Yh 15

Yezu yigereranya n’igiti cy’umuzabibu

1 “Ni jye muzabibu w’ukuri kandi Data ni we uwuhingira.

2 Ishami ryose ryo kuri jye ritera arivanaho, naho iryera ryose ararikaragira ngo ribe risukuye rirusheho kurumbuka.

3 Namwe mumaze gusukurwa n’ibyo nababwiye.

4 Nimugume kuri jye nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ubwaryo ritabasha kwera ridafashe ku muzabibu, ni ko namwe mutabasha gukora ibyiza mutagumye kuri jye.

5 “Ni jye muzabibu namwe muri amashami. Uguma kuri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbutonyinshi kuko ari nta cyo mubasha gukora mudafashe kuri jye.

6 Utaguma kuri jye ajugunywa kure akuma nk’ishami. Amashami nk’ayo barayasakuma bakayashyira mu muriro agakongoka.

7 Nimuguma kuri jye, n’amagambo yanjye agahora muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.

8 Igihesha Data ikuzo ni uko mwera imbuto nyinshi, ni bwo muzaba abigishwa banjye.

9 Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze, nimugume mu rukundo rwanjye.

10 Nimukurikiza amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nakurikije amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.

11 “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo ibyishimo byanjye bibe muri mwe, kandi n’ibyishimo byanyu bibe bisesuye.

12 Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk’uko nabakunze.

13 Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze.

14 Mwe muri incuti zanjye niba mukora ibyo mbategeka.

15 Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atamenya ibyo shebuja akora. Ahubwo nabise incuti kuko nabamenyesheje ibyo Data yambwiye byose.

16 Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije, mbatuma kujya kwera imbuto kandi ngo izo mbuto zanyu zigumeho, kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibahe.

17 Icyo mbategetse rero ni ugukundana.

Abanga Yezu n’abamukunda

18 “Ab’isi nibabanga mumenye ko ari jye babanje kwanga.

19 Iyo muba ab’isi, bari kubakunda nk’uko bakunda ababo. Ariko ntimuri ab’isi ahubwo narabatoranyije mbatandukanya na bo, ni cyo gituma babanga.

20 Mwibuke iri jambo nababwiye nti; ‘Nta mugaragu uruta shebuja.’ Ubwo bantoteje bazabatoteza namwe. Niba barakurikije inyigisho zanjye n’izanyu bazazikurikiza.

21 Ariko ibyo byose bazabibagirira babampōra kuko batazi Uwantumye.

22 Iyo ntaza ngo mvugane na bo nta cyaha bajyaga kugira, naho ubu ngubu ntibafite icyo kwireguza.

23 Unyanga aba yanze na Data.

24 Iyo ntakorera muri bo ibitigeze bikorwa n’undi muntu wese nta cyaha bajyaga kugira, ariko none babonye ibyo nakoze kandi basigaye batwanga jye na Data.

25 Nyamara byagenze bityo kugira ngo bibe nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Amategeko yabo ngo: ‘Banyanze ari nta mpamvu.’

26 “Wa Mujyanama azaza, ni we Mwuka w’ukuri ukomoka kuri Data. Nimuboherereza muhawe na Data, azaba umugabo wo guhamya ibyanjye.

27 Namwe kandi muzambera abagabo kuko turi kumwe uhereye mbere na mbere.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/15-a2de4ca7807b2503a3517c13ba5558ce.mp3?version_id=387—