Yak 5

Kuburira abakire

1 Mwa bakire mwe, muguweho! Nimurire muboroge kuko mugiye kugira ibyago.

2 Ubukungu bwanyu bwaraboze n’imyambaro yanyu yariwe n’inyenzi.

3 Izahabu n’ifeza mwabitse byaguye ingese, ingese yabyo ni yo izabashinja maze ikongore imibiri yanyu nk’umuriro. Mwabitse ubukungu muri iyi minsi y’imperuka.

4 Abasaruye imyaka yanyu ntimwabahembye none dore baraboroga! Umuborogo wabo kandi wageze mu matwi ya Nyagasani Nyiringabo.

5 Mwadābagiriye ku isi murarengwa. Mwashishe nk’amatungo none dore umunsi wo kubagwa urageze!

6 Intungane mwaziciriye urwo gupfa ntizabarwanya murazica!

Kwihangana no gusenga

7 Bavandimwe, mwihangane kugeza ubwo Nyagasani azaba aje. Muzirikane uko umuhinzi ategereza umusaruro mwiza w’ibyo yahinze. Awurindira yihanganye ategereje imvura y’umuhindo n’iy’itumba.

8 Namwe mube ari ko mwihangana mukomere, kuko kuza kwa Nyagasani kwegereje.

9 Bavandimwe, ntihagire uwitotombera undi kugira ngo bitabashyira mu rubanza. Dore umucamanza ageze ku irembo.

10 Bavandimwe, muzirikane abahanuzi bavuze mu izina rya Nyagasani, mube ari bo mukuraho urugero rwo kwihangana no kwiyumanganya mu mibabaro.

11 Dore abadacogora tubita abanyehirwe. Mwumvise uko Yobu yihanganyen’ibyo Nyagasani yamukoreye hanyuma, kuko Nyagasani agira impuhwe n’imbabazi.

12 Cyane cyane bavandimwe, ntimukarahire, kwaba kurahira mushingiye ku ijuru cyangwa ku isi, cyangwa ku kindi kintu icyo ari cyo cyose. Igihe mwemeye ikintu mujye muvuga gusa muti: “Yee”, n’igihe muhakanye muti: “Oya” kugira ngo mudashyirwa mu rubanza.

13 Mbese hari ubabaye muri mwe? Nasenge Imana. Hari uwishimye? Naririmbe asingize Imana.

14 Mbese hari urwaye muri mwe? Natumize abakuru b’itorero bamusabire, bamusīge n’amavutamu izina rya Nyagasani.

15 Byongeye kandi nibasenga bizeye Nyagasani, bizakiza umurwayi. Nyagasani azamuhagurutsa ari mutaraga, kandi naho yaba yarakoze ibyaha azabibabarirwa.

16 Mujye mubwirana ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukire indwara. Isengesho ry’umuntu w’intungane rigira ububasha, kandi Imana irikoresha umurimo wayo.

17 Eliya yari umuntu umeze nkatwe. Yasabye Imana ko imvura itagwa, maze imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa.

18 Hanyuma yongera gusenga, imvura iragwa imyaka irera.

19 Bavandimwe, niba muri mwe hagize uyoba agateshuka inzira y’ukuri undi akamugarura,

20 mumenye ko ugaruye umunyabyaha akava mu nzira yayobeyemo, azaba akijije uwo muntu urupfu rw’iteka kandi atume ibyaha byinshi bibabarirwa.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JAS/5-2387bfdebf58fc3b084c8fe054c161d6.mp3?version_id=387—