Abakomoka kuri Adamu kugeza kuri Aburahamu
1 Adamu yabyaye Seti, Seti abyara Enoshi,
2 Enoshi abyara Kenani, Kenani abyara Mahalalēli, Mahalalēli abyara Yeredi.
3 Yeredi yabyaye Henoki, Henoki abyara Metusela, Metusela abyara Lameki.
4 Lameki yabyaye Nowa, Nowa abyara Semu na Hamu na Yafeti.
5 Abakomoka kuri Yafeti ni Gomeri na Magogi na Madayi, na Yavani na Tubali, na Mesheki na Tirasi.
6 Abakomoka kuri Gomeri ni Abashikenazi n’ab’i Difatin’ab’i Togaruma.
7 Abakomoka kuri Yavani ni aba Elisha n’aba Esipaniya, n’ab’i Shipure n’ab’i Rode.
8 Abakomoka kuri Hamu ni Kushi na Misiri, na Puti na Kanāni.
9 Abakomoka kuri Kushi n’ab’i Seba n’ab’i Havila, n’ab’i Sabuta n’ab’i Rāma n’ab’i Sabuteka. Ab’i Sheba n’ab’i Dedani bakomoka ku b’i Rāma.
10 Kushi yabyaye Nimurodi wabaye intwari ya mbere ku isi.
11 Abakomoka kuri Misiri ni Abaludi n’Abanamu, n’Abalehabu n’Abanafutuhi,
12 n’Abapaturusi n’Abakafutori n’Abakasiluhi bakomokwaho n’Abafilisiti.
13 Kanāni yabyaye Sidoni impfura ye amukurikiza Heti,
14 abandi bamukomokaho ni Abayebuzi n’Abamori n’Abagirigashi,
15 n’Abahivi n’Abaruki n’Abasini,
16 n’Abaruvadi n’Abasemari n’Abahamati.
17 Abakomoka kuri Semu ni Elamu na Ashūru na Arupagishadi, na Ludi na Aramu na Usi, na Huli na Geteri na Mesheki.
18 Arupagishadi yabyaye Shela, Shela abyara Eberi.
19 Eberi yabyaye abahungu babiri, umukuru yitwaga Pelegikuko yavutse mu gihe isi yari irimo amacakubiri, umuhererezi yitwaga Yokitani.
20 Yokitani yabyaye Alumodadi na Shelefu, na Hasari-Maveti na Yerahi,
21 na Hadoramu na Uzali na Dikila,
22 na Obali na Abimayeli na Sheba,
23 na Ofiri na Havila na Yobabu.
24 Semu yabyaye Arupagishadi, Arupagishadi abyara Shela,
25 Shela abyara Eberi, Eberi abyara Pelegi, Pelegi abyara Rewu,
26 Rewu abyara Serugu, Serugu abyara Nahori, Nahori abyara Tera,
27 Tera abyara Aburamu, ari na we wiswe Aburahamu.
Abakomoka kuri Ishimayeli
28 Bene Aburahamu ni Izaki na Ishimayeli.
29 Dore abakomoka kuri Ishimayeli: impfura ye ni Nebayoti, agakurikirwa na Kedari na Adibēli na Mibusamu,
30 na Mishuma na Duma na Masa, na Hadadi na Tema,
31 na Yeturi na Nafishi na Kedema.
Abakomoka kuri Ketura
32 Ketura inshoreke ya Aburahamu yabyaye Zimurani na Yokishani na Medani, na Midiyani na Yishibaki na Shuwa, Yokishani abyara Sheba na Dedani.
33 Bene Midiyani ni Eyifa na Eferi na Hanoki, na Abida na Elida. Abo bose bakomotse kuri Ketura.
Abakomoka kuri Ezawu
34 Aburahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Ezawu na Isiraheli.
35 Bene Ezawu ni Elifazi na Ruweli na Yewushi, na Yalamu na Kōra.
36 Bene Elifazi ni Temani na Omari na Sefi, na Gātamu na Kenazi, na Timuna na Amaleki.
37 Bene Ruweli ni Nahati na Zera, na Shama na Miza.
Abakomoka kuri Seyiri
38 Abakomoka kuri Seyiri ni Lotani na Shobali na Sibeyoni, na Ana na Dishoni, na Eseri na Dishani.
39 Bene Lotani ni Hori na Hemamu, mushiki wa Lotani yitwaga Timuna.
40 Bene Shobali ni Aluwani na Manahati na Ebali, na Shefi na Onamu. Bene Sibeyoni ni Aya na Ana.
41 Mwene Ana ni Dishoni, bene Dishoni ni Hamurani na Eshibani, na Yitirani na Kerani.
42 Bene Eseri ni Biluhani na Zāwani na Yakani. Bene Dishani ni Usi na Arani.
Abami n’abandi batware b’Abedomu
43 Abedomu bagize abami mbere y’Abisiraheli. Dore amazina y’abo bami: Bela mwene Bewori yari atuye i Dinihaba.
44 Bela amaze gupfa yasimbuwe na Yobabu mwene Zera w’i Bosira.
45 Yobabu amaze gupfa yasimbuwe na Hushamu wo mu karere gatuwe n’Abatemani.
46 Hushamu amaze gupfa yasimbuwe na Hadadi mwene Bedadi wari utuye Awiti. Ni we watsindiye Abamidiyani mu gihugu cya Mowabu.
47 Hadadi amaze gupfa yasimbuwe na Samula w’i Masireka.
48 Samula amaze gupfa yasimbuwe na Shawuli w’i Rehoboti, umujyi: wari hafi y’umugezi.
49 Shawuli amaze gupfa yasimbuwe na Bāli-Hanani mwene Akibori.
50 Bāli-Hanani amaze gupfa yasimbuwe na Hadadi w’i Pawu. Umugore we yitwaga Mehetabēli umukobwa wa Matiredi mwene Mezahabu.
51 Hadadi na we arapfa.
Abedomu bayobowe n’aba batware bakurikira: Timuna na Aluwa na Yeteti,
52 na Oholibama na Ela na Pinoni,
53 na Kenazi na Temani na Mibusari,
54 na Magidiyeli na Iramu. Ngabo abatware b’Abedomu.