1 Amateka 18

Dawidi atsinda ibihugu bimukikije

1 Nyuma y’ibyo Dawidi atsinda Abafilisiti arabacogoza, yigarurira umujyi: wa Gati n’imidugudu iwukikije arayibanyaga.

2 Dawidi atsinda n’Abamowabu baba abagaragu be, bakajya bamuha imisoro.

3 Atsindira na Hadadezeri umwami w’i Sobaahagana i Hamati. Icyo gihe yashakaga kwigarurira akarere k’uruzi rwa Efurati.

4 Nuko Dawidi amunyaga amagare y’intambara igihumbi, n’abarwanira ku mafarasi ibihumbi birindwi, n’ingabo zigenza amaguru ibihumbi makumyabiri. Dawidi atema ibitsi by’amafarasi yose yakururaga amagare asiga ijana gusa.

5 Abanyasiriya b’i Damasi baza gutabara Hadadezeri umwami w’i Soba, Dawidi abicamo abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri.

6 Dawidi ashyiraho ibigo by’ingabo i Damasi muri Siriya, maze Abanyasiriya baba abagaragu be bakajya bamuha imisoro. Aho Dawidi yateraga hose, Uhoraho yamuhaga gutsinda.

7 Dawidi anyaga ingabo zicuzwe mu izahabu z’abagaba b’ingabo ba Hadadezeri, azijyana i Yeruzalemu.

8 Naho i Tibuhati n’i Kuni, imijyi yategekwaga na Hadadezeri, Dawidi ahakura iminyago myinshi y’umuringa. Uwo muringa ni wo Salomo yacurishijemo cya kizenga kinini n’inkingi, hamwe n’ibindi bikoresho bicuzwe mu muringa.

9 Towu umwami w’i Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri umwami w’i Soba,

10 yohereza umuhungu we Hadoramu kumuramukiriza Umwami Dawidi, no kumushimira ko yatsinze Hadadezeri wahoraga arwanya Towu. Hadoramu azanira Dawidi amaturo y’ibintu byakozwe mu izahabu no mu ifeza no mu muringa.

11 Umwami Dawidi abyegurira Uhoraho nk’uko yari yamweguriye ifeza n’izahabu, yari yaranyaze mu Bedomu n’Abamowabu, n’Abamoni n’Abafilisiti n’Abameleki.

12 Abishayi mwene Seruya yica Abedomu ibihumbi cumi n’umunani, abatsinda mu kibaya cy’Umunyu.

13 Nuko ashyiriraho ibigo by’ingabo muri Edomu, maze Abedomu bose baba abagaragu be. Aho Dawidi yateraga hose, Uhoraho yamuhaga gutsinda.

Ibyegera bya Dawidi

14 Dawidi yabaye umwami w’igihugu cyose cya Isiraheli, ategeka abantu be bose mu butabera n’ubutungane.

15 Yowabu mwene Seruya yari umugaba w’ingabo. Yehoshafati mwene Ahiludi yari umuvugizi w’ibwami.

16 Sadoki mwene Ahitubu, na Ahimeleki mwene Abiyatari bari abatambyi, Shavesha ari umunyamabanga.

17 Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w’ingabo zarindaga Dawidi, zigizwe n’Abakereti n’Abapeleti. Abahungu ba Dawidi ni bo bari ibyegera bye.