Yak 2

Kudasumbanya abantu

1 Bavandimwe, ntimugasumbanye abantukuko bitagendana no kwemera Umwami wacu Yezu Kristo Nyir’ikuzo.

2 Tuvuge ko mu ikoraniro ryanyu haje umuntu wambaye impeta y’izahabu ku rutoki n’imyenda ibengerana, hakaza n’umukene wambaye ubushwambagara.

3 Nuko mukita ku wambaye imyenda ibengerana mukamubwira muti: “Nimushyike aha hantu mwateguriwe.” Nuko mukabwira wa mukene muti: “Hagarara hariya!”, cyangwa muti: “Wowe icara aha hasi!”

4 Mbese iyo mugize mutyo ntimuba musumbanyije abantu, mukaba mwigize abacamanza badashingiye ku butabera?

5 Bavandimwe nkunda, mbabaze: mbese Imana ntiyatoranyije abakene bo ku isi ngo babe abakungu mu kuyizera, kugira ngo ibahe ubwami bwayo ho umunani yasezeranyije abayikunda?

6 Nyamara mwebwe musuzugura abakene. Mbese ye, abakungu si bo babatwaza igitugu bakabakurubana mu nkiko?

7 Ese si bo batuka rya zina ryiza mwitiriwe?

8 Ahubwo muba mukoze neza iyo mukurikije Itegeko ry’ubwami bw’Imana, nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

9 Ariko niba musumbanya abantu muba mukora icyaha, noneho iryo tegeko rikabacira urubanza kuko mwaryishe.

10 Umuntu ukurikiza Amategeko iyo agize rimwe ateshukaho, aba ameze nk’uyishe yose.

11 Erega iyavuze iti: “Ntugasambane” ni na yo yavuze iti: “Ntukice.” None rero niba udasambana ariko ukica, uba wishe Amategeko.

12 Mu byo muvuga no mu byo mukora, mujye mumera nk’abategereje gucirwa urubanza na ya Mategeko abohora abantu.

13 Utagiriye abandi impuhwe azacirwa iteka nta mpuhwe. Nyamara uwagize impuhwe nta rubanza ruzamutsinda.

Kwizera Imana kugaragazwa n’ibikorwa byiza

14 Bavandimwe, umuntu byamumarira iki kuvuga ko yizeraImana niba ibikorwa bye bitabigaragaza? Mbese ukwizera nk’uko gushobora kumukiza?

15 Tuvuge ko abavandimwebambaye ubusa bakaba babuze ibibatunga

16 umwe muri mwe akababwira ati: “Nimugende amahoro, mususuruke mushire inzara”, byabamarira iki mutagize icyo mubaha cyo kubabeshaho?

17 Bityo ukwizera Imana iyo kuri konyine kutarangwa n’ibikorwa, kuba gupfuye.

18 Ariko umuntu ashobora kuvuga ati: “Wowe wizera Imana, naho jye mfite ibikorwa.” Ngaho nyereka ukwizera kwawe kutagira ibikorwa, nanjye ndakoresha ibikorwa byanjye ngo nkwereke ko biva ku kwizera Imana.

19 Mbese wizera Imana ukemera ko ari imwe rukumbi? Ibyo ni byiza. Erega n’ingabo za Satani ni ko zibyemera,ndetse zigahinda umushyitsi!

20 Wa mupfu we, ese urashaka icyemezo cyerekana ko kwizera Imana kutazana ibikorwa kuba ari nta kamaro?

21 Mbese sogokuruza Aburahamu si ibikorwa bye byatumye atunganira Imana, igihe yatangaga umuhungu we Izaki ho igitambo ku rutambiro?

22 Urumva ko kwizera Imana kwe n’ibikorwa bye byagendanaga, kandi ukwizera kwe kujujwe n’ibikorwa.

23 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Aburahamu yizeye Imana bituma abarwa nk’intungane”, maze yitwa incuti y’Imana.

24 Murabona ko umuntu atagirwa intungane imbere y’Imana no kuyizera konyine, ahubwo anabiheshwa n’ibikorwa bye.

25 Mbese Rahabu w’indaya we Imana ntiyamugize intungane bitewe n’ibikorwa bye, igihe yacumbikiraga ba batasi batumwe na Yozuwe akabacikisha abanyujije mu yindi nzira?

26 Erega n’ubundi nk’uko umuntu udafite umwuka aba apfuye, ni na ko ukwizera Imana kutagira ibikorwa kuba gupfuye!

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JAS/2-a328334251b8763c9452c4974c8fc4f9.mp3?version_id=387—