Dawidi i Yeruzalemu
1 Hiramu umwami w’i Tiri yohereza intumwa kuri Dawidi zimushyiriye ibiti by’amasederi, amwoherereza n’abaconzi b’amabuye n’ababaji kugira ngo bubakire Dawidi ingoro.
2 Nuko Dawidi amenya ko Uhoraho yamwimitse kugira ngo abe umwami w’Abisiraheli, kandi ko Imana yakomeje ubwami bwe kubera Abisiraheli ubwoko bwayo.
3 Dawidi ageze i Yeruzalemu yongeye gushaka abandi bagore, babyarana abahungu n’abakobwa.
4 Dore amazina y’abavukiye i Yeruzalemu: Shamuwa na Shobabu, na Natani na Salomo,
5 na Yibuhari na Elishuwa na Elifeleti,
6 na Noga na Nefegi na Yafiya,
7 na Elishama na Bēliyada na Elifeleti.
Dawidi atsinda Abafilisiti
8 Abafilisiti bumvise ko Dawidi yimitswe kugira ngo abe umwami w’Abisiraheli bose, baramutera. Dawidi abimenye ajya kubarwanya.
9 Abafilisiti baraza batera mu kibaya cy’Abarefa.
10 Dawidi abaza Imana ati: “Mbese njye gutera Abafilisiti urabangabiza mbatsinde?”
Uhoraho aramusubiza ati: “Genda ubatere, nzabakugabiza ubatsinde.”
11 Nuko Dawidi ajya i Bāli-Perasimu, aba ari ho atsindira Abafilisiti. Aravuga ati: “Imana impaye guca icyuho mu banzi banjye nk’ahashenywe n’isuri.”
Ni cyo cyatumye aho hantu bahita Bāli-Perasimu.
12 Abafilisiti bahasiga ibigirwamana byabo, maze Dawidi ategeka ko babitwika.
13 Abafilisiti bongera gutera muri cya kibaya.
14 Dawidi abaza Imana maze iramusubiza iti: “Ntubatere muhanganye, ahubwo ubaturuke inyuma ahateganye n’ishyamba.
15 Niwumva imirindi y’abantu mu biti uhite ugaba igitero, ndaba nkuri imbere kugira ngo nkugabize ingabo z’Abafilisiti.”
16 Dawidi abigenza nk’uko Imana yamutegetse, batsinda ingabo z’Abafilisiti barabirukana kuva i Gibeyoni kugeza i Gezeri.
17 Uhereye ubwo Dawidi aba ikirangirire mu bihugu byose, kandi Uhoraho atuma amahanga yose amutinya.