Dawidi atsinda Abamoni n’Abanyasiriya
1 Nyuma y’ibyo Nahashi umwami w’Abamoni arapfa, umuhungu we amusimbura ku ngoma.
2 Dawidi aravuga ati: “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, mwitūra ineza se yangiriye.” Nuko Dawidi yohereza intumwa kugira ngo zifatanye na we mu kababaro gatewe n’urupfu rwa se. Intumwa za Dawidi zigera mu gihugu cy’Abamoni kwa Hanuni kwifatanya na we mu kababaro.
3 Nyamara abatware b’Abamoni babaza Hanuni bati: “Ese ubona ko Dawidi yohereje aba bantu kwifatanya nawe mu kababaro, kubera ko yubahaga so? Aho ntibaba baje kugenzura no gutata igihugu kugira ngo babone uko bakigarurira?”
4 Nuko Hanuni afata intumwa za Dawidi azogosha ubwanwa, imyambaro yazo ayikatira munsi y’urukenyerero, maze arazohereza.
5 Dawidi amenye ibyabaye ku bagaragu be yohereza abantu bo kubasanganira, kuko bari bakozwe n’isoni cyane. Umwami abatumaho ati: “Mugume i Yeriko kugeza igihe ubwanwa bwanyu buzaba bumaze kumera, maze mubone kugaruka.”
6 Abamoni babonye ko basuzuguye Dawidi, Hanuni n’abantu be bohereza toni mirongo itatu z’ifeza mu Banyasiriya bo muri Mezopotamiya ya ruguru, n’ab’i Māka n’ab’i Soba, bakodesha amagare y’intambara n’abarwanira ku mafarasi.
7 Nuko bakodesha amagare ibihumbi mirongo itatu na bibiri, n’umwami w’i Māka n’ingabo ze, maze baraza bashinga ibirindiro i Medeba. Abamoni na bo basohoka mu mijyi yabo bajya ku rugamba.
8 Dawidi abimenye yohereza umugaba w’ingabo Yowabu hamwe n’ingabo zose z’intwari.
9 Abamoni baraza bashinga ibirindiro mu irembo ry’umujyi:, naho abami babatabaye bashinga ibirindiro ku gasozi.
10 Yowabu abonye ko urugamba rumusatiriye imbere n’inyuma, atoranya ingabo z’intwari mu Bisiraheli kugira ngo zihangane n’Abanyasiriya.
11 Ingabo zisigaye azishinga mukuru we Abishayi, kugira ngo zihangane n’Abamoni.
12 Yowabu aramubwira ati: “Abanyasiriya nibandusha amaboko untabare, kandi nawe Abamoni nibakurusha amaboko ndagutabara.
13 Ukomere turwane kigabo, turwanirire ubwoko bwacu n’imijyi y’Imana yacu. Uhoraho agenze uko ashaka.”
14 Yowabu n’ingabo ze basatira Abanyasiriya, maze Abanyasiriya barahunga.
15 Abamoni babonye ko Abanyasiriya bahunze, na bo bahunga Abishayi mukuru wa Yowabu basubira mu mujyi:. Nuko Yowabu asubira i Yeruzalemu.
16 Abanyasiriya babonye ko Abisiraheli babatsinze, bohereza intumwa ku Banyasiriya bo hakurya y’uruzi rwa Efurati kugira ngo babatabare. Baza kubatabara bayobowe na Shofaki umugaba w’ingabo za Hadadezeri.
17 Dawidi abyumvise akoranya ingabo z’Abisiraheli zose, yambuka uruzi rwa Yorodani agenda yerekeje aho bari bari, maze ashinga ibirindiro ahateganye n’Abanyasiriya arwana na bo.
18 Nuko Abanyasiriya baratsindwa barahunga, Dawidi abicamo ingabo ibihumbi birindwi zirwanira mu magare y’intambara, n’izindi ibihumbi mirongo ine zigenza amaguru. Yica na Shofaki umugaba w’ingabo z’Abanyasiriya.
19 Abagaragu ba Hadadezeri babonye ko Abisiraheli babatsinze, bagirana amasezerano y’amahoro na Dawidi maze baramuyoboka. Kuva ubwo Abanyasiriya ntibongera gutabara Abamoni.