubageza ku bugingo.

19 Koko rero nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwatumye rubanda baba abanyabyaha, ni na ko kumvira k’umuntu umwe kuzahesha rubanda gutunganira Imana.

20 Amategeko yo yazanywe no kugira ngo ibicumuro bigwire, ariko aho ibyaha byagwiriye, ubuntu Imana igira bwarushijeho gusākara.

21 Noneho nk’uko ibyaha byaganje mu bantu bibageza mu rupfu, ni na ko ubuntu bw’Imana buganza bushingiye ku butungane, kugira ngo bubageze ku bugingo buhoraho ku bwa Yezu Kristo Umwami wacu.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ROM/5-f33ada830028cef4384bd2fdfd551d58.mp3?version_id=387—