Eliya ahanura iby’amapfa
1 Eliya w’i Tishibi y’i Gileyadi abwira Umwami Ahabu ati: “Ndahiye Uhoraho Imana y’Abisiraheli nkorera, ndavuze nti: ‘Muri iyi myaka itaha ntihazagwa ikime cyangwa imvura keretse mbitegetse.’ ”
2 Nuko Uhoraho abwira Eliya ati:
3 “Va hano ujye kwihisha iruhande rw’akagezi ka Keriti, kari mu burasirazubwa bwa Yorodani.
4 Uzanywa amazi y’ako kagezi kandi nzategeka ibikona bikugemurire.”
5 Nuko Eliya ajya gutura iruhande rwa Keriti nk’uko Uhoraho yamutegetse.
6 Ibikona byamugemuriraga imigati n’inyama mu gitondo na nimugoroba, akanywa n’amazi y’ako kagezi.
7 Hashize iminsi ako kagezi karakama, kuko nta mvura yagwaga mu gihugu.
Eliya mu nzu y’umupfakazi w’i Sarepati
8 Uhoraho abwira Eliya ati:
9 “Haguruka ujye mu mujyi wa Sarepati hafi y’i Sidoni abe ari ho utura, hariyo umugore w’umupfakazi namutegetse kujya akugaburira.”
10 Eliya arahaguruka ajya i Sarepati, akinjira mu mujyi abona umupfakazi watoraguraga inkwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati: “Ndakwinginze jya kunzanira amazi yo kunywa.”
11 Ubwo yari agiye kuyamuzanira, Eliya yungamo ati: “Ndakwinginze ngo unzanire n’igice cy’umugati.”
12 Uwo mugore aramubwira ati: “Nkurahiye Uhoraho Imana yawe ko nta mugati mfite, keretse agafu nsigaranye mu gipfunsi n’utuvuta duke mu gacupa. Naje gutoragura udukwi kugira ngo njye guteka utwo dusigaye, tuturye jye n’umwana wanjye niturangiza twipfire.”
13 Eliya aramubwira ati: “Ntutinye, genda ukore nk’uko ubivuze. Ariko ubanze untekere akanjye kagati ukanzanire, hanyuma witekere akawe n’ak’umwana wawe.
14 Dore Uhoraho Imana y’Abisiraheli aravuze ati: ‘Ifu ntizabura muri ako gaseke, n’amavuta ntazabura muri ako gacupa kugeza ubwo nzagusha imvura.’ ”
15 Nuko uwo mugore abigenza nk’uko Eliya yamubwiye, maze we n’urugo rwe na Eliya, bamara igihe bafite ibyokurya.
16 Ifu ntiyigera ibura muri ako gaseke, n’amavuta ntiyashira mu icupa nk’uko Eliya yabitumwe n’Uhoraho.
Eliya azūra umuhungu w’umupfakazi
17 Hanyuma y’ibyo umwana w’uwo mugore nyir’urugo ararwara, indwara iramukomerera cyane arapfa.
18 Uwo mugore abaza Eliya ati: “Muntu w’Imana, turapfa iki? Mbese wazanywe no kwibutsa Imana ibyaha byanjye, no kwicisha umwana wanjye?”
19 Eliya aramubwira ati: “Mpa uwo mwana wawe.” Eliya aramuterura amujyana mu cyumba cyo hejuru aho acumbitse, amuryamisha ku buriri.
20 Nuko atakambira Uhoraho ati: “Uhoraho Mana yanjye, uyu mupfakazi wancumbikiye, kuki umuteje ibyago ukamwicira umwana?”
21 Eliya yubarara ku mwana gatatu, atakambira Uhoraho ati: “Uhoraho Mana yanjye, ndakwinginze uyu mwana musubize ubuzima.”
22 Uhoraho yumva ugutakamba kwa Eliya, asubiza umwana ubuzima.
23 Eliya amukura mu cyumba cyo hejuru, amushyira nyina aramubwira ati: “Nguyu umwana wawe ni muzima!”
24 Uwo mugore abwira Eliya ati: “Noneho menye by’ukuri ko uri umuntu w’Imana, kandi ko ibyo uvuga biva ku Uhoraho.”