Yh 5

Yezu akiriza ikimuga ku kizenga

1 Nyuma y’ibyo haba umunsi mukuru w’Abayahudi, maze Yezu ajya i Yeruzalemu.

2 I Yeruzalemu hafi y’Irembo ry’Intama hari ikizenga mu giheburayi cyitwa Betesida, kizengurutswe n’amabaraza atanu.

3 Muri ayo mabaraza habaga haryamye abarwayi benshi cyane, barimo impumyi n’abacumbagira n’ibirema. [Babaga bategereje ko amazi yibirindura,

4 kuko rimwe na rimwe umumarayika yamanukaga mu kizenga, maze agatuma amazi yibirindura. Amazi akimara kwibirindura, umurwayi wakijyagamo bwa mbere yakiraga indwara iyo ari yo yose.]

5 Aho hari umuntu wari ufite ubumuga amaranye imyaka mirongo itatu n’umunani.

6 Yezu amubonye arambaraye aho, amenye n’igihe amaze ameze atyo aramubaza ati: “Mbese urifuza gukira?”

7 Umurwayi aramusubiza ati: “Nyakubahwa, simfite umuntu wo kunshyira mu kizenga igihe amazi yibirinduye, kuko iyo ngerageje kujyamo undi aba yamaze kuntangamo.”

8 Yezu aramubwira ati: “Byuka ufate akarago kawe maze ugende!”

9 Muri ako kanya uwo murwayi arakira, afata akarago ke maze aragenda.

Ibyo byabaye ku munsi w’isabato.

10 Nuko Abayahudi babwira uwari umaze gukira bati: “Ni ku isabato, ntukwiye gutwara akarago kawe.”

11 Arabasubiza ati: “Uwankijije ni we wambwiye ati: ‘Fata akarago kawe ugende.’ ”

12 Baramubaza bati: “Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo ‘Fata akarago kawe ugende?’ ”

13 Ariko uwo mugabo ntiyari azi uwamukijije uwo ari we, kuko Yezu yari yigendeye anyuze mu kivunge cy’abantu bari aho.

14 Hanyuma Yezu aza kumubona mu rugo rw’Ingoro y’Imana, aramubwira ati: “Dore wakize ntuzongere gukora icyaha ukundi, utazabona ishyano riruta irya mbere.”

15 Uwo muntu aragenda amenyesha Abayahudi yuko burya ari Yezu wamukijije.

16 Ni cyo cyatumye Abayahudi batangira gukurikirana Yezu kuko yakoraga bene ibyo ku isabato.

17 Ariko Yezu arababwira ati: “Na n’ubu Data ntahwema gukora kandi nanjye ndakora.”

18 Ku bw’ibyo Abayahudi barushaho gushaka uburyo bamwica, kuko uretse ko yicaga isabato yanavugaga ko Imana ari Se, bityo akaba yireshyeshyeje na yo.

Ubushobozi bw’Umwana w’Imana

19 Yezu ni ko kugira ati: “Ndababwira nkomeje ko Umwana w’Imana nta cyo akora na kimwe acyihangiye, kitari icyo abona Se akora. Icyo Se akora ni na cyo Umwana we akora.

20 Data akunda Umwana we akamwereka ibyo akora byose. Ndetse azamwereka n’ibirenze ibyo ngibyo mubonye akora bibatangaze.

21 Nk’uko Data azura abapfuye agatuma bongera kubaho, ni ko n’Umwana we abeshaho abo ashaka.

22 Data nta we acira urubanza, ahubwo yeguriye Umwana we ububasha bwo guca imanza zose,

23 kugira ngo bose bamwubahe nk’uko bubaha Se. Utubaha Umwana w’Imana aba atubashye na Se wamutumye.

24 “Ndababwira nkomeje ko untega amatwi akizera Uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho. Ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo.

25 Ndababwira nkomeje ko hagiye kuza igihe na ko kirageze, ubwo abapfuye bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana kandi abazaryumva bazabaho.

26 Nk’uko Data ari we sōko y’ubugingo, ni na ko yahaye Umwana we kuba isōko y’ubugingo

27 amuha n’ubushobozi bwo guca imanza kuko ari Umwana w’umuntu.

28 Ibyo ntibibatangaze. Erega igihe kigiye kuza ubwo abari mu mva bose bazumva ijwi rye

29 bakavamo! Abazaba barakoze ibyiza bazazuka bahabwe ubugingo, naho abazaba barakoze ibibi bazazuka bacirweho iteka.

Ibihamya Yezu

30 “Nta cyo nshobora gukora ncyihangiye. Nca imanza nkurikije ibyo Data ambwiye. Sinca urwa kibera kuko ntagambirira ibyo nishakiye, ahubwo ngambirira ibyo Uwantumye ashaka.

31 “Ndamutse nitanze ho umugabo, ibyo mpamya ntibyakwemerwa.

32 Nyamara hariho undi uhamya ibyanjye, kandi nzi yuko ibyo ahamya kuri jye ari ukuri.

33 Mwatumye kuri Yohani na we ahamya ibyerekeye ukuri.

34 Ibyo simbivugiye gushaka kwemezwa n’abantu, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukizwe.

35 Yohani yari nk’itara ryaka rikabonesha, kandi mwemeye kumara akanya mwishimira umucyo umuturukaho.

36 Mfite ibyemezo biruta ibyo Yohani yahamije, ni ibikorwa Data yampaye kurangiza. Ibyo ndabikora kandi ni byo bihamya ko ari we wantumye.

37 Data wantumye na we ubwe yahamije ibyanjye. Ntimwigeze mwumva ijwi rye habe ngo mumuce n’iryera.

38 Ndetse n’amagambo ye ntababamo ubwo mutemera uwo yatumye.

39 Musesengura Ibyanditswe kuko mutekereza kubibonamo ubugingo buhoraho, kandi ari byo nyine bihamya ibyanjye.

40 Ariko mwanga kunsanga kugira ngo muhabwe ubugingo.

41 “Simparanira gushimwa n’abantu.

42 Ariko mwebwe ndabazi, ntimukunda Imana mubikuye ku mutima.

43 Jye naje ntumwe na Data maze ntimwanyakira, nyamara nihagira undi uza ku giti cye muzamwakira!

44 Mbese mwashobora mute kunyemera ko buri wese anyurwa no gushimwa na mugenzi we, ntimuharanire gushimwa n’Imana yonyine?

45 Ntimutekereze ko ari jyewe uzabarega kuri Data, uzabarega ni Musa uwo musanzwe mwiringiye.

46 Iyaba mwemeraga Musa koko, nanjye mwanyemeye kuko yanditse ibinyerekeyeho.

47 Ariko ubwo mutemera ibyo yanditse, muzemera mute ibyo mbabwira?”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/5-5a3b4de0a4796172fd5e03d5a1d45a6f.mp3?version_id=387—