Abandi bakomoka kuri Benyamini
1 Impfura ya Benyamini ni Bela, umukurikira ni Ashibeli, uwa gatatu ni Ahara,
2 uwa kane ni Noha, uwa gatanu ni Rafa.
3 Bene Bela ni Adari na Gera na Abihudi,
4 na Abishuwa na Nāmani na Ahowa,
5 na Gera na Shefufani na Huramu.
6 Bene Ehudiari bo bari abakuru b’imiryango y’abantu bari batuye i Geba, hanyuma bagahungishirizwa i Manahati ni aba:
7 Nāmani na Ahiya na Gera. Gera yari se wa Uza na Ahihudi, ni we wabahungishije.
8 Shaharayimu amaze kwirukana abagore be bombi, ari bo Hushimu na Bāra, yabyariye abana mu gihugu cya Mowabu.
9 Yashatse undi mugore witwaga Hodeshi maze babyarana Yobabu na Sibiya, na Mesha na Malikamu,
10 na Yewusi na Sakiya na Miruma. Abo bahungu be bose bari abakuru b’imiryango yabo.
11 Shaharayimu kandi yari yarabyaranye na Hushimu abahungu babiri, ari bo Abitubu na Elipāli.
12 Bene Elipāli ni Eberi na Mishamu na Shemedi. Shemedi ni we wahanze umujyi: wa Ono, hamwe n’uwa Lodi n’imidugudu iyikikije.
Ababenyamini b’i Gati n’Ayaloni
13 Beriya na Shema bari abakuru b’imiryango yari muri Ayaloni, bamenesheje abaturage b’i Gati.
14 Bene Beriya ni Ahiyo na Shashaki na Yeremoti,
15 na Zebadiya na Aradi na Ederi,
16 na Mikayeli na Yishipa na Yoha.
Ababenyamini b’i Yeruzalemu
17 Bene Elipāli ni Zebadiya na Meshulamu, na Hiziki na Heberi,
18 na Ishimerayi na Yiziliya na Yobabu.
19 Bene Shimeyi ni Yakimu na Zikiri na Zabudi,
20 na Eliyenayi na Siletayi na Eliyeli,
21 na Adaya na Beraya na Shimurati.
22 Bene Shashaki ni Ishepani na Eberi na Eliyeli,
23 na Abudoni na Zikiri na Hanani,
24 na Hananiya na Elamu na Antotiya,
25 na Ifudeya na Penuweli.
26 Bene Yerohamu ni Shamusherayi na Shehariya na Ataliya,
27 na Yāreshiya na Eliya na Zikiri.
28 Abo ni bo bari abakuru b’imiryango bakurikije ibisekuruza byabo, kandi bari batuye i Yeruzalemu.
Ababenyamini b’i Gibeyoni n’i Yeruzalemu
29 Yeyiyeliwahanze umujyi: wa Gibeyoni, yari atuye muri uwo mujyi: hamwe n’umugore we Māka.
30 Umuhungu we w’impfura ni Abudoni, akurikirwa na Suri na Kishi, na Bāli na Nerina Nadabu,
31 na Gedori na Ahiyo, na Zekeri
32 na Mikuloti, ari we se wa Shimeya. Abo bari batuye i Yeruzalemu bateganye n’indi miryango ya bene wabo.
Abakomoka kuri Sawuli
33 Neri yabyaye Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani na Melikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.
34 Mwene Yonatani ni Meribāli, Meribāli na we yabyaye Mika.
35 Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tareya na Ahazi.
36 Ahazi yabyaye Yehoyada, Yehoyada abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri. Zimuri yabyaye Mosa,
37 Mosa abyara Bineya, Bineya abyara Rafa, Rafa abyara Eleyasa, Eleyasa na we abyara Aseli.
38 Aseli yabyaye abahungu batandatu ari bo Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na Hanani.
39 Impfura ya Esheki umuvandimwe wa Aseli ni Ulamu, uwa kabiri ni Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti.
40 Bene Ulamu bari abagabo b’intwari bazobereye mu kurashisha umuheto. Bari bafite abana n’abuzukuru benshi, bose hamwe bari ijana na mirongo itanu.
Abo bose bakomotse mu muryango wa Benyamini.