1 Bami 12

Ikoraniro ry’i Shekemu

1 Robowamu ajya i Shekemu kuko ari ho imiryango y’Abisiraheli yo mu majyaruguru yari yaje kumwimikira.

2 Yerobowamu mwene Nebati yari mu Misiri aho yari yahungiye Umwami Salomo. Yumvise bavuga iby’ikoraniro ry’i Shekemu, yiyemeza gusigara mu Misiri.

3 Nyamara boherezayo abantu bo kumushaka, Yerobowamu aragaruka. Abisiraheli bose bari muri iryo koraniro basanga Robowamu baramubwira bati:

4 “So yatwikoreje imitwaro iremereye. Niba wowe uzatworohereza iyo mitwaro so yatwikoreje, n’imirimo y’agahato yadukoresheje tuzagukorera.”

5 Robowamu arabasubiza ati: “Nimugende muzagaruke nyuma y’iminsi itatu.” Nuko baragenda.

6 Umwami Robowamu agisha inama abasaza bakoranaga na se Salomo akiriho, arababaza ati: “Ni ikihe gisubizo naha bariya bantu?”

7 Baramusubiza bati: “Uyu munsi nugaragariza abantu ko ushaka kubakorera ukabasubiza neza, na bo bazakubera abagaragu iteka ryose.”

8 Nyamara Robowamu ntiyita ku nama abasaza bamuhaye, ahubwo agisha inama abasore b’urungano rwe bari bamushagaye.

9 Arababaza ati: “Ni ikihe gisubizo naha bariya bantu bansaba ngo mborohereze imitwaro data yabikoreje?”

10 Abo basore b’urungano rwe baramubwira bati: “Abo bantu binubira ko so yabagize inkoreragahato none ngo uzaborohereze, uzabasubize uti: ‘Ubukana bwanjye buzaruta ubwa data.

11 Data yabikoreje imitwaro iremereye ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubise iminyafu nyamara jyewe nzabakubita ibibōko.’ ”

12 Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n’abantu be bose bajya kwa Robowamu nk’uko yari yarabibabwiye.

13 Robowamu abasubizanya inabi nyinshi, ntiyita ku nama abasaza bari bamugiriye,

14 abasubiza akurikije inama yahawe n’abasore ati: “Data yabikoreje imitwaro iremereye ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubise iminyafu, nyamara jyewe nzabakubita ibibōko.”

15 Robowamu arinangira ntiyumva abo bantu. Uhoraho ni we washatse ko biba bityo, kugira ngo asohoze ibyo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, atumye umuhanuzi Ahiya w’i Shilo.

Igihugu cya Isiraheli cyigabanyamo kabiri

16 Abisiraheli bo mu majyaruguru babonye ko umwami atabumvise, baramusubiza bati: “Duhuriye he na Dawidi? Nta murage dusangiye na bene Yese? Twebwe Abisiraheli, buri muntu niyisubirire iwe. Naho wowe mwene Dawidi, menya iby’iwanyu.” Nuko bamusiga aho barigendera.

17 Abisiraheli bari batuye mu mijyi y’i Buyuda, ni bo bonyine bemeye gutegekwa na Robowamu.

18 Nuko Umwami Robowamu atuma Adoramu wakoreshaga imirimo y’agahato ku Bisiraheli bo mu majyaruguru, maze bamwicisha amabuye. Umwami abyumvise ahita yurira igare rye, ahungira i Yeruzalemu.

19 Guhera ubwo, imiryango y’Abisiraheli bo mu majyaruguru igomera inzu ya Dawidi kugeza na n’ubu.

20 Abisiraheli bo mu majyaruguru bamaze kumenya ko Yerobowamu yagarutse, bakoranya abantu maze baramwimika. Ntihagira uyoboka inzu ya Dawidi, keretse umuryango wa Yuda wonyine.

Ubuhanuzi bwa Shemaya

21 Robowamu ageze i Yeruzalemu, atoranya mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini abagabo ibihumbi ijana na mirongo inani b’abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo bajye kurwanya Abisiraheli bo mu majyaruguru, bagarurire ubwami Robowamu mwene Salomo.

22 Nuko Imana ibwira umuhanuzi Shemaya iti:

23 “Bwira Robowamu mwene Salomo umwami w’u Buyuda, n’abantu bose bo mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini uti: ‘Uhoraho aravuze ngo:

24 Ntimurwanye abavandimwe banyu b’Abisiraheli, buri wese nasubire iwe, kuko ibyabaye byose ari jye wabiteye.’ ” Bumvise iryo tegeko ry’Uhoraho, bararyumvira basubira iwabo.

Yerobowamu areka gusenga Uhoraho

25 Nuko Yerobowamu akomeza urukuta ruzengurutse Shekemu umujyi wo mu misozi ya Efurayimu, aturayo. Hanyuma arahimuka akomeza urukuta rw’umujyi wa Penuweli.

26 Yerobowamu aribwira ati: “Ubwami bushobora kuzasubira mu nzu ya Dawidi.

27 Dore aba bantu nibakomeza kujya i Yeruzalemu gutambira ibitambo mu Ngoro y’Uhoraho, bazagarukira shebuja Robowamu umwami w’Abayuda, bamuyoboke maze banyice.”

28 Umwami yigira inama akora amashusho abiri y’inyana mu izahabu, abwira abantu ati: “Kenshi mwajyaga i Yeruzalemu, nyamara Imana yanyu yabavanye mu Misiri iri hano.”

29 Yerobowamu ashyira ishusho imwe i Beteli, indi ayishyira i Dani.

30 Ibyo byatumye abantu bacumura, bakurikira ayo mashusho kugera i Dani.

31 Yerobowamu yubakisha ingoro y’ahasengerwaga, atoranya abatambyi badakomokaga kuri Levi.

Umuhanuzi yamagana ugusengera i Beteli

32 Ku itariki ya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa munani, Yerobowamu akoresha umunsi mukuru nk’uko Abayuda babigenzaga, kandi we ubwe atambira ibitambo izo nyana yari yakoze ku rutambiro rw’i Beteli, ashyira abatambyi i Beteli ahasengerwaga yari yarahubatse.

33 Ku itariki ya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa munani, iyo yihitiyemo ubwe ku bw’Abisiraheli, Yerobowamu akorera Abisiraheli umunsi mukuru i Beteli. Kuri uwo munsi mukuru, ubwe atamba ibitambo ku rutambiro yari yarubatse.