1 Amateka 11

Dawidi aba umwami wa Isiraheli

1 Abisiraheli bose basanga Dawidi i Heburoni baramubwira bati: “Dore turi amaraso amwe.

2 Byongeye kandi no mu gihe Sawuli yari umwami, ni wowe wayoboraga ingabo z’Abisiraheli ku rugamba, ndetse Uhoraho Imana yawe yarakubwiye ati: ‘Ni wowe uzayobora ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli, ni nawe uzategeka Isiraheli.’ ”

3 Abakuru bose b’Abisiraheli rero basanga Umwami Dawidi i Heburoni, bagirana amasezerano mu izina ry’Uhoraho. Bamwimikisha amavuta aba umwami w’Abisiraheli, nk’uko Uhoraho yari yarabivuze abinyujije ku muhanuzi Samweli.

Dawidi yigarurira Yeruzalemu

4 Dawidi n’Abisiraheli bose batera i Yeruzalemu, icyo gihe yari ituwe n’Abayebuzi ikitwa Yebuzi.

5 Abayebuzi babwira Dawidi bati: “Ntuzabasha kwinjira muri uyu mujyi:.” Nyamara Dawidi yigarurira ikigo ntamenwa cy’i Siyoni, ari cyo cyiswe Umurwa wa Dawidi.

6 Dawidi yari yavuze ati: “Uzatanga abandi gutsinda Abayebuzi azaba umugaba w’ingabo.” Nuko Yowabu mwene Seruya abimburira abandi kugaba igitero, maze agirwa umugaba w’ingabo.

7 Dawidi atura muri icyo kigo ntamenwa, ni yo mpamvu cyiswe Umurwa wa Dawidi.

8 Nuko Dawidi yubakisha n’andi mazu hirya no hino mu mujyi: ahereye i Milo, Yowabu na we asana ahasigaye.

9 Dawidi agenda arushaho gukomera kuko Uhoraho Nyiringabo yari kumwe na we.

Intwari mu ngabo za Dawidi

10 Aba ni bo bagaba b’ingabo b’intwari ba Dawidi, bafatanyije n’Abisiraheli bose gushyigikira byimazeyo ingoma ye, bityo bamugira umwami hakurikijwe ibyavuzwe n’Uhoraho ku byerekeye Isiraheli.

11 Aya ni yo mazina y’intwari mu ngabo za Dawidi:

Yashobeyamu w’i Hakemoni yari umutware w’abitwa “Intwari eshatu.” Uwo ni we wicishije icumu abanzi magana atatu mu gitero kimwe.

12 Ukurikiraho muri za Ntwari eshatu ni Eleyazari mwene Dodo w’Umwahohi.

13 Yari kumwe na Dawidi i Efesidamimu, igihe Abafilisiti bari bahateraniye biteguye kurwana. Rumaze kwambikana, ingabo z’Abisiraheli zirahunga. Aho hari umurima w’ingano za bushoki,

14 maze Eleyazari n’ingabo ze bashinga ibirindiro muri uwo murima barwanya Abafilisiti barabica. Bityo Uhoraho aha Abisiraheli kubatsinda bikomeye.

15 Ikindi gihe intwari eshatu zo muri za zindi mirongo itatu, zisanga Dawidi ku rutare rwari hafi y’ubuvumo bwa Adulamu. Ingabo z’Abafilisiti zari zishinze ibirindiro mu kibaya cy’Abarefa.

16 Ubwo Dawidi yari aho hantu hatavogerwa, Abafilisiti bashinze ibirindiro i Betelehemu.

17 Dawidi aravuga ati: “Icyampa ku mazi yo mu iriba ryo hafi y’irembo ry’i Betelehemu!”

18 Za ngabo eshatu z’intwari zibyumvise, zihara amagara zinyura aho Abafilisiti bari bashinze ibirindiro, zivoma amazi muri rya riba ryo hafi y’irembo ry’i Betelehemu, ziyashyīra Dawidi. Nyamara Dawidi ayabonye ntiyayanywa, ahubwo ayasuka hasi ayatura Uhoraho.

