Ababanje kuyoboka Dawidi i Sikulagi
1 Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi yihishe Sawuli mwene Kishi. Bari abantu b’intwari biteguye kumufasha kurwana.
2 Bari bitwaje imiheto kandi bashobora kurasa imyambi, no guteresha amabuye amaboko yombi bakoresheje imihumetso. Bari Ababenyamini bene wabo wa Sawuli
3 ari bo aba: Ahiyezeri mwene Shemaya w’i Gibeya umutware wabo, na Yowashi umuvandimwe we,
na Yeziyeli na Peleti bene Azimaveti,
na Beraka na Yehu wa Anatoti,
4 na Ishimaya w’i Gibeyoni wari umutware wa za ntwari mirongo itatu,
5 na Yeremiya na Yahaziyeli, na Yohanani na Yozabadi b’i Gedera,
6 na Eluzayi na Yerimoti, na Beyaliya na Shemariya na Shefatiya w’i Harifu,
7 na Elikana na Yishiya, na Azarēli na Yowezeri na Yashobeyamu b’Abakōra,
8 na Yowela na Zebadiya bene Yerohamu w’i Gedori.
Abagadi basanze Dawidi
9 Hari n’abantu bo mu muryango wa Gadi basanze Dawidi aho yari yihishe mu butayu. Bari abarwanyi b’intwari bashoboraga gukinga ingabo no kurwanisha icumu. Bari bafite imbaraga nk’intare, kandi bihuta nk’ingeragere ziruka ku gasozi.
10 Umutware wabo ni Ezeri, uwa kabiri ni Obadiya, uwa gatatu ni Eliyabu,
11 uwa kane ni Mishumana, uwa gatanu ni Yeremiya,
12 uwa gatandatu ni Atayi, uwa karindwi ni Eliyeli,
13 uwa munani ni Yohanani, uwa cyenda ni Elizabadi,
14 uwa cumi ni Yeremiya, uwa cumi n’umwe ni Makubanayi.
15 Abo bene Gadi bari abakuru b’ingabo. Uworoheje muri bo yategekaga ijana, naho ukomeye agategeka igihumbi.
16 Abo ni bo bambutse uruzi rwa Yorodani mu kwezi kwa mbere igihe rwari rwuzuye, maze birukana abantu bose bari batuye mu kibaya cy’iburasirazuba n’icy’iburengerazuba.
Ababenyamini n’Abayuda basanze Dawidi
17 Ababenyamini n’Abayuda na bo basanga Dawidi mu buhungiro.
18 Nuko Dawidi arasohoka ajya kubasanganira arababwira ati: “Niba muzanywe n’amahoro ngo mumfashe murakaza neza! Ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye kandi nta kibi nabakoreye, Imana ya ba sogokuruza nibarebe maze ibahane.”
19 Nuko Mwuka w’Imana aza kuri Amasayi umutware wa za ntwari mirongo itatu, maze aravuga ati:
“Yewe Dawidi mwene Yese,
turi abawe turagushyigikiye.
Gira amahoro asesuye,
ayo mahoro asakare ku bagutabara,
koko Imana yawe iragutabaye.”
Dawidi arabakīra abagira bamwe mu bakuru b’ingabo ze.
Abamanase basanze Dawidi
20 Bamwe mu Bamanase na bo basanga Dawidi, ubwo yazanaga n’Abafilisiti kurwanya Sawuli. Icyakora Dawidi n’abo bari kumwe ntibafasha Abafilisiti, kuko abatware b’Abafilisiti bamaze kujya inama bari basezereye Dawidi bavuga bati: “Dawidi aziyunga na shebuja Sawuli maze badutsembe.”
21 Igihe Dawidi yari asubiye i Sikulagi, bamwe mu Bamanase bamusanzeyo ari bo aba: Aduna na Yozabadi, na Yediyayeli na Mikayeli, na Yozabadi na Elihu na Siletayi. Bari abakuru b’imitwe y’ingabo igihumbi mu Bamanase.
