Kubaho tugengwa na Mwuka w’Imana
1 Ubu rero abari muri Kristo Yezu nta teka bacirwa,
2 kuko gutegekwa na Mwuka w’ubugingo buri muri Kristo Yezu kwankuyemu buja bwo gutegekwa n’ibyaha n’urupfu.
3 Ibyo Amategeko atashoboye bitewe n’intege nke za kamere y’umuntu, Imana yarabikoze. Yohereje Umwana wayo bwite afite kamere imeze nk’iy’abantu b’abanyabyaha, kugira ngo abe igitambo cy’ibyaha byabo. Ni ko gutsinda burundu ibyaha biri muri kamere y’umuntu,
4 kugira ngo tugirwe intungane rwose nk’uko Amategeko ashaka, twebwe abatayoborwa na kamere yacu, ahubwo tuyoborwa na Mwuka w’Imana.
5 Abayoborwa na kamere yabo baharanira ibyo kamere yabo ishaka, naho abayoborwa na Mwuka baharanira ibyo Mwuka ashaka.
6 Guharanira ibyo kamere ishaka bibyara urupfu, naho guharanira ibyo Mwuka ashaka bibyara ubugingo n’amahoro.
7 Ni yo mpamvu abaharanira ibyo kamere yabo ishaka ari abanzi b’Imana, ntibumvira Amategeko y’Imana, nta n’ubwo bashobora kuyumvira.
8 Abagengwa na kamere yabo ntibabasha gushimisha Imana.
9 Mwebwe rero ntabwo mugengwa na kamere yanyu, ahubwo mugengwa na Mwuka kubera ko Mwuka w’Imana abatuyemo. Udafite Mwuka wa Kristo ntabwo aba ari uwe.
10 Ariko niba Kristo ari muri mwe, nubwo imibiri yanyu ari iyo gupfa kubera ibyaha, nyamara Mwuka abahesha ubugingo kuko yabagize intungane imbere y’Imana.
11 Niba kandi Mwuka w’Imana yazuye Yezu mu bapfuye abatuyemo, iyo Mana yazuye Kristo Yezu izabeshaho n’imibiri yanyu ipfa, ikoresheje Mwuka wayo utuye muri mwe.
12 Bityo rero bavandimwe, twahawe inshingano atari kamere yacu iyidushinze, ngo tubeho uko ishaka.
13 Niba mubaho uko kamere yanyu ishaka muzapfa, naho niba muheshwa na Mwuka gutsinda imigirire muterwa na kamere yanyu muzabaho.
14 Koko rero abayoborwa na Mwuka w’Imana ni bo bana b’Imana.
15 Mwuka mwahawe si uwo kubashyira mu buja ngo musubire mu bwoba. Ahubwo Mwuka mwahawe ni uwo kubagira abana b’Imana, agatuma dutakambira Imana tuti: “Aba.” ni ukuvuga ngo: “Data.”
16 Mwuka ubwe ni we utwemeza mu mitima ko turi abana b’Imana.
17 Ubwo turi abana bayo rero, ni natwe yageneye umunani. Koko Imana izaduha umunani, ndetse tuzawuhānwa na Kristo. Ubwodufatanyije na we imibabaro, tuzahabwa ikuzo hamwe na we.
Ikuzo ryo mu gihe kizaza
18 Ndatekereza ko imibabaro yacu yo muri iki gihe ntaho ihuriye n’ikuzo Imana izaduhishurira.
19 Ibyaremwe byose bitegereje n’ubwuzu bwinshi igihe Imana izahishura abana bayo.
20 Koko rero ibyaremwe byose byahawe kugengwa n’ibitagira umumaro, atari ku bushake bwabyo ahubwo ari uko Imana yiyemeje ko biba bityo. Nyamara biracyafite kwiringira
21 ko bizavanwa mu buja bw’uko kononekara, kugira ngo byishyire byizane, kandi bihabwe ikuzo uko bigenewe abana b’Imana.
22 Tuzi ko na n’ubu ibyaremwe byose biniha, bikanababazwa nk’umugore uri ku nda.
23 Si byo byonyine, natwe dufite Mwuka ho umusogongero, turanihira mu mutima dutegereje kugirwa abana b’Imana, no gukizwa kw’imibiri yacu.
24 Twarakijijwe ariko hari ibyo tucyiringiye. Iyo ubonye ikintu uba utacyiringira kuzakibona. Ni nde wavuga ko yiringiye kubona ikintu kandi amaze kugishyikira?
25 Ariko ubwo twiringira ibyo tutarabona bidutera kubitegereza twihanganye.
26 Bityo Mwuka adusanga dufite intege nke akatwunganira. Koko ntituzi gusenga nk’uko bikwiye, ariko Mwuka ubwe adusabira ku Mana na we aniha, kandi uko aniha nta wabona uko abivuga.
27 Nyamara Imana ireba mu mitima izi imigambi ya Mwuka, kuko asabira intore zayo ibihuje n’ibyo ishaka.
28 Tuzi kandi ko byose bifatanyiriza hamwe kuzanira ibyiza abakunda Imana, abo yahamagaye nk’uko yabyiyemeje.
29 Abo yamenye kuva kera yabageneye kumera nk’Umwana wayo, kugira ngo abe ari we uba impfura mu bavandimwe benshi.
30 Abo yageneye ibyo yarabahamagaye, abo yahamagaye yabagize intungane imbere yayo, abo yagize intungane yabahaye n’ikuzo.
Urukundo rw’Imana rw’akataraboneka
31 None se ibyo twabivugaho iki? Ubwo Imana itwemera ni nde uzaturwanya?
32 Ubwo itimanye Umwana wayo bwite, ahubwo ikamushyikiriza abamwica ari twe twese azira, izabura ite kuduhāna byose na we?
33 Ni nde uzarega abo Imana yitoranyirije? Nta we kuko yo ibita abere.
34 Ni nde wabaciraho iteka? Nta we kuko Kristo Yezu ari we wapfuye ndetse akazuka, ubu akaba ari iburyo bw’Imana adusabira.
35 Ni nde uzadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Ese amakuba yabishobora, cyangwa ishavu, cyangwa ugutotezwa, cyangwa inzara, cyangwa ubukene, cyangwa akaga, cyangwa urupfu?
36 Ni ko Ibyanditswe bivuga ngo:
“Turicwa umunsi ukira bakuduhōra,
batugira nk’intama zagenewe kubagwa.”
37 Ariko muri ibyo byose turushaho gutsinda tubikesha uwadukunze.
38-39 Koko rero ndemeza ko nta kizadutandukanya n’urukundo rwe, ari urupfu cyangwa ubuzima, ari abamarayika cyangwa ibinyabutware bigenga isi, ari iby’ubu cyangwa ibizaza, ari ibinyabubasha, ari ibyo mu ijuru cyangwa iby’ikuzimu, ari n’ikindi cyaremwe icyo ari cyo cyose, nta na kimwe kizabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana rugaragarira muri Kristo Yezu Umwami wacu.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ROM/8-0b2c0c9ad3027c4f19340acf30b441ef.mp3?version_id=387—