Yak 3

Kugenga ururimi

1 Bavandimwe, si benshi muri mwe mugomba kuba abigisha. Muzi yuko twebwe abigisha tuzacirwa urubanza ruruta urw’abandi.

2 Twese dufudika mu buryo bwinshi. Udafudika mu byo avuga aba ari indakemwa, abasha no kugenga umubiri we wose.

3 Dushyira utwuma mu kanwa k’amafarasi bityo akatwumvira, twakurura imikoba utwuma tuziritseho, ifarasi uko yakabaye ikerekera aho dushaka..

4 Dore n’amato yo mu nyanjanubwo ari manini bwose kandi akagenzwan’inkubi y’umuyaga, ayoborwa n’ingashya nto cyane akagana aho umusare werekeza ubwato ashaka.

5 N’ururimi na rwo ni ruto mu ngingo z’umubiri, nyamara rwiratana ibikorwa bikomeye.

Ibaze ukuntu agashashi k’umuriro gashobora gutwika ishyamba rinini!

6 Ururimi na rwo ni umuriro. Ni isangano y’ububi bungana n’isi. Ni rumwe mu ngingo z’umubiri wacu kandi rukawangiza wose, rugatwikisha imibereho yacu yose umuriro rurahura muri ya nyenga itazima.

7 Amoko yose y’inyamaswa n’inyoni n’ibikururuka n’ibikoko biba mu mazi, abantu bashobora kubitoza kubumvira ndetse bigeze kubikora.

8 Ariko ururimi rwo nta wagira icyo arutoza ngo arushobore. Ni icyorezo kidahosha cyuzuye uburozi bwica.

9 Ni rwo dukoresha ngo dushimire Nyagasani Imana ari yo Data, kandi ni na rwo dukoresha ngo tuvume abantu yaremye basa na yo.

10 Bityo mu kanwa kamwe hakavamo umugisha n’umuvumo. Bavandimwe, ntibikwiriye kumera bityo.

11 Mbese isōko imwe yavubura amazi meza n’arura?

12 Bavandimwe, mbese hari ubwo igiti cy’umutini cyakwera imbuto z’umuzeti, cyangwa ngo umuzabibu were imbuto z’umutini? Ni na ko ari nta wavoma amazi meza mu isōko y’amazi arura.

Ubwenge buturuka mu ijuru

13 Ni nde muri mwe ufite ubwenge no gusobanukirwa? Nabyerekanishe ibyo akora abiterwa n’imyifatire myiza, byose abikesha ubugwaneza buva ku bwenge.

14 Ariko niba imitima yanyu yuzuye ishyari n’amakimbirane, mureke kwirata ngo muhakane ukuri.

15 Ubwenge nk’ubwo ntibuturuka mu ijuru, ahubwo ni ubw’isi na kamere y’umuntu ndetse na Satani.

16 Ahari ishyari n’amakimbirane, ntihabura umuvurungano n’ibikorwa by’imburamumaro byose.

17 Ariko ubwenge buturuka mu ijuru icya mbere buraboneye, byongeye kandi buzana amahoro n’ineza no kumvikana n’abandi, bwuzuye impuhwe no kugira neza, nta gusumbanya abantu nta n’uburyarya.

18 Abanyamahoro babiba ibizana amahoro, bagasarura ubutungane.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JAS/3-7ed604799ec079f2273b76caee2b9ceb.mp3?version_id=387—