Ubukwe bw’i Kana
1 Ku munsi wa gatatu haba ubukwe i Kana ho muri Galileya, na nyina wa Yezu yari aburimo,
2 Yezu n’abigishwa be na bo bari babutumiwemo.
3 Nuko nyina wa Yezu abonye ko divayi ishize aramubwira ati: “Nta divayi bagifite.”
4 Yezu aramusubiza ati: “Mubyeyi, ibyo ubinzanyemo ute? Igihe cyanjye ntikiragera.”
5 Nyina abwira abahereza ati: “Icyo ababwira cyose mugikore.”
6 Aho hari intango esheshatu zibajwe mu mabuye zashyiriweho umuhango wa kiyahudi wo kwihumanura, buri ntango ikuzuzwa n’ibibindi bivoma nka bine cyangwa bitanu.
7 Yezu arababwira ati: “Nimwuzuze izo ntango amazi.” Barazuzuza bageza ku rugara.
8 Hanyuma arababwira ati: “Noneho nimudahe mushyīre umusangwa mukuru.” Baramushyīra.
9 Umusangwa mukuru asogongera ayo mazi yamaze guhinduka divayi ntiyamenya aho iturutse, icyakora abahereza bari badashye amazi bo bari bahazi. Nuko ahamagara umukwe
10 aramubwira ati: “Ubusanzwe umuntu wese abanza gutanga divayi nziza, hanyuma abantu bamara guhaga, akazana itari nziza nk’iya mbere, naho wowe wagumanye inziza kugeza magingo aya!”
11 Icyo gitangaza kimuranga Yezu yagikoze i Kana ho muri Galileya, kiba icya mbere yakoze kigaragaza ikuzo rye. Ni cyo cyatumye abigishwa be bamwemera.
12 Hanyuma aramanuka agera i Kafarinawumu, we na nyina n’abavandimwe be n’abigishwa be bahamara igihe gito.
Yezu yirukana abacururizaga mu Ngoro y’Imana
13 Umunsi wa Pasika y’Abayahudi wegereje, Yezu ajya i Yeruzalemu.
14 Ageze mu rugo rw’Ingoro y’Imana ahasanga abacuruzaga inka n’intama n’inuma, n’abari bicaye bavunjaamafaranga.
15 Abohekanya imigozi ayigira nk’ikiboko bose abamenesha mu rugo rw’Ingoro, yirukanamo n’intama n’inka zabo, asandaza amafaranga y’abavunjaga ahirika n’ameza yabo.
16 Abwira abacuruzaga inuma ati: “Nimuzivane hano! Inzu ya Data ntimukayigire isoko!”
17 Abigishwa be bibuka ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Ishyaka ngirira Ingoro yawe rirambaga.”
18 Noneho Abayahudi baramubaza bati: “Uratanga kimenyetso ki kitwemeza ko wemerewe gukora bene ibyo?”
19 Yezu arabasubiza ati: “Nimusenye iyi ngoro, nzongera nyubake mu minsi itatu.”
20 Abayahudi bati: “Dorere, iyi Ngoro yubatswe mu myaka mirongo ine n’itandatu, nawe ngo wakongera kuyubaka mu minsi itatu?”
21 Icyakora ingoro yavugaga ni umubiri we.
22 Aho amariye kuzuka mu bapfuye, abigishwa be bibutse ko ibyo yari yarabivuze, maze bemera Ibyanditswe kandi bemera ijambo Yezu yari yavuze.
Yezu azi imigambi ya buri muntu
23 Igihe Yezu yari i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi bamwemejwe n’ibitangaza babonye akora.
24 Nyamara Yezu ntiyabagirira icyizere, kuko we yari azi abantu bose.
25 Byongeye kandi ntiyari akeneye gusiganuza ibyerekeye abantu, kuko yari asanzwe azi imigambi ya buri muntu.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/2-25efdf724812c787862435f4a915a67a.mp3?version_id=387—