Abakomoka kuri Isakari
1 Aba ni bo bene Isakari: Tola na Puwa, na Yashubu na Shimuroni.
2 Tola yabyaye Uzi na Refaya, na Yeriyeli na Yahumayi, na Yibusamu na Shemweli. Ni bo bari abakuru b’amazu ya bene Tola bakaba n’abantu b’intwari. Ku ngoma y’Umwami Dawidi bari bageze ku bihumbi makumyabiri na bibiri na magana atandatu.
3 Uzi yabyaye Izirahiya, Izirahiya abyara Mikayeli na Obadiya, na Yoweli na Ishiya. Bose uko ari batanu bari abakuru b’amazu.
4 Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi mirongo itatu na bitandatu bashobora kujya ku rugamba. Koko rero bari bafite abagore benshi n’abana benshi.
5 Abandi bose bo mu miryango ikomoka kuri Isakari, barimo abagabo ibihumbi mirongo inani na birindwi bashobora kujya ku rugamba.
Abakomoka kuri Benyamini
6 Bene Benyamini ni batatu ari bo Bela na Bekeri na Yediyayeli.
7 Bela yabyaye abahungu batanu ari bo Esiboni na Uzi na Uziyeli, na Yerimoti na Iri. Abo ni bo bari abakuru b’amazu ya bene Bela, bakaba n’abantu b’intwari. Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi makumyabiri na bibiri na mirongo itatu na bine bashobora kujya ku rugamba.
8 Bene Bekeri ni Zemira na Yowashi na Eliyezeri, na Eliyowenayi na Omuri na Yeremoti, na Abiya na Anatoti na Alemeti.
9 Bari abakuru b’amazu yabo bakaba n’abantu b’intwari. Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi makumyabiri na magana abiri bashobora kujya ku rugamba.
10 Yediyayeli yabyaye Biluhani, Biluhani abyara Yewushi na Benyamini, na Ehudi na Kenāna na Zetani, na Tarushishi na Ahishahari.
11 Bari abakuru b’amazu yabo bakaba n’abantu b’intwari. Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi cumi na birindwi na magana abiri bashobora kujya ku rugamba.
12 Shupimu na Hupimu bari bene Iri, Hushimu na we akaba mwene Aheri.
Abakomoka kuri Nafutali
13 Bene Nafutali ni Yahisiyeli na Guni, na Yeseri na Shalumu. Nyina wa Nafutali yari Biliha.
Abakomoka kuri Manase
14 Bene Manase ni Asiriyēli na Makiri yabyaranye n’inshoreke y’Umunyasiriyakazi, Makiri abyara Gileyadi.
15 Makiri ashaka undi mugore kwa Hupimu na Shupimu. Mushiki we yitwaga Māka. Hanyuma Makiri abyara undi muhungu witwa Selofehadi, ariko we yabyaye abakobwa gusa.
16 Māka muka Makiri yongera kubyara umuhungu maze amwita Pereshi, akurikizaho undi amwita Shereshi. Shereshi yabyaye Ulamu na Rekemu.
17 Ulamu yabyaye Bedani.
Ngurwo urubyaro rwa Gileyadi mwene Makiri, mwene Manase.
18 Hamoleketi mushiki wa Gileyadi yabyaye abahungu batatu, ari bo Ishehodi na Abiyezeri na Mahila.
19 Bene Shemida ni Ahiyani na Shekemu, na Likihi na Aniyamu.
Abakomoka kuri Efurayimu
20 Efurayimu yabyaye Shutela, wabyaye Beredi, wabyaye Tahati, wabyaye Eleyada, wabyaye Tahati,
21 wabyaye Zabadi, wabyaye Shutela. Efurayimu yabyaye kandi Ezeri na Eleyada, ariko bishwe n’Abanyagati babahora ko babateye kugira ngo babanyage amatungo yabo.
22 Efurayimu amara iminsi myinshi abaririra, abavandimwe be baza kumusura.
23 Efurayimu yongera kuryamana n’umugore we, asama inda maze abyara umuhungu. Se amwita Beriyakuko mu muryango wabo bari bagize ibyago.
24 Efurayimu yabyaye n’umukobwa witwa Shēra, ari na we wahanzeumujyi: wa Betihoroni ya ruguru, n’uwa Betihoroni y’epfo n’uwa Uzeni-Shēra.
25 Beriya yabyaye Refa, wabyaye Reshefu, wabyaye Tela, wabyaye Tahani,
26 wabyaye Lādani, wabyaye Amihudi, wabyaye Elishama,
27 wabyaye Nuni, wabyaye Yozuwe.
28 Intara Abefurayimu bahawe guturamo yari igizwe n’umujyi: wa Beteli n’imidugudu iwukikije. Iburasirazuba bwaho hari umujyi: wa Nāra, iburengerazuba hari umujyi: wa Gezeri n’imidugudu iwukikije, hamwe na Shekemu na Aya n’imidugudu iyikikije.
29 Abakomotse kuri Manase bategekaga umujyi: wa Betishani na Tānaki, na Megido na Dori n’imidugudu iyikikije.
Iyo ni yo mijyi yari ituwe n’abakomoka kuri Yozefu mwene Yakobo.
Abakomoka kuri Ashēri
30 Bene Ashēri ni Yimuna na Yishiwa, na Yishiwi na Beriya. Mushiki wabo yitwaga Sera.
31 Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli. Malikiyeli ni we wahanze umujyi: wa Birizayiti.
32 Heberi yabyaye Yafuleti na Shomeri na Hotamu, na mushiki wabo Shuwa.
33 Bene Yafuleti ni Pasaki na Bimuhali na Ashuwati.
34 Bene Shomeri ni Ahi na Rohuga, na Yehuba na Aramu.
35 Bene Hotamuumuvandimwe we ni Sofa na Yimuna, na Sheleshi na Amali.
36 Bene Sofa ni Suwa na Harineferi, na Shuwali na Bēri na Yimura,
37 na Beseri na Hodi na Shama, na Shilusha na Yitirani na Bēra.
38 Bene Yeterini Yefune na Pisipa na Ara.
39 Bene Ula ni Ara na Haniyeli na Risiya.
40 Abo bose ni abakomotse kuri Ashēri bari abakuru b’amazu b’ingenzi, bakaba intwari n’abayobozi b’imena. Muri uwo muryango hari abagabo ibihumbi makumyabiri na bitandatu bashoboraga kujya ku rugamba.