Ibindi byabaye ku ngoma ya Yerobowamu
1 Muri icyo gihe, Abiya mwene Yerobowamu ararwara.
2 Nuko Yerobowamu abwira umugore we ati: “Wiyoberanye hatagira umenya ko uri umugore wanjye, maze ujye i Shilo. Aho ni ho umuhanuzi Ahiya atuye, wa wundi wambwiye ko nzaba umwami wa Isiraheli.
3 Jyana imigati icumi n’utundi tugati turyohereye, n’akabindi k’ubuki maze umusange. Azakubwira iby’uyu mwana wacu.”
4 Nuko muka Yerobowamu abigenza atyo ajya i Shilo kwa Ahiya. Ahiya yari ashaje cyane atakibona.
5 Uhoraho yari yabwiye Ahiya ati: “Dore muka Yerobowamu ari buze iwawe yiyoberanyije, aje kukubaza iby’umwana we urwaye. Ndakubwira icyo uri bumusubize.”
6 Ako kanya Ahiya yumva imirindi y’uwo mugore. Akigera mu muryango Ahiya aramubwira ati: “Injira, muka Yerobowamu. Ni iki gitumye wiyoberanyije? Dore ngufitiye inkuru mbi.
7 Genda ubwire Yerobowamu ko Uhoraho Imana y’Abisiraheli avuze ati: ‘Nagutoranyije muri rubanda nkugira umuyobozi w’ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli.
8 Nanyaze ubwami abakomoka kuri Dawidi ndabuguha, ariko ntiwagenje nk’umugaragu wanjye Dawidi witonderaga amabwiriza yanjye, akanyoboka abikuye ku mutima akora ibinogeye.
9 Wakoze nabi kurusha abakubanjirije bose urandakaza, wikorera ibigirwamana naho jye uranyimūra.
10 Ni cyo gituma ngiye guteza ibyago umuryango wawe, ngatsemba ab’igitsinagabo bose bagukomokaho, baba inkoreragahato cyangwa abishyira bakizana muri Isiraheli. Nzamaraho inzu yawe nk’uko bayora ibishingwe.
11 Yerobowamu we, uwo mu muryango wawe uzagwa mu mujyi azaribwa n’imbwa, naho uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.
12 Nuko Ahiya abwira muka Yerobowamu ati: “Itahire. Icyakora ukigera iwawe mu mujyi, umwana wawe arahita apfa.
13 Abisiraheli bose bazamuririra bamushyingure. Ni we wenyine wo mu nzu ya Yerobowamu uzashyingurwa, kubera ko Uhoraho Imana y’Abisiraheli ari we wenyine yabonyeho ibyiza.
14 Uhoraho azimika undi mwami muri Isiraheli, ari na we uzarimbura inzu ya Yerobowamu. Ese mbivuge nte? Ni iby’uyu munsi ndetse nonaha!
15 Uhoraho azahana Abisiraheli maze bahindagane nk’urubingo rwo ku nkengero z’amazi, azarimbura kandi Abisiraheli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, azabatatanyiriza hakurya y’uruzi rwa Efurati, kuko bikoreye inkingi zeguriwe ikigirwamanakazi Ashera barakaza Uhoraho.
16 Uhoraho azatererana Abisiraheli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n’ibyo yabatoje bagacumura.”
17 Nuko muka Yerobowamu aragenda ataha i Tirusa. Akigera ku muryango w’inzu umwana arapfa.
18 Baramuhamba Abisiraheli bose baramuririra, nk’uko Uhoraho yabivuze abinyujije ku mugaragu we umuhanuzi Ahiya.
Urupfu rwa Yerobowamu
19 Ibindi bikorwa bya Yerobowamu n’intambara yarwanye n’imitegekere ye, dore byose byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli”.
20 Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n’ibiri ku ngoma yisazira amahoro, umuhungu we Nadabu amusimbura ku ngoma.
Robowamu aba umwami w’u Buyuda
21 Robowamu mwene Salomo yabaye umwami mu Buyuda. Icyo gihe yari afite imyaka mirongo ine n’umwe, amara imyaka cumi n’irindwi ari ku ngoma i Yeruzalemu, umurwa Uhoraho yitoranyirije muri Isiraheli kugira ngo bahamusengere. Nyina yitwaga Nāma w’Umwamonikazi.
22 Nuko Abayuda bakora ibitanogeye Uhoraho, baramurakaza kubera ibyaha byabo birenze ibyo ba sekuruza bakoze.
23 Biyubakiye ahasengerwaga ibigirwamana, biyubakira n’inkingi z’amabuye n’inkingi zeguriwe Ashera, ku misozi yose no munsi ya buri giti gitoshye.
24 Byongeye kandi, mu gihugu hari abagabo b’indaya mu mihango y’idini, bagakora ibiteye ishozi byose nk’iby’abanyamahanga Uhoraho yari yaramenesheje imbere y’Abisiraheli.
25 Mu mwaka wa gatanu Robowamu ari ku ngoma, Shishaki umwami wa Misiri atera i Yeruzalemu.
26 Asahura umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho n’uwo mu ngoro ya cyami, abijyana byose hamwe n’ingabo zose z’izahabu Salomo yari yaracurishije.
27 Umwami Robowamu acurisha ingabo mu muringa zo gusimbura izasahuwe, aziha abakuru b’abasirikari barindaga ingoro ya cyami.
28 Buri gihe iyo umwami yinjiraga mu Ngoro y’Uhoraho, abarinzi bitwazaga izo ngabo, hanyuma basohoka bakazisubiza mu bubiko bwazo.
29 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Robowamu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda”.
30 Buri gihe habaga intambara zishyamiranya Robowamu na Yerobowamu.
31 Robowamu yisazira amahoro, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Nyina yitwaga Nāma w’Umwamonikazi. Abiya mwene Robowamu asimbura se ku ngoma.