Yezu n’Umunyasamariyakazi
1 Abafarizayi bumva ko Yezu yunguka abigishwa, kandi ko abatiza abantu benshi kuruta Yohani –
2 nyamara si Yezu wabatizaga ahubwo ni abigishwa be.
3 Nuko rero Yezu ava muri Yudeya asubira muri Galileya.
4 Kugira ngo agereyo yagombaga kwambukiranya intara ya Samariya.
5 Nuko agera mu nkengero z’umujyi wa Sikara muri iyo ntara, hafi y’isambu Yakobo yari yarahaye umuhungu we Yozefu.
6 Aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yezu yicara ku iriba kuko yari yananiwe kubera urugendo. Icyo hari hari nko mu masaa sita.
7 Umunyasamariyakazi aza kuvoma, Yezu aramubwira ati: “Mpa amazi yo kunywa.”
8 Icyo gihe abigishwa be bari bagiye mu mujyi guhaha..
9 Aramusubiza ati: “Ko uri Umuyahudi nkaba ndi Umunyasamariyakazi, ushobora ute kunsaba icyo kunywa?” Yavuze atyo kubera ko Abayahudi badasangira n’Abanyasamariya.
10 Yezu aramusubiza ati: “Iyaba wari uzi ubuntu Imana igira n’ugusabye amazi uwo ari we, wajyaga kumusaba akaguha amazi y’ubugingo!”
11 Umugore aramubaza ati: “None se mutware, ko nta kivomesho ufite iriba rikaba ari rirerire, ayo mazi y’ubugingo wayakura he?
12 Mbese waba uruta sogokuruza Yakobo waduhaye iri riba, akanywa amazi yaryo we n’abana be n’amatungo ye?”
13 Yezu aramusubiza ati: “Unywa kuri aya mazi wese arongera akagira inyota,
14 naho uzanywa ku mazi nzamuha ntazongera kugira inyota ukundi. Ahubwo ayo mazi nzamuha azaba isōko idudubiza muri we, imuhesha ubugingo buhoraho.”
15 Umugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, mpa kuri ayo mazi ntazongera kugira inyota ngo ngaruke hano kuvoma!”
16 Yezu aramubwira ati: “Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.”
17 Umugore aramusubiza ati: “Nta mugabo mfite.”
Yezu ati: “Ushubije neza ko nta mugabo ufite,
18 kuko washatse abagabo batanu kandi n’uwo mubana ubu akaba atari uwawe. Ibyo ubivuze ukuri.”
19 Umugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, mbonye ko uri umuhanuzi.
20 Ba sogokuruza basengeraga Imana kuri uriya musozi, naho mwebwe Abayahudi mukemeza ko ari i Yeruzalemu abantu bagomba kuyisengera.”
21 Yezu aramubwira ati: “Mugore, nyemera. Igihe kizagera abantu babe batagisengera Imana Data, haba kuri uriya musozi haba n’i Yeruzalemu.
22 Mwe musenga uwo mutazi, naho twe dusenga uwo tuzi kuko agakiza kava mu Bayahudi.
23 Igihe kigiye kuza ndetse ubu kirageze, maze abasenga by’ukuri bazasenge Data mu kuri bayobowe na Mwuka, kuko abasenga batyo ari bo Data ashaka.
24 Imana ni Mwuka, abayisenga bagomba kuyisenga mu kuri bayobowe na Mwuka.”
25 Umugore aramubwira ati: “Nzi ko Mesiya, uwo bita Kristo agiye kuza. Naza azatubwira byose.”
26 Yezu aramubwira ati: “Ni jye tuvugana.”
27 Uwo mwanya abigishwa be baraza, batangazwa no gusanga aganira n’umugore. Nyamara ntihagira n’umwe umubaza ati: “Uramushakaho iki? Kuki muvugana?”
28 Nuko umugore asiga ikibindi aho ajya mu mujyi, maze abwira abantu ati:
29 “Nimuze murebe umuntu wambwiye ibyo nakoze byose! Aho ntiyaba ari we Kristo?”
30 Basohoka mu mujyi bagana aho ari.
31 Hagati aho abigishwa bari babwiye Yezu bati: “Mwigisha, akira ufungure.”
32 Arabasubiza ati: “Mfite ibyokurya mutazi.”
33 Nuko abigishwa barabazanya bati: “Ese haba hari uwamuzaniye icyo afungura?”
34 Yezu arababwira ati: “Ifunguro ryanjye ni ugukora ibyo Uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we.
35 Mbese ntimuvuga ko hasigaye amezi ane, igihe cy’isarura kikaba kigeze? None rero reka mbabwire: nimwubure amaso murebe imirima. Dore imyaka imaze kwera itegereje gusarurwa.
36 Umusaruzi arahembwa imbuto azirundarundire ubugingo buhoraho; bityo umubibyin’umusaruzi barishimira hamwe.
37 Baca umugani w’ukuri ngo: ‘Habiba umwe hagasarura undi.’
38 Nabohereje gusarura ibyo mutaruhiye. Abandi bararushye naho mwe mubonera inyungu mu miruho yabo.”
39 Benshi mu Banyasamariya bo muri uwo mujyi bemera Yezu, bashingiye ku ijambo rya wa mugore wahamyaga ati: “Yambwiye ibyo nakoze byose.”
40 Abanyasamariya ni ko kumusanga baramwinginga ngo agumane na bo, maze ahamara iminsi ibiri.
41 Nuko barushaho kumwemera ari benshi kubera ibyo yababwiye.
42 Babwira uwo mugore bati: “Noneho ntitukimwemejwe n’ibyo watubwiye gusa, ahubwo natwe twamwiyumviye tumenya koko ko ari we Mukiza w’abantu bo ku isi yose.”
Yezu akiza umwana w’umutware
43 Iyo minsi ibiri ishize, Yezu arahava ajya muri Galileya.
44 Yari yarivugiye ko umuhanuzi atubahwa mu gihugu cy’iwabo.
45 Nyamara ageze muri Galileya abaho bamwakira neza, kuko na bo bari baragiye i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, bakibonera ibyo yakozeyo byose.
46 Nuko Yezu asubira i Kana ho muri Galileya, aho yari yarahinduriye amazi divayi. I Kafarinawumu hari umutware w’ibwamiwari ufite umwana w’umuhungu urwaye.
47 Uwo mutware yumvise ko Yezu yavuye muri Yudeya akagera muri Galileya, aramusanga amusaba kumanuka ngo ajye i Kafarinawumu amukirize umwana wari ugiye gupfa.
48 Yezu aramubwira ati: “Ntimuteze kunyemera mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza.”
49 Uwo mutware w’ibwami aramubwira ati: “Databuja, manuka uze iwanjye umwana wanjye atarapfa!”
50 Yezu aramubwira ati: “Genda, umwana wawe arakize.”
Uwo mugabo yizera ijambo Yezu amubwiye aragenda.
51 Akiri mu nzira ataha ahura n’abagaragu be, bamusanganiza inkuru y’uko umwana we yakize.
52 Ababaza igihe yoroherewe maze baramusubiza bati: “Ejo isaa saba ni bwo umuriro yari afite wazimye.”
53 Se w’uwo mwana asanga ko ari cyo gihe Yezu yari yamubwiriyeho ati: “Umwana wawe arakize.” Nuko yemera Yezu we n’abo mu rugo rwe bose.
54 Icyo kiba icya kabiri mu bitangaza Yezu yakoze bimuranga, yagikoze avuye muri Yudeya ageze muri Galileya.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/4-11f222464882a20a7514453dbd4b8140.mp3?version_id=387—