Indamutso
1 Jyewe Yakobo umugaragu w’Imana n’Umwami wacu Yezu Kristo,
ndabaramukije ab’imiryango cumi n’ibiri batataniye mu mahanga.
Ubwenge buzanwa no kwizera Imana
2 Bavandimwe, igihe mugezweho n’ibigeragezo by’uburyo bwose mujye mubyishimira.
3 Mumenye ko iyo ukwizera Imana kwanyu kugeragejwe bibatera kwihangana.
4 Mureke ukwihangana kurangize umurimo wako, kugira ngo mube indakemwa, mushyitse, nta cyo mubuze.
5 Niba muri mwe hari ubuze ubwenge nasabe Imana ibumuhe, kuko iha bose itītangira kandi idacyurira umuntu.
6 Ariko asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya yagereranywa n’umuhengeri wo mu kiyaga, umuyaga ukoza hirya no hino.
7 Umuntu nk’uwo ntakībwire ko hari icyo Nyagasani yamuha,
8 kuko ari nyamujyiryanino uhindagurika mu byo akora byose.
Ubukene n’ubukungu
9 Umuvandimwe woroheje ajye yishimira ko Imana imushyira ejuru,
10 n’umukungu na we ajye yishimira ko Imana imucisha bugufi, kuko iherezo azahita nk’ururabyo rwo ku gasozi.
11 Izuba rirarasa maze ryakara rikumisha ibyatsi, indabyo zigahunguka n’ubwiza bwazo bukayoyoka. Uko ni ko umukungu azayoyokana n’ibyo ahirimbanamo.
Ibishuko n’ibigeragezo
12 Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko Imana nibona ko atsinze izamuhemba ikamba ry’ubugingo yasezeranyije abayikunda.
13 Igihe umuntu ashutswe ngo akore icyaha ntakavuge ati: “Imana ni yo inshutse”, kuko Imana idashukwa ngo ikore ibibi cyangwa na yo ngo igire uwo ishuka.
14 Ahubwo umuntu wese ashukwa igihe irari rye bwite rimukuruye rikamugusha mu mutego,
15 nyuma iryo rari rigatwita rikabyara icyaha, n’icyaha cyamara gukura kikabyara urupfu.
16 Bavandimwe nkunda, ntimukayobe!
17 Icyiza cyose umuntu agabiwe kimwe n’impano yose ihebuje ahawe, bikomoka mu ijuru ku Mana yaremye ibinyarumuri byo ku ijuru. Yo ntigira ubwo ihinduka cyangwa ngo itere umwijima nk’izuba igihe rirenze.
18 Ni yo yiyemeje kutubyara ikoresheje Ijambo ry’ukuri, kugira ngo tuyiturwe ho umuganura w’ibyaremwe byose.
Gutega amatwi no gukora
19 Bavandimwe nkunda, murazirikane ibi: buri muntu ajye yihutira gutega amatwi ariko atinde kuvuga, atinde no kurakara
20 kuko umuntu urakaye adakora ibitunganiye Imana.
21 Kubera ibyo rero mwitandukanye n’ibyanduza umutima byose, kimwe n’ubugizi bwa nabi bugwiriye, maze mwiyoroshye mwakire Ijambo Imana yateye mu mitima yanyu, kuko ari ryo ribasha kubakiza.
22 Ntimukishuke ngo mupfe kumva Ijambo ry’Imana gusa, ahubwo mujye mukora icyo ribabwira,
23 kuko uwumva iryo Jambo ntarikurikize, yagereranywa n’umuntu wirebera mu ndorerwamo,
24 nyuma akagenda agahita yibagirwa uko asa.
25 Ariko uhanga amaso ku Mategeko atagira amakemwa, ya yandi abohora abantu, akayizirikaho ntiyibagirwe ibyo yumvise, ahubwo agakora ibyo ayo Mategeko avuga, uwo azagira ihirwe mu byo akora byose.
26 Umuntu wibwira ko ari umunyedini nyamara ntagenge ururimi rwe aba yishuka, kandi idini ye iba idafite akamaro.
27 Idini itunganye kandi idafite inenge ndetse igashimwa n’Imana Data, ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi bari mu makuba, no kwirinda kwanduzwa n’imigenzereze y’ab’isi.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JAS/1-da5ab49d9ae66c6b5e7b693ea2498433.mp3?version_id=387—