1 Bami 15

Abiya aba umwami w’u Buyuda

1 Mu mwaka wa cumi n’umunani Yerobowamu mwene Nebati ari ku ngoma muri Isiraheli, Abiyayabaye umwami w’u Buyuda,

2 amara imyaka itatu ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Māka umukobwa wa Abusalomu.

3 Abiya yakomeje gukora ibyaha nk’ibya se ntiyagenza nka sekuruza Dawidi, kandi ntiyakunda Uhoraho Imana ye abikuye ku mutima.

4 Nyamara kubera umugaragu we Dawidi, no kugira ngo umuryango we utazima kandi Yeruzalemu ikomere, Uhoraho yahaye Abiya umuhungu uzamusimbura ku ngoma.

5 Ibyo byatewe n’uko Dawidi yakoze ibinogeye Uhoraho, ntiyateshuka ku mabwiriza ye uretse ibyo yakoreye Uriya w’Umuheti.

6 Abiya ari ku ngoma, intambara zashyamiranyaga Robowamu na Yerobowamu zarakomeje.

7 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Abiya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda”. Buri gihe habaga intambara zashyamiranyaga Abiya na Yerobowamu.

8 Abiya yisazira amahoro bamushyingura mu Murwa wa Dawidi, umuhungu we Asa amusimbura ku ngoma.

Asa aba umwami w’u Buyuda

9 Mu mwaka wa makumyabiri Yerobowamu ari ku ngoma muri Isiraheli, Asa yabaye umwami w’u Buyuda,

10 amara imyaka mirongo ine n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyirakuru yitwaga Māka umukobwa wa Abusalomu.

11 Asa yakoze ibinogeye Uhoraho nka sekuruza Dawidi.

12 Yamenesheje mu gihugu abagabo b’indaya mu mihango y’idini, akuraho n’ibigirwamana byose ba sekuruza bari barikoreye.

13 Asa avana nyirakuru Māka ku bugabekazi, kuko yari yarikoreshereje inkingi iteye ishozi ya Ashera. Asa ategeka ko bamenagura iyo nkingi, bakayitwikira mu kabande ka Kedironi.

14 Ntiyashenye ahasengerwaga ibigirwamana, ahubwo yakomeje gukunda Uhoraho abikuye ku mutima.

15 Nuko Asa ajyana ibintu we na se beguriye Imana abishyira mu Ngoro y’Uhoraho, ari byo ifeza n’izahabu n’ibindi bikoresho.

16 Buri gihe habaga intambara zashyamiranyaga Asa na Bāsha umwami wa Isiraheli.

17 Bāsha atera u Buyuda hanyuma asana Rama arayikomeza, kugira ngo yimire abinjira n’abasohoka kwa Asa umwami w’u Buyuda.

18 Asa rero afata ifeza n’izahabu byose byari bisigaye mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho, no mu mutungo w’ingoro ya cyami. Abiha abagaragu be kugira ngo babishyīre umwami wa Siriya Benihadadi i Damasi, wari mwene Taburimoni akaba n’umwuzukuru wa Heziyoni. Abamutumaho ati:

19 “Reka tugirane amasezerano nk’uko so na data bayagiranye. Dore nkoherereje impano y’ifeza n’izahabu. Ngaho sesa amasezerano wagiranye na Bāsha umwami wa Isiraheli, kugira ngo avane ingabo ze ku butaka bwanjye.”

20 Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abakuru b’ingabo ze batera imijyi ya Isiraheli. Batsinda umujyi wa Iyoni n’uwa Dani, n’uwa Abeli-Betimāka, n’intara yose ya Galileya n’iya Nafutali.

21 Bāsha amaze kumva iyo nkuru, areka kubaka Rama asubira i Tirusa.

22 Umwami Asa aherako atumiza Abayuda bose nta n’umwe ubuze, bajya i Rama bakurayo amabuye n’ibiti Bāsha yubakishaga, maze Umwami Asa abyubakisha i Geba mu ntara y’Ababenyamini n’i Misipa.

23 Ibindi bikorwa n’ubutwari n’ibigwi byose bya Asa n’imijyi yubatse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda”. Ageze mu za bukuru arwara ibirenge,

24 ariko yisazira amahoro bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Yozafati amusimbura ku ngoma.

Nadabu aba umwami wa Isiraheli

25 Mu mwaka wa kabiri Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Nadabu mwene Yerobowamu yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka ibiri ku ngoma.

26 Yakoze ibitanogeye Uhoraho, akomeza gukora ibyaha nk’ibyo se yatoje Abisiraheli ntiyigera abireka.

27 Hanyuma Bāsha mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari agambanira Nadabu. Icyo gihe Nadabu n’ingabo zose z’Abisiraheli bari bagose umujyi wa Gibetoni wari uw’Abafilisiti, Bāsha ahatsinda Nadabu.

28 Ibyo byabaye mu mwaka wa gatatu Asa ari ku ngoma mu Buyuda. Nuko Bāsha afata ubutegetsi muri Isiraheli.

29 Bāsha amaze kuba umwami, atsemba ab’inzu ya Yerobowamu bose ntihasigara n’uwo kubara inkuru, biba nk’uko Uhoraho yabitumye umugaragu we Ahiya w’i Shilo.

30 Ibyo byose byatewe n’ibyaha Yerobowamu yakoze n’uburyo yatoje Abisiraheli gucumura, bakarakaza Uhoraho Imana ya Isiraheli.

31 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Nadabu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli.”

32 Buri gihe habaga intambara zishyamiranya Asa na Bāsha umwami wa Isiraheli.

Bāsha aba umwami wa Isiraheli

33 Mu mwaka wa gatatu Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Bāsha mwene Ahiya yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka makumyabiri n’ine ari ku ngoma i Tirusa.

34 Yakoze ibitanogeye Uhoraho, akomeza gukora ibyaha nk’ibyo Yerobowamu yatoje Abisiraheli.