19 Nuko aravuga ati: “Mana yanjye, ntibikabeho ko nanywa amazi nk’aya! Byaba ari nko kunywa amaraso y’aba bagabo bahaze amagara yabo bajya kumvomera!” Ni yo mpamvu yanze kuyanywa. Ngibyo ibyakozwe n’izo ntwari uko ari eshatu.

20 Abishayi mukuru wa Yowabu yari umuyobozi wa za Ntwari eshatu. Yigeze kwicisha icumu abantu magana atatu mu gitero kimwe, ibyo bituma aba ikirangirire nka za Ntwari eshatu,

21 ndetse aba icyamamare kuzirusha. Nyamara nubwo yabaye umuyobozi wazo, ntiyigeze abarwa muri zo.

22 Hari na Benaya mwene Yehoyada w’i Kabusēli, warangwaga n’ibikorwa byinshi by’ubutwari. Ni we wishe Abamowabu babiri b’intwari. Ikindi gihe amasimbi amaze kugwa, Benaya yamanutse mu rwobo yiciramo intare.

23 Ni we kandi wishe Umunyamisiri wari ufite metero ebyiri n’igice z’uburebure. Uwo Munyamisiri yari yitwaje icumu rimeze nk’igiti cy’ikumbo, naho Benaya yitwaje inkoni yonyine. Yambura wa Munyamisiri icumu rye aba ari ryo amwicisha.

24 Ngibyo ibyo Benaya mwene Yehoyada yakoze, bituma aba ikirangirire nka za Ntwari eshatu.

25 Yabaye ikirangirire kurusha ba batware mirongo itatu, nyamara ntiyigeze abarwa muri za Ntwari eshatu. Nuko Dawidi amugira umutware w’ingabo zamurindaga.

26 Aba ni bo bandi bari intwari mu ngabo za Dawidi:

Asaheli murumuna wa Yowabu,

Elihanani mwene Dodo w’i Betelehemu.

27 Shamoti w’i Harodi,

Helesi w’i Peloni.

28 Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa,

Abiyezeri wa Anatoti.

29 Sibekayi w’i Husha,

Ilayi w’Umwahohi.

30 Maharayi w’i Netofa,

Heledi mwene Bāna w’i Netofa.

31 Itayi mwene Ribayi w’i Gibeya y’Ababenyamini,

Benaya w’i Piratoni.

32 Hurayi wo mu karere k’imigezi y’i Gāshi,

Abiyeli wa Araba.

33 Azimaveti w’i Bahurimu,

Eliyahiba w’i Shālabimu.

34 Abahungu ba Hashemu w’i Gizoni,

na Yonatani mwene Shage w’Umuharari.

35 Ahiyamu mwene Sakari w’Umuharari,

Elifali mwene Uri.

36 Heferi w’i Mekera,

Ahiya w’i Peloni.

37 Hesiro w’i Karumeli,

Nārayi mwene Ezubayi.

38 Yoweli umuvandimwe wa Natani,

Mibuhari mwene Hagiri.

39 Seleki w’Umwamoni,

Naharayi w’i Bēroti watwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya.

40 Ira w’i Yatiri,

Garebu w’i Yatiri.

41 Uriya w’Umuheti,

Zabadi mwene Ahilayi.

42 Adina mwene Shiza, umwe mu batware b’Abarubeni wayoboraga intwari mirongo itatu.

43 Hanani mwene Māka,

Yoshafati w’i Mituni.

44 Uziya wa Ashitaroti,

Shama na Yeyiyeli bene Hotamu ba Aroweri.

45 Yediyayeli na Yoha bene Shimuri b’i Tisi.

46 Eliyeli w’i Mahavi,

Yeribayi na Yoshaviya bene Elunāmu,

Itima w’i Mowabu.

47 Eliyeli,

Obedi,

Yāziyeli w’i Soba.