Abandi bakomoka kuri Levi
1 Bene Levi ni Gerishoni na Kehati na Merari.
2 Bene Gerishoni ni Libuni na Shimeyi.
3 Bene Kehati ni Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli.
4 Bene Merari ni Mahili na Mushi. Abo ni bo bakuru b’imiryango y’Abalevi.
5 Aba ni bo bakomotse kuri Gerishoni: Libuni wabyaye Yahati, wabyaye Zima,
6 wabyaye Yowa, wabyaye Ido, wabyaye Zera, wabyaye Yeyaterayi.
7 Aba ni bo bakomotse kuri Kehati: Aminadabu wabyaye Kōra, wabyaye Asiri,
8 wabyaye Elikana, wabyaye Abiyasafu, wabyaye Asiri,
9 wabyaye Tahati, wabyaye Uriyeli, wabyaye Uziya, wabyaye Shawuli.
10 Bene Elikana ni Amasayi na Ahimoti.
11 Ahimoti yabyaye Elikana, wabyaye Sofayi, wabyaye Nahati,
12 wabyaye Eliyabu, wabyaye Yerohamu, wabyaye Elikana, wabyaye Samweli.
13 Bene Samweli ni Yoweli impfura ye na Abiya.
14 Abakomotse kuri Merari ni Mahili, wabyaye Libuni, wabyaye Shimeyi, wabyaye Uza,
15 wabyaye Shimeya, wabyaye Hagiya, wabyaye Asaya.
Abaririmbyi bo mu Nzu y’Uhoraho
16 Aba ni bo Dawidi yatoranyije ngo babe abaririmbyi mu Nzu y’Uhoraho, uhereye igihe Isanduku y’Isezerano igereye i Yeruzalemu.
17 Mbere yuko Salomo yubakira Uhoraho Ingoro i Yeruzalemu, abaririmbyi baririmbiraga imbere y’Ihema ry’ibonaniro bakurikije amabwiriza bahawe.
18 Ibi ni byo bisekuru bya Hemani wari umuyobozi w’umutwe wa mbere w’abaririmbyi wari ugizwe n’Abakehati: Hemani yari mwene Yoweli, mwene Samweli,
19 mwene Elikana, mwene Yerohamu, mwene Eliyeli, mwene Towa,
20 mwene Sufu, mwene Elikana, mwene Mahati, mwene Amasayi,
21 mwene Elikana, mwene Yoweli, mwene Azariya, mwene Sefaniya,
22 mwene Tahati, mwene Asiri, mwene Abiyasafu, mwene Kōra,
23 mwene Isahari, mwene Kehati, mwene Levi, mwene Yakobo.
24 Iburyo bwa Hemani hahagararaga mugenzi we Asafu, wari umuyobozi w’umutwe wa kabiri w’abaririmbyi. Ibi ni byo bisekuru bye: Asafu yari mwene Berekiya, mwene Shimeya,
25 mwene Mikayeli, mwene Bāseya, mwene Malikiya,
26 mwene Etuni, mwene Zera, mwene Adaya,
27 mwene Etani, mwene Zima, mwene Shimeyi,
28 mwene Yahati, mwene Gerishoni, mwene Levi.
29 Ibumoso bwa Asafu hahagararaga Etani, wayoboraga umutwe wa gatatu w’abaririmbyi wari ugizwe n’Abamerari. Ibi ni byo bisekuru bye: Etani yari mwene Kishi, mwene Abidi, mwene Maluki,
30 mwene Hashabiya, mwene Amasiya, mwene Hilikiya,
31 mwene Amusi, mwene Bani, mwene Shemeri,
32 mwene Mahili, mwene Mushi, mwene Merari, mwene Levi.
33 Abandi Balevi bari bashinzwe indi mirimo yose yo mu Ihema ry’Imana.
Abakomoka kuri Aroni
34 Aroni n’abamukomokaho bari bashinzwe gutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro ku rutambiro, no kosereza imibavu ku gicaniro. Bari bashinzwe kandi imirimo yo mu Cyumba kizira inenge cyane, banashinzwe guhongerera ibyaha by’Abisiraheli bakurikije amabwiriza ya Musa umugaragu w’Imana.
