1 Amateka 5

Abakomoka kuri Rubeni

1 Rubeni yari impfura ya Yakobo, nyamara kubera ko Rubeni yaryamanye n’imwe mu nshoreke za se, yatswe uburenganzira bwagenewe umwana w’impfura buhabwa bene Yozefu mwene Yakobo. Bityo Rubeni ntiyaba akibarwa ko ari we mpfura.

2 Nubwo umuryango wa Yuda wari ukomeye kuruta iya bene se bose, kandi umwe mu bamukomotseho akaba umwami w’Abisiraheli, nyamara uburenganzira bwagenewe umwana w’impfura bwahawe Yozefu.

3 Bene Rubeni impfura ya Yakobo ni Hanoki na Palu, na Hesironi na Karumi.

4 Abakomoka kuri Yoweli ni Shemaya wabyaye Gogi, wabyaye Shimeyi,

5 wabyaye Mika, wabyaye Reyaya, wabyaye Bāli,

6 wabyaye Bēra. Bēra yari umukuru w’umuryango w’Abarubeni, ubwo Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru yamujyanaga ho umunyago.

7 Abakuru b’amazu y’Abarubeni bari banditswe mu gitabo cy’amasekuruza. Dore amazina yabo: Yeyiyeli na Zakariya,

8 na Bela mwene Azazi, akaba umwuzukuru wa Shema n’umwuzukuruza wa Yoweli.

Abarubeni bari batuye mu ntara ya Aroweri kugeza ku musozi wa Nebo, no mu mujyi: wa Bāli-Mewoni.

9 Bari batuye iburasirazuba kuva aho ubutayu butangirira kugeza ku ruzi rwa Efurati. Koko amatungo yabo yari menshi mu ntara ya Gileyadi.

10 Ku ngoma ya Sawuli barwanye n’Abahagari barabatsemba, bityo batura mu karere kose k’iburasirazuba bwa Gileyadi.

Abakomoka kuri Gadi

11 Abakomotse kuri Gadi bari batuye mu gihugu cya Bashani kugeza Saleka bitegeye bene Rubeni.

12 Umukuru w’umuryango wabo ni Yoweli, uwa kabiri ni Shafani, hagakurikiraho Yanayi na Shafati b’i Bashani.

13 Abandi bavandimwe babo bari mu miryango irindwi ikurikira: uwa Mikayeli n’uwa Meshulamu, n’uwa Sheba n’uwa Yorayi, n’uwa Yakani n’uwa Ziya n’uwa Eberi.

14 Aba bakomokaga kuri Abihayili mwene Huri, mwene Yarowa, mwene Gileyadi, mwene Mikayeli, mwene Yeshayi, mwene Yahudo, mwene Buzi.

15 Ahi mwene Abudiyeli mwene Guni ni we wari umukuru w’iyo miryango.

16 Abo bose bari batuye i Gileyadi n’i Bashani, n’imijyi izengurutse inzuri zose z’i Sharoni kugeza ku mipaka yazo.

17 Abo bose babaruwe mu gihe cya Yotamu umwami w’u Buyuda, no mu gihe cya Yerobowamuumwami wa Isiraheli.

Ingabo zo mu miryango y’Iburasirazuba

18 Abakomotse kuri Rubeni no kuri Gadi na kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase, harimo abasirikari b’intwari ibihumbi mirongo ine na bine na magana arindwi na mirongo itandatu bazi gukinga ingabo, no kurwanisha inkota no kurashisha umuheto, bahoraga biteguye kujya ku rugamba.

19 Barwanye n’Abahagari na bene Yeturi, na bene Nafishina bene Nodabu.

20 Muri iyo mirwano batakambira Imana kugira ngo ibatabare. Imana yumva ugutakamba kwabo irabatabara kuko bari bayizeye, maze batsinda Abahagari n’abari babatabaye.

21 Nuko babanyaga amatungo yabo, ingamiya ibihumbi mirongo itanu, n’amatungo magufi ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, n’indogobe ibihumbi bibiri, kandi bafata n’abantu ibihumbi ijana babagira imfungwa.

22 Bityo abanzi babo bagwa ku rugamba ari benshi kubera ko Imana yari yababagabije. Nuko bigarurira igihugu cy’Abahagari, bagituramo kugeza igihe bajyanywe ho iminyago.

Abakomoka kuri Manase b’iburengerazuba bwa Yorodani

23 Kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase batuye mu karere gaherereye i Bashani ukageza Bāli-Herumoni, batura i Seniri no ku musozi wa Herumoni. Bariyongereye cyane.

24 Aba ni bo bari abakuru b’imiryango yabo: Eferi na Isheyi na Eliyeli, na Aziriyeli na Yeremiya, na Hodaviya na Yadiyeli. Abo bose bari abagabo b’intwari kandi b’ibirangirire.

25-26 Ariko ab’umuryango wa Rubeni n’ab’uwa Gadi, na kimwe cya kabiri cy’ab’umuryango wa Manase bagomera Imana ya ba sekuruza bayiteshukaho, maze basenga izindi mana zasengwaga n’abanyamahanga Imana yari yaratsembye muri icyo gihugu. Nuko Imana y’Abisiraheli ibateza Puli, ari we Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru, abajyana ho iminyago maze abatuza mu karere ka Hala n’aka Habori n’aka Hara, n’ahegereye uruzi rwa Gozani aho batuye kugeza n’ubu.

Abatambyi bakomoka kuri Levi

27 Bene Levi ni Gerishoni na Kehati na Merari.

28 Bene Kehati ni Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli.

29 Amuramu yabyaye abahungu babiri ari bo Aroni na Musa, n’umukobwa ari we Miriyamu. Bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

30 Eleyazari yabyaye Finehasi, Finehasi abyara Abishuwa.

31 Abishuwa yabyaye Buki, Buki abyara Uzi.

32 Uzi yabyaye Zerahiya, Zerahiya abyara Merayoti.

33 Merayoti yabyaye Amariya, Amariya abyara Ahitubu.

34 Ahitubu yabyaye Sadoki, Sadoki abyara Ahimāsi.

35 Ahimāsi yabyaye Azariya, Azariya abyara Yohanani.

36 Yohanani yabyaye Azariya, ari we wabaye umutambyi mu Ngoro y’Imana yubatswe na Salomo i Yeruzalemu.

37 Azariya yabyaye Amariya, Amariya abyara Ahitubu.

38 Ahitubu yabyaye Sadoki, Sadoki abyara Shalumu.

39 Shalumu yabyaye Hilikiya, Hilikiya abyara Azariya.

40 Azariya yabyaye Seraya, Seraya abyara Yosadaki.

41 Yosadaki yajyanywe igihe Uhoraho yarekaga abatuye i Yeruzalemu n’u Buyuda bwose, bakajyanwa ho iminyago na Nebukadinezari.