1 Amateka 10

Urupfu rwa Sawuli n’abahungu be

1 Igihe kimwe Abafilisiti barwanye n’Abisiraheli, barwanira ku musozi wa Gilibowa. Abisiraheli barahunga ndetse benshi muri bo barapfa.

2 Abafilisiti basatira Sawuli n’abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.

3 Urugamba rwibasira Sawuli, abarashi b’Abafilisiti baramusatira baramukomeretsa cyane.

4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Kura inkota yawe unsogote, ntava aho nicwa urubozo na bariya banyamahanga batakebwe!” Ariko uwo wamutwazaga intwaro bimutera ubwoba, ntiyabyemera. Sawuli afata inkota ye ayishitaho.

5 Uwamutwazaga intwaro abonye Sawuli apfuye, yishita ku nkota ye arapfa.

6 Nguko uko Sawuli yapfanye n’abahungu be batatu, hamwe n’ab’inzu ye bose.

7 Abisiraheli bose bari batuye mu kibaya cya Yizerēli bamenye ko ingabo z’Abisiraheli zahunze, na Sawuli n’abahungu be bapfuye basiga imijyi yabo barahunga, Abafilisiti baraza bayituramo.

8 Ku munsi ukurikiye uw’urugamba Abafilisiti baza gucuza imirambo, basanga Sawuli n’abahungu be aho bapfiriye ku musozi wa Gilibowa.

9 Nuko bacuza Sawuli, batwara igihanga cye n’intwaro ze babizengurukana mu Bufilisiti hose, kugira ngo iyo nkuru imenyekane mu bantu no mu bigirwamana byabo.

10 Intwaro za Sawuli bazishyira mu ngoro y’ibigirwamana byabo, naho igihanga cye bakimanika mu ngoro y’ikigirwamana cyitwaga Dagoni.

11 Abaturage bose b’i Yabeshi y’i Gileyadibumvise ibyo byose Abafilisiti bakoreye Sawuli,

12 abagabo bose b’intwari bo muri bo bajya kuzana umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be, bayishyingura munsi y’igiti cy’inganzamarumbu cy’i Yabeshi. Nuko bamara iminsi irindwi bigomwa kurya.

13 Sawuli apfa azize ko yacumuye ku Uhoraho yanga gukurikiza amabwiriza ye, ndetse ashikisha ku mupfumu, amugisha inama

14 aho kuyigisha Uhoraho. Ni cyo cyatumye Uhoraho amwicisha, maze ingoma ye ayiha Dawidi mwene Yese.