Yh 17

Yezu asabira abigishwa be

1 Yezu amaze kuvuga atyo, yubura amaso areba ku ijuru aravuga ati: “Data, igihe kirageze. Hesha Umwana wawe ikuzo kugira ngo na we aguheshe ikuzo.

2 Wamuhaye ububasha ku bantu bose, ni ukugira ngo abo wamuhaye bose abaheshe ubugingo buhoraho.

3 Kandi ubugingo buhoraho ngubu: ni uko bakumenya wowe Mana y’ukuri wenyine bakamenya n’uwo watumye Yezu Kristo.

4 Naguhesheje ikuzo ku isi ndangiza umurimo wampaye gukora.

5 Noneho Data, umpe kubana nawe mfite rya kuzo twari dusangiye isi itararemwa.

6 “Abantu wampaye ubakuye mu b’isi nabagaragarije uwo uri we. Bari abawe maze urabampa kandi bakurikije ijambo ryawe.

7 None bazi ko ibyo wampaye byose ari wowe biturukaho,

8 kuko ubutumwa wampaye nabubagejejeho bakabwakira. Bazi badashidikanya ko naturutse kuri wowe kandi bemera ko ari wowe wantumye.

9 “Ni bo nsabira sinsabira ab’isi, ahubwo nsabira abo wampaye kuko ari abawe.

10 Ibyanjye byose ni ibyawe, n’ibyawe byose ni ibyanjye kandi ikuzo ryanjye ryagaragariye kuri bo.

11 Kuva ubu sinkiri ku isi ariko bo baracyayiriho, naho jye nje iwawe. Data uzira inenge, ubarindishe ububasha wampaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.

12 Nkiri kumwe na bo, ububasha wampaye ni bwo bwatumye mbagumana nkabarinda, ntihagire n’umwe muri bo ubura uretse wa wundi wagombaga kurimbuka, kugira ngo bibe nk’uko Ibyanditswe bivuga.

13 Ubu rero nje aho uri ariko ibyo mbivuze nkiri ku isi, kugira ngo ibyishimo byanjye bibasendere mu mitima.

14 Nababwiye ijambo ryawe, ab’isi barabanga babaziza ko atari abayo nk’uko nanjye ntari uwayo.

15 Singusaba ngo ubakure ku isi, ahubwo ndagusaba ngo ubarinde Sekibi.

16 Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.

17 Ubiyegurire ukoresheje ukuri kwawe, ijambo ryawe ni ryo kuri.

18 Nk’uko wantumye ku isi ni ko nanjye mbatumye ku isi.

19 Ku bwabo ndakwiyeguriye kugira ngo na bo babe bakwiyeguriye by’ukuri.

20 “Ntabwo ari bo nsabira bonyine, ahubwo nsabira n’abazanyemera kubera ubutumwa babazaniye.

21 Ndasaba ko bose baba umwe. Data, nk’uko uri muri jye nanjye nkaba muri wowe, ni ko nsaba ko baba umwe natwe kugira ngo ab’isi bemere ko ari wowe wantumye.

22 Ikuzo wampaye nanjye nararibahaye kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe,

23 mbe muri bo nawe ube muri jye. Bibumbire hamwe byimazeyo, kugira ngo ab’isi bamenye ko wantumye kandi ko ubakunda nk’uko unkunda.

24 “Data, ni wowe wabampaye none ndashaka kuzabana na bo aho nzaba ndi, kugira ngo bitegereze ikuzo wampaye kuko wankunze isi itararemwa.

25 Data nyir’ubutungane, ni koko ab’isi ntibigeze bakumenya, ariko jye ndakuzi kandi n’aba basobanukiwe ko ari wowe wantumye.

26 Narabakumenyesheje kandi nzakomeza kubikora, kugira ngo urukundo wankunze rube muri bo nanjye mbe muri bo.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/17-3c7dfe688e3cfe50b3d30a81a3dee3f3.mp3?version_id=387—