Indamutso
1 Jyewe Pawulo umugaragu w’Imana nkaba n’Intumwa ya Yezu Kristo, natumwe ku bo Imana yitoranyirije ngo mbageze ku kwizera Kristo no kumenya ukuri guhuje no kūbaha Imana,
2 kugira ngo biringire kuzabona ubugingo buhoraho Imana itabeshya yasezeranye kuva kera kose.
3 Mu gihe kigenwe igaragaza Ubutumwa bwayo, maze inshinga umurimo wo kubutangaza nkurikije itegeko ry’iyo Mana Umukiza wacu.
4 Ndakwandikiye Tito mwana wanjye by’ukuri, bitewe no kwemera Kristo dusangiye. Imana Data nikugirire ubuntu, iguhe n’amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umukiza wacu.
Umurimo Tito yashinzwe
5 Icyatumye nkurekera i Kireti ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bitari ku murongo, no gushyira abakuru b’itorero ry’Imana muri buri mujyi ukurikije amabwiriza naguhaye.
6 Buri wese muri bo agomba kuba indakemwa akaba n’umugabo ufite umugore umwe, abana be bakaba bemera Kristo, batarangwaho kuba ibyomanzi cyangwa ibyigomeke.
7 Erega n’ubundi umuyobozi w’Umuryango w’Imana agomba kuba indakemwa, kubera ko ashinzwe ibintu byayo! Ntakwiye kuba mudakurwakwijambo cyangwa umunyamujinya, cyangwa umunywi w’inzoga cyangwa umurwanyi, cyangwa se umuntu wiruka ku nyungu zishingiye ku buhemu.
8 Agomba kuba umuntu ukunda kwakira abashyitsi, kandi agakunda n’icyitwa icyiza cyose. Agomba kuba ashyira mu gaciro, ari intungane n’inyangamugayo kandi azi kwifata.
9 Agomba kuba akomeye ku magambo adahinyuka ahuje n’ibyo yigishijwe. Ubwo ni bwo azashobora gukomeza abandi akoresheje inyigisho zishyitse, kandi agatsinda abamugisha impaka.
10 Koko rero hariho benshi b’ibyigomeke bavuga amagambo y’amanjwe kandi babeshya, cyane cyane Abayahudi bihambira ku muhango wo gukebwa.
11 Ni ngombwa kubacecekesha, kuko hari ingo bageramo bakazisenya rwose bigisha ibidakwiye, babiterwa no guharanira inyungu zishingiye ku buhemu.
12 Umuhanuzi umwewo mu Banyakireti ubwabo yaravuze ati: “Abanyakireti iteka ni ababeshyi, ni inyamaswa zuzuye ubugome, ni inda nsa kandi ni inkorabusa.”
13 Ibyo ahamya ni ukuri. Ni cyo gituma ukwiye kubacyaha ukomeje, kugira ngo bemere Kristo ku buryo bushyitse,
14 bareke kwihambira ku bitekerezo bidafite ishingiro by’Abayahudi no ku mabwiriza y’abantu bacurika ukuri.
15 Abatunganye nta kitabatunganira, naho abanduye imitima batemera Kristo nta na kimwe kibatunganira, ubwenge bwabo buba bwononekaye n’imitima yabo iba itakibashinja ikibi.
16 Bemeza ko bazi Imana, nyamara ibyo bakora bikabavuguruza. Ni indashoboka n’intumvira, nta cyiza na kimwe wabashinga gukora.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/TIT/1-9b7202bccf48e7b7d8b02341c365d463.mp3?version_id=387—