1 Amateka 16

1 Nuko binjiza Isanduku y’Imana mu ihema Dawidi yari yarayiteguriye, maze batambira Imana ibitambo bikongorwa n’umuriro n’iby’umusangiro.

2 Dawidi arangije gutamba ibyo bitambo, asabira abantu umugisha mu izina ry’Uhoraho.

3 Nuko agaburira Abisiraheli bose bahateraniye, buri mugabo na buri mugore ahabwa umugati n’inyama n’umubumbe w’imizabibu.

Abalevi baririmba indirimbo zo gusingiza Uhoraho

4 Dawidi ashyira bamwe mu Balevi imbere y’Isanduku y’Uhoraho kugira ngo baramye Uhoraho Imana y’Abisiraheli, bamusingize kandi bamuheshe ikuzo.

5 Asafu yari umuyobozi wabo yungirijwe na Zakariya. Yeyiyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Matitiya, na Eliyabu na Benaya, na Obedi-Edomu na Yeyiyeli bacurangaga inanga z’indoha n’inanga nyamuduri, naho Asafu akavuza ibyuma birangīra.

6 Benaya na Yahaziyeli b’abatambyi, bahoraga imbere y’Isanduku y’Isezerano ry’Imana bavuza amakondera.

7 Uwo munsi ni bwo Dawidi yahaye Asafu na bagenzi be inshingano yo gusingiza Uhoraho muri aya magambo:

8 Nimushimire Uhoraho, mumwambaze,

nimwamamaze mu mahanga ibyo yakoze bitangaje.

9 Nimumuririmbire, mumucurangire,

nimwamamaze ibitangaza byose yakoze.

10 Nimwirate ko Uhoraho ari Umuziranenge,

mwa bamwambaza mwe, nimwishime.

11 Nimwisunge Uhoraho nyiri ububasha,

muhore mumwambaza iteka ryose.

12-13 Mwa rubyaro rw’umugaragu we Aburahamu mwe,

mwebwe abo Uhoraho yitoranyirije mukomoka kuri Yakobo,

nimuzirikane ibikorwa bihambaye yakoze,

nimuzirikane ibitangaza bye n’ibyemezo yafashe.

14 Uhoraho ni we Mana yacu,

ibyemezo bye bikurikizwa ku isi yose.

15 Ahora azirikana Isezerano rye,

ni ryo jambo yavuze rizahoraho ibihe byose.

16 Ni Isezerano yasezeranyije Aburahamu,

ni n’indahiro yarahiye Izaki.

17 Iryo Sezerano yarisezeranyije na Yakobo rirahama,

riba Isezerano ridakuka kuri Isiraheli.

18 Uhoraho yaramubwiye ati:

“Nzaguha igihugu cya Kanāni,

nzakiguha wowe n’abazagukomokaho.”

19 Icyo gihe bari bakiri bake,

ari abimukīra mbarwa muri icyo gihugu.

20 Bavaga mu gihugu bakajya mu kindi,

bavaga no ku mwami bakajya ku wundi.

21 Nyamara Uhoraho nta we yemereye ko abakandamiza,

ahubwo yacyashye abami ababaziza ati:

22 “Muramenye ntimukagire icyo mutwara abo nitoranyirije,

ntimukagirire nabi abahanuzi banjye.”

23 Mwa batuye ku isi yose mwe,

nimuririmbire Uhoraho,

buri munsi mujye mutangaza ko ari we ukiza.

24 Ikuzo rye murimenyekanishe mu mahanga,

ibitangaza akora mubimenyeshe abantu bose.

25 Koko Uhoraho arakomeye akwiye gusingizwa bihebuje,

ni we ukwiye kubahwa kuruta izindi mana zose.

26 Erega imana z’abanyamahanga zose ni imburamumaro!

Nyamara Uhoraho ni we waremye ijuru.

27 Ahorana icyubahiro n’ubuhangange,

ububasha n’ishimwe biganje mu Ngoro ye.

28 Mwa bantu b’amahanga yose mwe, nimurate Uhoraho,

nimurate ikuzo rye n’ububasha bwe,

29 nimurate ko Uhoraho ari nyir’ikuzo.

Nimuze mu Ngoro ye mumuzaniye amaturo,

nimuramye Uhoraho kuko ari umuziranenge.

30 Mwa batuye ku isi yose mwe,

nimuhinde umushyitsi imbere ye.

Koko isi irashimangiye ntizanyeganyega.

31 Ijuru niryishime n’isi inezerwe,

nimubwire abo mu mahanga muti:

“Uhoraho aganje ku ngoma.”

32 Inyanja n’ibiyirimo nibirangīre,

imisozi n’ibiyiriho byose nibyishime.

33 Ibiti byo mu ishyamba na byo nibivuze impundu,

ibyo byose nibyidagadure imbere y’Uhoraho,

koko agiye kuza gutegeka isi.

34 Nimushimire Uhoraho kuko agira neza,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

35 Nimuvuge muti:

“Mana Mukiza wacu, udukize,

udutarurukanye utuvane mu mahanga,

ni bwo tuzagushimira ko uri umuziranenge,

koko kugusingiza ni byo bizadutera ishema.

36 Uhoraho Imana ya Isiraheli nasingizwe,

nasingizwe kuva kera kose kugeza iteka ryose.”

Abantu bose baravuga bati: “Amina, Haleluya!”

I Yeruzalemu n’i Gibeyoni baramya

37 Nuko Dawidi ashyiraho Asafu na bagenzi be kugira ngo bajye bahora hafi y’Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho, bayiteho bakurikije ibiteganyijwe buri munsi.

38 Ashyiraho kandi Obedi-Edomu mwene Yedutuni, hamwe na bene wabo mirongo itandatu n’umunani kugira ngo babafashe. Hosa na Obedi-Edomu bari bashinzwe kurinda amarembo.

39 Dawidi ashinga umutambyi Sadoki hamwe n’abandi batambyi bene wabo, imirimo yo mu Ihema ry’Uhoraho ryari ahasengerwaga i Gibeyoni.

40 Buri gitondo na buri mugoroba bagombaga gutura Uhoraho amaturo, bakayashyira ku rutambiro rw’ibitambo bikongorwa n’umuriro, kandi bagakora imirimo yose bakurikije amategeko Uhoraho yahaye Abisiraheli.

41 Dawidi abongeraho Hemani na Yedutuni n’abandi bagabo batoranyijwe, kugira ngo bajye basingiza Uhoraho bati: “Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

42 Hemani na Yedutuni bari bashinzwe kwita ku makondera no ku byuma birangīra by’abaririmbyi, no ku bindi bikoresho byacurangwaga baririmba indirimbo zo gusingiza Imana. Bene Yedutuni ni bo bari bashinzwe kurinda amarembo.

43 Nuko abantu bose barataha. Dawidi na we arataha asabira abo mu rugo rwe umugisha.