Abahungu ba Isiraheli
1 Dore amazina ya bene Isiraheli ari we Yakobo: Rubeni na Simeyoni na Levi, na Yuda na Isakari na Zabuloni,
2 na Dani na Yozefu na Benyamini, na Nafutali na Gadi na Ashēri.
Abakomoka kuri Yuda
3 Yuda yabyaranye n’umukobwa wa Shuwa w’Umunyakanāni abahungu batatu. Impfura ya Yuda ni Eri, hagakurikiraho Onani na Shela. Icyakora Eri yagomeye Uhoraho, maze Uhoraho aramwica.
4 Yuda kandi yabyaranye n’umukazana we Tamari abandi bana babiri, ari bo Perēsi na Zera. Abana ba Yuda bose ni batanu.
5 Bene Perēsi ni Hesironi na Hamuli.
6 Bene Zera ni Zimuri na Etani na Hemani, na Kalukoli na Dara. Bose hamwe ni batanu.
7 Bene Karumi ni Akaniari na we wateje Abisiraheli akaga, ubwo yacumuraga agasahura ibyeguriwe Uhoraho.
8 Mwene Etani ni Azariya.
Amasekuruza y’Umwami Dawidi
9 Bene Hesironi ni Yerahimēli na Ramu na Kalebu.
10 Ramu yabyaye Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, ari we mutware wa bene Yuda.
11 Nahasoni yabyaye Salumoni, Salumoni abyara Bowazi,
12 Bowazi abyara Obedi, Obedi abyara Yese.
13 Yese yabyaye abahungu barindwi. Impfura ye ni Eliyabu, umukurikira ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shama,
14 uwa kane ni Netanēli, uwa gatanu ni Radayi,
15 uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawidi.
16 Bashiki babo ni Seruya na Abigayile. Bene Seruya ni Abishayi na Yowabu na Asaheli, bose bari batatu.
17 Abigayile yabyaye Amasa, amubyaranye na Yeteri w’Umwishimayeli.
Abakomoka kuri Hesironi
18 Kalebu mwene Hesironi yabyaranye n’umugore we Azuba na Yeriyoti abana ari bo aba: Yesheri na Shobabu na Arudoni.
19 Azuba amaze gupfa Kalebu yashatse undi mugore witwa Efurata, babyarana umuhungu witwaga Huri.
20 Huri yabyaye Uri, Uri abyara Besalēli.
21 Hesironi amaze imyaka mirongo itandatu avutse, arongora umukobwa wa Makiri se wa Gileyadi, maze babyarana umuhungu witwa Segubu.
22 Segubu yabyaye Yayiri wategekagaimijyi makumyabiri n’itanu yo mu ntara ya Gileyadi.
23 Umwami wa Geshuri n’umwami wa Aramu bigarurira Inkambi za Yayiri, kimwe n’umujyi: wa Kenati n’imidugudu yegeranye na ho. Imijyi yose bigaruriye yari mirongo itandatu, kandi abari bayituyemo bakomokaga kuri Makiri se wa Gileyadi.
24 Hesironi umugabo wa Abiya amaze gupfa, Kalebu yongera kubyarana na Efurata umuhungu witwa Ashehuri, ari we wahanze umujyi: wa Tekowa.
Abakomoka kuri Yerahimēli
25 Bene Yerahimēli impfura ya Hesironi ni aba: impfura ye ni Ramu, agakurikirwa na Buna na Oreni, na Osemu na Ahiya.
26 Yerahimēli yari afite undi mugore witwa Atara, babyarana Onamu.
27 Bene Ramu impfura ya Yerahimēli ni Māsi na Yamini na Ekeri.
28 Bene Onamu ni Shamayi na Yada, bene Shamayi ni Nadabu na Abishuri.
29 Abishuri yarongoye Abihayili, babyarana Ahubani na Molidi.
30 Bene Nadabu ni Seledi na Apayimu, ariko Seledi yapfuye ari incike.
31 Mwene Apayimu ni Yisheyi, mwene Yisheyi ni Sheshani, naho mwene Sheshani ni Ahilayi.
32 Bene Yada murumuna wa Shamayi ni Yeteri na Yonatani, ariko Yeteri yapfuye ari incike.
33 Bene Yonatani ni Peleti na Zaza. Abo bose bakomoka kuri Yerahimēli.
34 Sheshani yari yarabyaye abakobwa gusa, ariko yari afite umugaragu w’Umunyamisiri witwa Yara.
35 Nuko Sheshani amushyingira umukobwa we maze babyarana Atayi.
36 Atayi yabyaye Natani, Natani abyara Zabadi,
37 Zabadi abyara Efulali, Efulali abyara Obedi,
38 Obedi abyara Yehu, Yehu abyara Azariya,
39 Azariya abyara Helesi, Helesi abyara Eleyasa,
40 Eleyasa abyara Sisimayi, Sisimayi abyara Shalumu,
41 Shalumu abyara Yekamiya, Yekamiya na we abyara Elishama.
Abakomoka kuri Kalebu
42 Bene Kalebu murumuna wa Yerahimēli ni aba: impfura ye ni Mesha se wa Zifu, n’umuhungu we Maresha wabyaye Heburoni.
43 Bene Heburoni ni Kōra na Tapuwa, na Rekemu na Shema.
44 Shema yabyaye Rahamu, Rahamu na we abyara Yorikeyamu. Rekemu yabyaye Shamayi,
45 Shamayi abyara Mawoni, Mawoni abyara Beti-Suri.
46 Eyifa yari inshoreke ya Kalebu, abyara Harani na Mosa na Gazezi. Harani na we yabyaye umuhungu amwita Gazezi.
47 Bene Yahidayi ni Regemu na Yotamu na Geshani, na Peleti na Eyifa na Shāfi.
48 Kalebu yari afite indi nshoreke yitwa Māka, babyarana Sheberi na Tiruhana.
49 Bongera kubyarana Shāfi ari we wahanze umujyi: wa Madumana, na Shewa wahanze Makubena na Gibeya. Kalebu kandi yari afite umukobwa witwa Akisa.
50 Aba na bo bakomotse kuri Kalebu: Huri umuhungu we w’impfura yabyaranye na Efurata yari afite abahungu batatu ari bo Shobali wahanze umujyi: wa Kiriyati-Yeyarimu,
51 na Salima wahanze umujyi: wa Betelehemu, na Harefu wahanze umujyi: wa Betigaderi.
52 Shobali wahanze umujyi: wa Kiriyati-Yeyarimu yakomotsweho na Harowe na kimwe cya kabiri cy’Abamanahati,
53 n’imiryango y’abantu bari batuye i Kiriyati-Yeyarimu, ni ukuvuga ab’i Yatiri n’Abaputi, n’Abashumati n’Abamishurayi. Abo na bo bakomotsweho n’ab’i Sora n’aba Eshitawoli.
54 Salima yakomotsweho n’ab’i Betelehemu n’ab’i Netofa, n’aba Ataroti-Beti-Yowabu, na kimwe cya kabiri cy’Abamanahati n’Abasori.
55 Salima yakomotsweho kandi n’imiryango y’abanditsi bari batuye i Yabesi, ari bo Abatirati n’Abanyashimati n’Abasukati. Abo ni bo Bakeni bakomoka kuri Hamati sekuruza w’Abarekabu.