22 Bafashije Dawidi n’ingabo ze kurwana kuko bose bari intwari, abagira abagaba b’ingabo ze.
23 Koko rero buri munsi abantu bayobokaga Dawidi kugeza ubwo ingabo ziyongereye, ndetse zirushaho kugira imbaraga.
Umubare w’abayoboke ba Dawidi bamusanze i Heburoni
24 Dore umubare w’abantu bashoboraga kujya ku rugamba basanze Dawidi i Heburoni, kugira ngo bamwegurire ubwami bwa Sawuli nk’uko Uhoraho yari yarabivuze:
25 Abo mu muryango wa Yuda bari ingabo ibihumbi bitandatu na magana inani bitwaje ingabo n’amacumu.
26 Abo mu muryango wa Simeyoni bari ingabo z’intwari ibihumbi birindwi n’ijana biteguye urugamba.
27 Abo mu muryango wa Levi bari ibihumbi bine na magana atandatu,
28 wongeyeho Yehoyada umukuru w’abakomoka kuri Aroni, n’ingabo ibihumbi bitatu na magana arindwi.
29 Hari n’umusore Sadoki akaba n’intwari, wari kumwe n’abakuru b’ingabo makumyabiri na babiri bo mu muryango we.
30 Abo mu muryango wa Benyamini ari na wo Sawuli akomokamo bari ibihumbi bitatu, kugeza icyo gihe abenshi muri bo bari bagishyigikiye umuryango wa Sawuli.
31 Abo mu muryango wa Efurayimu bari ingabo z’intwari ibihumbi makumyabiri na magana inani, bose bari ibirangirire mu muryango wabo.
32 Abo muri kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase, bari baratoranyijwe kuza kwimika Dawidi kugira ngo abe umwami, bari ibihumbi cumi n’umunani.
33 Abo mu muryango wa Isakari bari abakuru b’ingabo magana abiri hamwe n’abo bayoboraga. Abo bakuru b’ingabo bari bazi icyo Abisiraheli bagomba gukora, n’igihe cyiza cyo kugikora.
34 Abo mu muryango wa Zabuloni bari ingabo ibihumbi mirongo itanu biteguye kujya ku rugamba, bafite intwaro z’ubwoko bwose kandi bashyize hamwe.
35 Abo mu muryango wa Nafutali bari abatware b’ingabo igihumbi, hamwe n’abo bayoboraga ibihumbi mirongo itatu na birindwi bitwaje ingabo n’amacumu.
36 Abo mu muryango wa Dani bari ingabo ibihumbi makumyabiri n’umunani na magana atandatu, biteguye kujya ku rugamba.
37 Abo mu muryango wa Ashēri bari ingabo ibihumbi mirongo ine bamenyereye iby’intambara, kandi biteguye kujya ku rugamba.
38 Abo mu miryango yari iburasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani, ni ukuvuga uwa Rubeni n’uwa Gadi, na kimwe cya kabiri cy’uwa Manase bari ingabo ibihumbi ijana na makumyabiri bafite intwaro z’ubwoko bwose.
39 Abo bantu bose bari biteguye kujya ku rugamba, baje i Heburoni bagambiriye kwimika Dawidi kugira ngo abe umwami w’Abisiraheli bose. Abisiraheli bandi basigaye na bo bari bahuje uwo mugambi.
40 Bamazeyo iminsi itatu bari kumwe na Dawidi, barya kandi banywa ibyo bene wabo bari babateguriye.
41 Byongeye kandi, abantu ba hafi aho kimwe n’aba kure bo mu ntara ya Isakari n’iya Zabuloni n’iya Nafutali, bazanye ibyo kurya byinshi bihetswe n’indogobe n’ingamiya, n’inyumbu n’ibimasa. Ibyo byokurya byari ifu n’imitini, n’imizabibu na divayi, n’amavuta y’iminzenze, ndetse babazana n’ibimasa n’intama. Koko rero Abisiraheli bose bari banezerewe.