Yowabu yigarurira umujyi: wa Raba
1 Mu ntangiriro z’umwaka wakurikiyeho, mu gihe abami bakundaga kujya ku rugamba, Yowabu atera igihugu cy’Abamoni arakiyogoza. Nuko agota Raba, ariko Dawidi we yigumira i Yeruzalemu.
Yowabu yigarurira umujyi: wa Raba arawusenya.
2 Dawidi afata ikamba ryari ku mutwe w’ikigirwamana cy’Abamoni cyitwaga Milikomu, ryari rikozwe mu izahabu rigapima ibiro mirongo itatu na bitanu, afata n’ibuye ry’agaciro ryari ritatseho araritamiriza, ajyana n’indi minyago myinshi cyane.
3 Asohora abaturage mu mujyi:, abashyira ku mirimo yo gukoresha inkero n’amapiki n’amashoka. Dawidi abigenza atyo no mu yindi mijyi yose y’Abamoni, hanyuma Dawidi n’ingabo ze basubira i Yeruzalemu.
Dawidi yongera kurwana n’Abafilisiti
4 Nyuma y’ibyo Abisiraheli barwanira n’Abafilisiti i Gezeri. Sibekayi w’i Husha yica Umufilisiti muremure kandi munini witwaga Sipayi, bityo Abafilisiti barabayoboka.
5 Abisiraheli n’Abafilisiti bongera kurwana, maze Elihanani mwene Yayiri yica Lahimi umuvandimwe wa Goliyati w’i Gati, wari ufite icumu rifite uruti rumeze nk’igiti cy’ikumbo.
6 Ikindi gihe urugamba ruremera i Gati. Hari Umufilisiti w’intwari muremure kandi munini, wari ufite intoki esheshatu kuri buri kiganza, n’amano atandatu kuri buri kirenge.
7 Atuka Abisiraheli maze Yonatani mwene Shama mukuru wa Dawidi aramwica.
8 Abo Bafilisiti barebare kandi banini bakomokaga i Gati, bishwe na Dawidi n’ingabo ze.