Amatsinda y’abatambyi
1 Abakomoka kuri Aroni bari muri aya matsinda: bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.
2 Nadabu na Abihu babanjirije se gupfakandi nta bahungu babyaye; bityo imirimo y’ubutambyi yegurirwa Eleyazari na Itamari.
3 Umwami Dawidi afashijwe na Sadoki ukomoka kuri Eleyazari, na Ahimeleki ukomoka kuri Itamari, ashyira abatambyi mu matsinda akurikije inshingano zabo.
4 Icyakora amazu y’abatambyi bakomokaga kuri Eleyazari, yarutaga ay’abakomokaga kuri Itamari. Ni cyo cyatumye abakomoka kuri Eleyazari babashyira mu matsinda cumi n’atandatu, naho abakomoka kuri Itamari babashyira mu matsinda umunani.
5 Babashyize muri ayo matsinda hakoreshejwe ubufindo, kuko mu bakomoka kuri Eleyazari no mu bakomoka kuri Itamari, harimo abayobozi b’Ingoro y’Imana n’abayobozi b’imihango y’idini.
6 Umwigishamategeko Shemaya mwene Netanēli wo mu muryango wa Levi, abandikira imbere y’umwami n’ibyegera bye n’umutambyi Sadoki, na Ahimeleki ukomoka kuri Abiyatari, n’abakuru b’imiryango y’abatambyi n’iy’Abalevi. Bakoreshaga ubufindo kugira ngo babone amatsinda y’abakomoka kuri Eleyazari, n’ay’abakomoka kuri Itamari.
7 Dore abatware b’amazu berekanywe n’ubufindo uko bagiye bakurikirana: uwa mbere ni Yehoyaribu, uwa kabiri ni Yedaya.
8 Uwa gatatu ni Harimu, uwa kane ni Seyorimu.
9 Uwa gatanu ni Malikiya, uwa gatandatu ni Miyamini.
10 Uwa karindwi ni Hakosi, uwa munani ni Abiya.
11 Uwa cyenda ni Yoshuwa, uwa cumi ni Shekaniya.
12 Uwa cumi n’umwe ni Eliyashibu, uwa cumi na babiri ni Yakimu.
13 Uwa cumi na batatu ni Hupa, uwa cumi na bane ni Yeshebeyabu.
14 Uwa cumi na batanu ni Biluga, uwa cumi na batandatu ni Imeri.
15 Uwa cumi na barindwi ni Heziri, uwa cumi n’umunani ni Hapisesi.
16 Uwa cumi n’icyenda ni Petahiya, uwa makumyabiri ni Yehezekeli.
17 Uwa makumyabiri n’umwe ni Yakini, uwa makumyabiri na babiri ni Gamuli.
18 Uwa makumyabiri na batatu ni Delaya, uwa makumyabiri na bane ni Māziya.
19 Nguko uko ayo matsinda yakurikiranaga bakora imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho. Basohozaga inshingano zabo bakurikije amabwiriza bari barahawe na sekuruza Aroni, nk’Uhoraho Imana ya Isiraheli yabimutegetse.
Abandi Balevi basigaye
20 Dore abandi bakomoka kuri Levi:
Mu bakomoka kuri Amuramu ni Shubayeli, mu bakomoka kuri Shubayeli ni Yedeya.
21 Mu bakomoka kuri Rehabiya, umukuru ni Ishiya.
22 Mu bakomoka kuri Yisehari ni Shelomoti, naho muri bene Shelomoti ni Yahati.
23 Bene Heburoni umukuru ni Yeriya, agakurikirwa na Amariya na Yahaziyeli na Yekameyamu.
24 Mwene Uziyeli ni Mika, mu bakomoka kuri Mika ni Shamiri.
25 Umuvandimwe wa Mika ni Ishiya, mu bakomoka kuri Ishiya ni Zakariya.
26 Bene Merari ni Mahili na Mushi, mwene Yāziya ni Beno.
27 Bene Merari bakomotse ku muhungu we Yāziya ni Beno na Shohamu, na Zakuri na Iburi.
28 Mwene Mahili ni Eleyazari utarigeze abyara umuhungu,
29 mwene Kishi ni Yerahimēli.
30 Bene Mushi ni Mahili na Ederi na Yerimoti.
Abo bari Abalevi ukurikije imiryango yabo.
31 Kugira ngo bamenye uko basimburana ku mirimo yabo, na bo bagenje nka bene wabo bakomoka kuri Aroni, bakoresha ubufindo bari imbere y’Umwami Dawidi, na Sadoki na Ahimeleki, n’imbere y’abakuru b’imiryango y’abatambyi n’Abalevi. Bigenda bityo ku muryango w’impfura kimwe n’uw’umuhererezi.