Gupfana na Kristo no kuzukana na we
1 Ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Mbese tugumye gukora ibyaha kugira ngo ubuntu Imana itugirira bugwire?
2 Ibyo ntibikanavugwe! Ese ko twapfuye ku byerekeye ibyaha twashobora dute kugumya kubikora?
3 Mbese muyobewe ko twese ababatirijwe kuba umwe na Kristo Yezu, twabatirijwe kuba umwe na we mu rupfu rwe?
4 Ni ukuvuga ko igihe twabatizwaga twahambanywe na we, kwari ugupfa nk’uko na we yapfuye, kugira ngo nk’uko Kristo yazutse mu bapfuye ku bw’ikuzo ry’Imana Data, abe ari ko natwe tubaho dufite ubugingo bushya.
5 Koko rero ubwo twabaye umwe na we, dupfuye nk’uko yapfuye, tuzaba umwe na we na none tuzutse nk’uko yazutse.
6 Tumenye neza ibi ngibi: umuntu twari we kera yabambanywe na Kristo ku musaraba, kugira ngo kamere yacu ikunda ibyaha itsembwe tureke rwose kuba mu buja bw’ibyaha,
7 kuko uwapfuye aba atakigengwa n’ibyaha.
8 Ubwo twapfanye na Kristo, twizeye kandi ko tuzabanaho na we.
9 Tuzi neza ko Kristo yazutse mu bapfuye. Nuko rero ntagipfa, urupfu nta bubasha rukimufiteho.
10 Ubwo yapfaga yapfuye rimwe ku bw’ibyaha, naho uko abaho ubu ngubu ariho ku bw’Imana.
11 Namwe ni uko, mujye mwemera ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku bw’Imana mubikesha kuba muri Kristo Yezu.
12 Nuko rero ibyaha ntibikaganze mu mibiri yanyu izapfa, ngo bitume mukurikiza ibyo irarikira.
13 Ingingo z’imibiri yanyu ntimukazigabize ibyaha ngo zibe ibikoresho by’ubugome. Ahubwo mwiyegurire Imana kubera ko mwavuye ikuzimu mukaba bazima, muyegurire n’ingingo zanyu ngo zibe ibikoresho byayo zikora ibiyitunganiye.
14 Ibyaha ntibikabaganze kuko mutakigengwa n’Amategeko, ahubwo mugengwa n’ubuntu Imana ibagirira.
Kugengwa n’ubutungane twahawe n’Imana
15 Ibyo se ni ukuvuga iki? Mbese tujye dukora ibyaha kubera ko tutakigengwa n’Amategeko, tukaba tugengwa n’ubuntu Imana itugirira? Ibyo ntibikanavugwe!
16 Mbese ntimuzi ko iyo mwiyeguriye umuntu kugira ngo ababere Shobuja kandi mumwumvire, icyo gihe muba mwishyize mu buja bw’uwo muntu mwemeye kumvira? Byaba ari ibyaha mwiyeguriye bizabageza ku rupfu, kwaba ari ukumvira Imana bizabageza ku butungane.
17 Dushimire Imana. Mwahoze mu buja bw’ibyaha, ariko none mwakurikije urugero rw’inyigisho mwahawe mubikuye ku mutima.
18 Imana yabakuye ku ngoyi y’ibyaha ibagira abagaragu b’ubutungane.
19 Ibyo ndabibabwira ntanga ingero ku bisanzwe mu bantu, kubera intege nke zanyu. Nk’uko kera mwari mwaratanze ingingo z’imibiri yanyu kugira ngo zibe abaja b’ubwomanzi n’ibicumuro bibyara ibindi, na none abe ari ko muzitanga kugira ngo zibe abagaragu b’ubutungane bubageza ku buziranenge.
20 Igihe mwari mu buja bw’ibyaha ntimwagengwaga n’ubutungane.
21 Mbese ibyo mwakoraga kera byabamariye iki, ko ubu mugira n’isoni zo kubyibuka? Koko kandi ibyo bikorwa bigeza umuntu ku rupfu.
22 Ariko none mwakuwe ku ngoyi y’ibyaha muba abagaragu b’Imana, bituma mugira ibikorwa bibaganisha ku buziranenge, amaherezo bikazabahesha ubugingo buhoraho.
23 Ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho duherwa muri Kristo Yezu Umwami wacu.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ROM/6-6d83c6ff815e5f3a634ceb4bbccca066.mp3?version_id=387—