Yak 4

Kudakunda iby’isi

1 Mbese izo ntambara n’amahane biri muri mwe bikomoka he? Aho ntibikomoka ku byo murarikira birwanira mu mibiri yanyu?

2 Mwifuza ikintu mwakibura mukica. Muhirimbanira ikintu, mutashobora kukigeraho mugatongana mukarwana. Nta cyo muhabwa kuko mudasaba Imana.

3 N’iyo musabye ntimuhabwa kuko musaba nabi, mushaka ibyo gutagaguza mu byo murarikiye.

4 Mwa basambanyimwe, mbese ntimuzi ko ukunda iby’isi aba ari umwanzi w’Imana? Nuko rero umuntu wese uhitamo gukunda iby’isi aba yigize umwanzi w’Imana.

5 Ese mutekereza ko Ibyanditswe ari ugupfa kuvuga, igihe bigira biti: “Imana ifuhira umwuka yashyize muri twe”?

6 Nyamara kandi ubuntu Imana igira burahebuje, nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Imana irwanya abirasi, ariko abicisha bugufi ibagirira ubuntu.”

7 Nuko rero nimwemere kugengwa n’Imana, ariko murwanye Satani na we azabahunga.

8 Nimwegere Imana na yo izabegera.Mwa banyabyaha mwe, nimukarabe, namwe abafata impu zombi, nimuhumanure imitima yanyu.

9 Nimushavure, murire muboroge. Ibitwenge byanyu nibihinduke imiborogo, n’ibyishimo byanyu bihinduke agahinda.

10 Mwicishe bugufi imbere ya Nyagasani na we azabakuza.

Kudasebya abavandimwe

11 Bavandimwe, ntimugasebanye. Usebya umuvandimwe we cyangwa akamunegura, aba asebya Amategeko y’Imana akayanegura. Kandi rero igihe unegura Amategeko ntuba ukigengwa na yo, ahubwo uba wigize umucamanza.

12 Imana yonyine ni yo itanga Amategeko kandi igaca imanza. Ni yo ifite ububasha bwo gukiza abantu no kubatsemba. Naho se wowe uri nde ngo unegure mugenzi wawe?

Kwirinda ubwirasi

13 Yemwe abavuga muti: “Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mujyi uyu n’uyu tumareyo umwaka, tuhacururize twunguke!”

14 Mwebwe habe ngo muzi n’uko muzaba mumeze ejo! Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Mumeze nk’igihu kiboneka akanya gato kikaba kirayoyotse.

15 Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti: “Nyagasani nabishaka tuzabaho maze dukore ibi n’ibi.”

16 Nyamara ubu murirata ndetse mukirarira! Bene ubwo bwirasi ni bubi.

17 Nuko rero umuntu uzi gukora icyiza ntagikore aba akoze icyaha.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JAS/4-4be4926d6f9c9da97401397c3d50b0ec.mp3?version_id=387—