35 Abakomotse kuri Aroni ni aba: Aroni yabyaye Eleyazari, wabyaye Finehasi, wabyaye Abishuwa,
36 wabyaye Buki, wabyaye Uzi, wabyaye Zerahiya,
37 wabyaye Merayoti, wabyaye Amariya, wabyaye Ahitubu,
38 wabyaye Sadoki, wabyaye Ahimāsi.
Imijyi yahawe abakomoka kuri Levi
39 Abakomotse kuri Aroni bo mu muryango wa Kehati ni bo babanje guhabwa aho batura, kuko ari bo ubufindo bwafashe.
40 Bahawe umujyi: wa Heburoni mu ntara y’u Buyuda, hamwe n’inzuri ziwukikije.
41 Imirima y’umujyi: n’imidugudu yawo byahawe Kalebu, mwene Yefune.
42 Abatambyi ari bo bakomotse kuri Aroni, bahawe imijyi y’ubuhungiroari yo iyi: Heburoni na Libuna, na Yatiri na Eshitemowa,
43 na Hileni na Debiri,
44 na Ashani na Betishemeshi.
45 Naho imijyi hamwe n’inzuri abatambyi bahawe mu ntara y’Ababenyamini, ni Geba na Alemeti na Anatoti. Iyo mijyi uko ari cumi n’itatubayihanywe n’inzuri ziyikikije.
46 Abandi bakomotse kuri Kehati na bo bafashwe n’ubufindo, bahabwa imijyi icumi yo mu ntara ituwe na kimwe cya kabiri cy’Abamanase.
47 Abakomotse kuri Gerishoni bahawe imijyi cumi n’itatu yo mu ntara ya Isakari n’iya Ashēri, n’iya Nafutali n’iy’Abamanase batuye mu ntara ya Bashani.
48 Abakomotse kuri Merari na bo bafashwe n’ubufindo, bahabwa imijyi cumi n’ibiri yo mu ntara ya Rubeni n’iya Gadi n’iya Zabuloni.
49 Abandi Bisiraheli bahaye Abalevi imijyi n’inzuri ziyikikije.
50 Imijyi yavuzwe haruguru yo mu ntara ya Yuda na Simeyoni na Benyamini, na yo yatanzwe hakoreshejwe ubufindo.
51 Imwe mu miryango y’abakomotse kuri Kehati, yahawe imijyi yo mu ntara ya Efurayimu.
52 Babahaye imijyi y’ubuhungiro ikurikira hamwe n’inzuri ziyikikije: Shekemu yo mu misozi ya Efurayimu na Gezeri,
53 na Yokineyamu na Beti-Horoni,
54 na Ayaloni na Gatirimoni.
55 Mu ntara y’Abamanase b’iburengerazuba bwa Yorodani, bahawe Aneri na Bileyamu. Iyo ni yo mijyi yahawe abari basigaye mu miryango ya Kehati.
56 Imwe mu miryango y’abakomotse kuri Gerishoni yahawe imijyi ikurikira hamwe n’inzuri ziyikikije: mu ntara y’Abamanase b’iburasirazuba bwa Yorodani, bahawe umujyi: wa Golani muri Bashani n’uwa Ashitaroti.
57 Mu ntara ya Isakari bahawe Kedeshi na Daberati,
58 na Ramoti na Anemu.
59 Mu ntara ya Ashēri bahawe Mashali na Abudoni,
60 na Hukoki na Rehobu.
61 Naho mu ntara ya Nafutali bahawe Kedeshi yo muri Galileya, na Hamoni na Kiriyatayimu.
62 Hasigaye imiryango y’abakomotse kuri Merari, bahawe imijyi ikurikira hamwe n’inzuri ziyikikije: mu ntara ya Zabuloni bahawe Rimono na Taboru.
63 Mu ntara ya Rubeni hakurya y’i Yeriko, iburasirazuba bwa Yorodani bahawe Beseri yo mu butayu na Yahisa,
64 na Kedemoti na Mefāti.
65 Mu ntara ya Gadi bahawe Ramoti y’i Gileyadi na Mahanayimu,
66 na Heshiboni na Yāzeri.