Rom 9

Imana n’umuryango wa Isiraheli yatoranyije

1 Ibyo mbabwira ni ukuri, ndi uwa Kristo sinabeshya. Mbyemejwe kandi n’umutima wanjye, uyoborwa na Mwuka Muziranenge.

2 Mbega ukuntu mfite agahinda kenshi kandi nkababara ubutitsa!

3 Rwose nakwifuza kuba ari jye uvumwa n’Imana nkaba natandukana na Kristo, mbigirira abavandimwe banjye duhuje ubwoko.

4 Ni bo muryango wa Isiraheli Imana yagize abana bayo, ikanabaha ku ikuzo ryayo. Yagiranye amasezerano na bo ibashinga Amategeko, ibaha kuyisenga uko ishaka kandi ibasezeranya ibyiza.

5 Ba sekuruza ni bo na Kristo akomokaho, ukurikije igisekuru cy’abantu. Imana Isumbabyose iragasingizwaiteka ryose. Amina.

6 Nyamara si ukuvuga ko Imana yashēshe ibyo yari yarasezeranye, kuko abakomoka kuri Isiraheliatari ko bose ari Abisiraheli nyakuri.

7 Kandi abakomoka kuri Aburahamu si ko bose ari urubyaro rwe nyakuri. Ahubwo Imana yaramubwiye iti: “Izaki ni we uzakomokwaho n’urubyaro nagusezeranyije.”

8 Ibyo bivuga ko abakomotse kuri Aburahamu ku buryo busanzwe atari bo bitwa abana b’Imana, keretse abavutse ku buryo bw’amasezerano yayo ni bo bonyine bitwa urubyaro rwe.

9 Koko rero iri ni ryo sezerano Imana yahaye Aburahamu, ngo: “Undi mwaka iki gihenzagaruka, kandi Sara azaba yarabyaye umwana w’umuhungu.”

10 Si ibyo gusa hari na Rebeka wabyaye abana babiri, bombi bakaba bafite se umwe ari we sogokuruza Izaki.

11-12 Nyamara kandi Imana ifite ibyo ikurikiza mu gutoranya abantu bidaturutse ku bikorwa byabo, ahubwo biturutse kuri yo ubwayo yabihamagariye. Ni yo mpamvu igihe abana b’impanga ba Rebeka bari bataravuka, bataranakora icyiza cyangwa ikibi, Imana yamubwiye iti: “Gakuru azaba umugaragu wa Gato.”

13 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nikundiye Yakobo, naho Ezawu mwigizayo.”

14 None se ibyo twabivugaho iki? Ese Imana yaba irenganya? Ibyo ntibikanavugwe!

15 Yabwiye Musa iti: “Ngirira imbabazi n’impuhwe uwo nshatse.”

16 Ibyo rero ntabwo biterwa n’ubushake bw’umuntu cyangwa n’umwete we, ahubwo bituruka ku Mana nyir’imbabazi.

17 Ni na ko mu Byanditswe Imana yabwiye Umwami wa Misiri iti: “Ngiki icyatumye ngushyiraho: ni ukugira ngo nerekanire muri wowe imbaraga zanjye, kandi bitume menyekana ku isi yose.”

18 Ni ukuvuga rero ko Imana igirira imbabazi uwo ishaka, kandi ikanangira umutima w’uwo ishaka.

Uburakari bw’Imana n’imbabazi zayo

19 Noneho rero wabaza uti: “Ubwo ari uko bimeze, ni iki Imana ikigaya abantu? Mbese ubundi hari uwaca ku bushake bwayo?”

20 Wowe muntu, uri iki kugira ngo ugishe Imana impaka? Ese ikibumbano cyabaza uwakibumbye kiti: “Kuki wambumbye utya?”

21 Ese umubumbyi si we ufite ubushobozi bwo kugena icyo ibumba riri bukore, mu mutege umwe waryo agakoramo urwabya rugenewe imirimo y’icyubahiro, n’urundi rugenewe imirimo isuzuguritse?

22 Ni na ko Imana yihitiyemo kwerekana uburakari bwayo no kugaragaza ububasha bwayo. Nyamara yiyemeje kwihanganira cyane abikururiragaho uburakari byayo bagenewe kurimbuka.

23 Ibyo kwari ukugaragaza ukuntu ikuzo ryayo risesuye ku bo ishaka kugirira imbabazi, abo uhereye kera yari yarateguriye kuzagira uruhare kuri iryo kuzo.

24 Abo kandi ni twebwe Imana yahamagaye, itadutoranyije mu Bayahudi gusa, ahubwo idutoranyije no mu yandi mahanga.

25 Ni na ko Imana yavuze mu gitabo cyanditswe na Hozeya iti:

“Abahoze batari abo mu bwoko bwanjye nzabita ubwoko bwanjye,

abatari inkoramutima zanjye nzabita inkoramutima.

26 Kandi ahantu bababwiriraga ngo

‘Ntimuri ubwoko bwanjye’,

ni ho bazitirwa abana b’Imana nzima.”

27 Ezayi na we yavuze aranguruye ibyerekeye Abisiraheli ati: “Nubwo Abisiraheli bangana n’umusenyi wo ku nyanja, agace gato kazaba gasigayeni ko kazarokoka,

28 Nyagasani ntazatinda gusohoza ijambo rye mu isi ku buryo bunonosoye.”

29 Ni byo Ezayi yari yarahanuye mbere ati:

“Iyo Nyagasani Nyiringabo atadusigira nibura urubyaro ruke,

tuba twararimbutse nk’umujyi wa Sodoma,

tuba twararimbutse nk’umujyi wa Gomora.”

Abisiraheli bahinyuye Ubutumwa bwiza

30 None se ibyo twabivugaho iki? Ni uko abatari Abayahudi batigeze bashaka gutunganira Imana, bagizwe intungane babikesha kwizera Kristo.

31 Ibiri amambu Abisiraheli bashakashakaga amategeko yatuma batunganira Imana, nyamara ntabwo bageze ku ntego Amategeko yari agamije.

32 Kubera iki se? Kubera ko ubwo butungane batabukuraga ku kwemera Kristo, ahubwo biringiraga kubuheshwa n’ibikorwa byabo. Basitaye kuri rya buye risitaza

33 ryavuzwe mu Byanditswe ngo:

“Dore nshyize muri Siyoni ibuye risitaza abantu,

ni n’urutare rubagusha.

Nyamara uwishingikiriza kuri rwo ntazakorwa n’ikimwaro.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ROM/9-22635de794a80f67ab25ff829c574fd5.mp3?version_id=387—