Yh 19

1 Ni bwo Pilato ategetse ko bafata Yezu ngo bamukubite.

2 Nuko abasirikari bazingazinga ikamba ry’amahwa barimutamiriza ku mutwe, bamwambika n’umwitero w’umutuku wijimye

3 bakamwegera bati: “Urakarama Mwami w’Abayahudi”, bakamukubita inshyi.

4 Nuko Pilato yongera gusohoka abwira Abayahudi ati: “Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta cyaha namusanganye.”

5 Yezu ni ko gusohoka yambaye rya kamba ry’amahwa na wa mwitero w’umutuku wijimye. Pilato arababwira ati: “Nguyu wa muntu.”

6 Abakuru bo mu batambyi n’abarinzi b’Ingoro y’Imana bamukubise amaso, bavuga baranguruye bati: “Mubambe ku musaraba! Mubambe!”

Pilato arababwira ati: “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe nta cyaha musanganye.”

7 Abayahudi baramusubiza bati: “Twebwe dufite itegeko rivuga ko agomba gupfa kuko yigize Umwana w’Imana.”

8 Pilato yumvise iryo jambo arushaho kugira ubwoba,

9 maze asubira mu ngoro ye abaza Yezu ati: “Ukomoka hehe?”

Yezu ntiyagira icyo amusubiza.

10 Pilato ni ko kumubwira ati: “Nta cyo unsubiza? Ese ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura cyangwa bwo kukubamba ku musaraba?”

11 Yezu aramusubiza ati: “Nta bubasha na buke wari kuba umfiteho iyo utabuhabwa n’Imana. Noneho rero uwangambaniye kuri wowe agusumbije icyaha.”

12 Guhera ubwo Pilato akora uko ashoboye ngo amurekure, ariko Abayahudi bararangurura bati: “Nurekura uwo muntu uraba utari incuti y’umwami w’i Roma. Uwigira umwami wese aba arwanya umwami w’i Roma.”

13 Pilato abyumvise atyo asubiza Yezu hanze, yicara ku ntebeahantu hirengeye hitwa ku Muteguro w’Amabuye, mu kinyarameya hakitwa Gabata.

14 Ubwo hari mu masaa sita ku munsi w’imyiteguro ya Pasika y’Abayahudi. Abwira Abayahudi ati: “Dore umwami wanyu!”

15 Ariko bo bararangurura bati: “Mukureho! Mukureho! Mubambe ku musaraba!”

Pilato arababaza ati: “Ese mbambe umwami wanyu?”

Abakuru bo mu batambyi barasubiza bati: “Nta mwami tugira utari umwami w’i Roma.”

16 Ni bwo Pilato amubahaye kugira ngo bamubambe.

Yezu abambwa ku musaraba

Nuko bafata Yezu baramujyana.

17 Agenda yitwariye umusaraba agana ahantu hitiriwe igihanga, mu giheburayi hakitwa Gologota.

18 Aho ni ho bamubambye ku musaraba abambanwa n’abandi babiri, umwe hino undi hirya naho Yezu ari hagati yabo.

19 Pilato yari yandikishije itangazo arishyira ku musaraba, rivuga ngo: “Yezu w’i Nazareti, Umwami w’Abayahudi”.

20 Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho Yezu yari abambwe hari hafi y’Umurwa, kandi itangazo ryari ryanditswe mu giheburayi no mu kilatini no mu kigereki.

21 Nuko abakuru bo mu batambyi b’Abayahudi babwira Pilato bati: “Wikwandika ngo ‘Umwami w’Abayahudi’, ahubwo wandike uti: ‘Uyu muntu yiyise umwami w’Abayahudi’.”

22 Pilato arabasubiza ati: “Icyo nanditse nacyanditse.”

23 Abasirikari bamaze kubamba Yezu ku musaraba, bafata imyambaro ye bayigabanyamo imigabane ine, buri wese abona uwe hasigara ikanzu ye gusa. Iyo kanzu ntiyari ifite uruteranyirizo, ahubwo yari iboshywe yose kuva hejuru kugeza hasi.

24 Nuko baravugana bati: “Twe kuyicamo ibice, ahubwo reka tuyifindire turebe uwo iri buherereho.” Kwari ukugira ngo bibe nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Bigabanyije imyambaro yanjye,

umwenda wanjye barawufindira.”

Nguko uko abasirikari babigenje.

25 Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze nyina, hamwe na nyina wabo Mariya muka Kilopa na Mariya w’i Magadala.

26 Nuko Yezu abonye nyina, na wa mwigishwa yakundaga ahagaze hafi aho, abwira nyina ati: “Mubyeyi, nguwo umuhungu wawe!”

27 Abwira n’uwo mwigishwa ati: “Nguwo nyoko!” Nuko guhera icyo gihe uwo mwigishwa amujyana iwe.

Urupfu rwa Yezu

28 Nyuma y’ibyo, Yezu amenye ko byose birangiye kugira ngo bibe nk’uko Ibyanditswe bivuga, aravuga ati: “Mfite inyota.”

29 Ikibindi cyuzuye divayi ishariracyari giteretse aho. Nuko bafata icyangwe bagihambira ku gati kitwa hisopo, bacyinika muri iyo divayi bakimushyira ku munwa.

30 Yezu amaze kunyunyuza iyo divayi isharira, aravuga ati: “Birarangiye!”

Nuko yubika umutwe, avamo umwuka.

Yezu bamutoboza icumu mu rubavu

31 Kuko wari umunsi w’imyiteguro y’isabato, Abayahudi basaba Pilato kubavuna amaguru ngo babamanure, kugira ngo imirambo yabo itaguma ku misaraba ku isabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru.

32 Nuko abasirikari baraza, bavuna amaguru y’umuntu wa mbere n’ay’uwa kabiri bari babambanywe na Yezu,

33 ariko bageze kuri Yezu basanga amaze gupfa, ntibirirwa bamuvuna amaguru.

34 Ahubwo umwe mu basirikari amutoboza icumu mu rubavu, muri ako kanya havamo amaraso n’amazi.

35 Uwabyiboneye ni we ubihamya kandi ibyo ahamya ni iby’ukuri. Uwo azi ko ibyo avuga ari ukuri kugira ngo namwe mubyemere.

36 Ibyo bintu byabereyeho kugira ngo bibe nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nta gufwa rye na rimwe rizavunwa.”

37 Kandi ahandi havuga ngo: “Bazitegereza uwo batoboye.”

Umurambo wa Yezu ushyirwa mu mva

38 Hanyuma y’ibyo haza uwitwa Yozefu ukomoka mu mujyi wa Arimateya, wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa abitewe no gutinya Abayahudi. Nuko asaba Pilato uburenganzira bwo gutwara umurambo wa Yezu, Pilato aramwemerera maze araza arawujyana.

39 Nikodemu wigeze gusanga Yezu nijoro na we araza, azana imibavu ivanze n’amakakama ahumura neza, ipima nk’ibiro mirongo itatu.

40 Bombi bajyana umurambo wa Yezu, bawuhambira mu myenda hamwe n’iyo mibavu nk’uko Abayahudi babigenza bahamba.

41 Hafi y’aho yabambwe hari ubusitani burimo imva nshya itigeze ihambwamo.

42 Kubera ko wari umunsi w’imyiteguro y’isabato kandi iyo mva ikaba yari bugufi, baba ari ho bashyingura Yezu.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/19-3bb8e0b43b824ef6650bc54ae1d6d978.mp3?version_id=387—