Yh 9

Yezu ahumūra umuntu wavutse ari impumyi

1 Yezu akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi.

2 Abigishwa be baramubaza bati: “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha cyatumye uyu muntu avuka ari impumyi? Mbese ni we wagikoze, cyangwa ni ababyeyi be?”

3 Yezu arabasubiza ati: “Si we wagikoze si n’ababyeyi be, ahubwo ubuhumyi bwe bwatewe no kugira ngo ibikorwa by’Imana bigaragarizwe muri we.

4 Dukwiriye gukora umurimo w’Uwantumye hakibona. Dore bugiye kwira kandi iyo bwije nta muntu ushobora gukora.

5 Igihe nkiri ku isi ndi urumuri rw’isi.”

6 Amaze kuvuga atyo acira amacandwe hasi ayatobesha akondo, agasīga ku maso ya ya mpumyi,

7 arayibwira ati: “Genda wiyuhagire mu kizenga cya Silowa.” (Silowa risobanurwa ngo “Uwatumwe”). Nuko uwo muntu aragenda ariyuhagira agaruka ahumūtse.

8 Abaturanyi be n’abajyaga bamubona asabiriza barabazanya bati: “Uyu si wa wundi wahoraga yicaye asabiriza?”

9 Bamwe bati: “Ni we.”

Abandi bati: “Si we, icyakora asa na we.”

Na we ubwe akavuga ati: “Ni jyewe rwose.”

10 Baramubaza bati: “Wahumutse ute?”

11 Arabasubiza ati: “Wa muntu witwa Yezu yatobye akondo akansīga ku maso, ambwira kujya kwiyuhagira mu kizenga cya Silowa. Nuko ndagenda, nkimara kwiyuhagira ndahumūka.”

12 Baramubaza bati: “Uwo muntu ari hehe?”

Ati: “Simpazi.”

Abafarizayi babaza uwahoze ari impumyi

13 Uwahoze ari impumyi bamushyīra Abafarizayi.

14 Igihe Yezu yatobaga akondo agahumūra uwo muntu hari ku isabato.

15 Ni yo mpamvu Abafarizayi na bo bamubajije uko yahumūtse, arabasubiza ati: “Yansīze akondo ku maso, ndiyuhagira maze ndahumūka.”

16 Bamwe mu Bafarizayi baravugaga bati: “Uwo muntu agomba kuba adaturuka ku Mana kuko atubahiriza isabato.”

Abandi bakavuga bati: “Ariko se yaba ari umunyabyaha akabasha ate gukora igitangaza nka kiriya?” Bituma bicamo ibice.

17 Bongera kubaza uwo mugabo bati: “Ese koko yaguhumuye? Ubwo se uramuvugaho iki?”

Arabasubiza ati: “Ni umuhanuzi.”

18 Ariko Abayahudi bo banga kwemera ko uwo mugabo yahoze ari impumyi none akaba areba, bageza n’aho batumiza ababyeyi be.

19 Barababaza bati: “Mbese koko uyu ni umwana wanyu? Ese muremeza ko yavutse ari impumyi? None se byagenze bite kugira ngo arebe?”

20 Ababyeyi barabasubiza bati: “Turahamya ko uyu ari umwana wacu kandi ko yavutse ari impumyi.

21 Naho rero igituma ubu ngubu areba ntitukizi, n’uwamuhumuye ntitumuzi. Nimumwibarize, ni mukuru abasha kwivugira.”

22 Ababyeyi be bavuze batyo kubera gutinya abakuru b’Abayahudi, kuko bari baranogeje inama yuko umuntu wese uzemeza ko Yezu ari Kristo, bazamuca mu rusengero rwabo.

23 Ni cyo cyatumye ababyeyi be bavuga bati: “Ni mukuru nimumwibarize.”

24 Noneho bahamagara uwahoze ari impumyi ngo agaruke, maze baramubwira bati: “Ngaho tanga Imana ho umugabo ko uvuga ukuri! Twe tuzi ko uwo muntu ari umunyabyaha.”

25 Na we arabasubiza ati: “Niba ari umunyabyaha simbizi. Icyo nzi ni kimwe, ni uko nahoze ndi impumyi none nkaba ndeba.”

26 Nuko baramubaza bati: “Ese yakugenje ate? Yaguhumūye ate?”

27 Arabasubiza ati: “Maze kubibabwira ntimwabyitaho. Kuki mushaka kongera kubyumva? Mbese aho namwe ntimushaka kuba abigishwa be?”

28 Ni ko kumutuka maze baramubwira bati: “Genda ube umwigishwa we, naho twe turi abigishwa ba Musa.

29 Tuzi ko Imana yavuganye na Musa naho uwo nguwo we ntituzi n’iyo aturuka.”

30 Uwo mugabo arabasubiza ati: “Aka ni akumiro! Ntabwo muzi iyo aturuka kandi yampumūye!

31 Tuzi ko Imana itumva abanyabyaha, ahubwo yumva uyubaha agakora ibyo ishaka.

32 Kuva isi yaremwa nta wigeze yumva aho umuntu yahumūye uwavutse ari impumyi.

33 Iyaba uwo muntu ataturukaga ku Mana nta cyo yari kubasha gukora.”

34 Baramuhindukirana bati: “Rwose wowe wavukiye mu byaha none uratwigisha?” Nuko bamuca mu nsengero.

Ubuhumyi bwo mu mutima

35 Yezu yumvise ko bamuciye mu nsengero aramushaka. Amubonye aramubaza ati: “Mbese wemera Umwana w’umuntu?”

36 Undi aramusubiza ati: “Nyakubahwa, mbwira uwo ari we kugira ngo mwemere.”

37 Yezu aramubwira ati: “Wamubonye kandi ni we muvugana.”

38 Uwo mugabo aramubwira ati: “Nyagasani, ndakwemeye.” Nuko aramupfukamira.

39 Yezu aravuga ati: “Nazanywe kuri iyi si no guhinyuza abantu, kugira ngo abatabona barebe n’ababona bahume.”

40 Abafarizayi bari aho babyumvise baramubaza bati: “Ubwo se natwe turi impumyi?”

41 Yezu arabasubiza ati: “Iyaba mwari impumyi nta cyaha kiba kibariho, ariko ubwo muvuga ko mureba icyaha cyanyu kirabahama.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/9-5783e5b5d036e05c66a28eb39f87d0d4.mp3?version_id=387—