Eliya ajya kwiyereka Ahabu
1 Nyuma y’igihe kirekire mu mwaka wa gatatu amapfa ateye, Uhoraho abwira Eliya ati: “Jya kwiyereka Umwami Ahabu dore ngiye kugusha imvura.”
2 Nuko Eliya ajya kwiyereka Ahabu.
Icyo gihe i Samariya hari inzara ikomeye cyane.
3 Ahabu ahamagaza Obadiya umuyobozi w’ingoro ye. Obadiya uwo yubahaga Uhoraho cyane,
4 igihe Umwamikazi Yezebeli yicishaga abahanuzi b’Uhoraho, Obadiya yahishe ijana muri bo mu buvumo, abaciyemo amatsinda abiri y’abantu mirongo itanu, akajya abashyīra ibyokurya n’amazi.
5 Ahabu abwira Obadiya ati: “Ngwino tuzenguruke igihugu tugere ku masōko yose no ku tugezi, ahari haba hakiri ahari utwatsi tukaba twagaburira amafarasi n’inyumbu ntibidupfane.”
6 Bigabanya uturere tw’igihugu, Ahabu yerekeza iye nzira, Obadiya na we yerekeza iye.
7 Obadiya ari mu rugendo ahura na Eliya aramumenya, amupfukamira yubamye aramubwira ati: “Ese ni wowe, databuja Eliya?”
8 Eliya aramusubiza ati: “Yee, ni jyewe! Genda ubwire shobuja Ahabu uti: ‘Eliya araje.’ ”
9 Obadiya abaza Eliya ati: “Nacumuye iki cyatuma ungabiza Ahabu kugira ngo anyice?
10 Nkurahiye Uhoraho Imana yawe ko nta bwoko na bumwe cyangwa igihugu, atoherejemo intumwa kugushaka. Iyo bavugaga bati: ‘Nta wuhari’, yarahizaga abayobozi b’ibyo bihugu niba koko batigeze baguca iryera.
11 None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano!
12 Nimara gutandukana nawe Mwuka w’Uhoraho arakujyana ahantu ntazi, bityo nimbwira Ahabu akaza akakubura aranyica. Nyamara jyewe umugaragu wawe nubaha Uhoraho kuva mu buto bwanjye.
13 Mbese databuja, ntiwamenye uko nabigenje igihe Yezebeli yatsembaga abahanuzi b’Uhoraho? Nahishe ijana muri bo mu buvumo, mbaciyemo amatsinda abiri y’abantu mirongo itanu, nkajya mbashyīra ibyokurya n’amazi.
14 None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano! Yanyica.”
15 Eliya aramusubiza ati: “Nkurahiye Uhoraho Nyiringabo nkorera, ko uyu munsi ndi bwiyereke Ahabu.”
16 Nuko Obadiya ajya gushaka Ahabu amutekerereza ibya Eliya, maze Ahabu ajya kumushaka.
17 Ahabu ngo amukubite amaso aramubwira ati: “Ndashyize ndakubonye wowe wateje akaga Isiraheli!”
18 Eliya aramusubiza ati: “Si jye wateje akaga Isiraheli ahubwo ni wowe n’inzu ya so, kuko mwayobotse za Bāli kandi ntimukurikize amabwiriza y’Uhoraho.
19 None koranyiriza Abisiraheli bose ku musozi wa Karumeli, unzanire na ba bahanuzi magana ane na mirongo itanu ba Bāli, na magana ane b’ikigirwamanakazi Ashera batunzwe n’Umwamikazi Yezebeli.”
Eliya n’abahanuzi ba Bāli i Karumeli
20 Ahabu ahamagaza imiryango yose y’Abisiraheli, abakoranyiriza hamwe na ba bahanuzi ku musozi wa Karumeli.
21 Nuko Eliya yegera abantu bose arababwira ati: “Mbese muzageza ryari gufata impu zombi? Niba Uhoraho ari we Mana nyakuri nimumuyoboke, niba kandi ari Bāli muhisemo nimuyiyoboke!” Nyamara ntihagira umusubiza.
22 Eliya yungamo ati: “Ni jye jyenyine muhanuzi w’Uhoraho usigaye, nyamara abahanuzi ba Bāli ni magana ane na mirongo itanu.
23 Nimutuzanire amapfizi abiri, abahanuzi ba Bāli bahitemo imwe bayibage bayishyire hejuru y’inkwi bayitambe ho igitambo, ariko ntibacane umuriro.
24 Hanyuma mwambaze imana yanyu Bāli, nanjye ndambaza Uhoraho. Imana iri busubirishe umuriro iraba ari yo Mana y’ukuri.”
Abantu bose barasubiza bati: “Ibyo ntako bisa.”
25 Eliya abwira abahanuzi ba Bāli ati: “Ngaho nimuhitemo impfizi mubanze muyibage kuko ari mwe benshi. Bityo mwambaze imana yanyu Bāli ariko ntimucane umuriro.”
26 Nuko babazanira impfizi barayibaga, maze bambaza ikigirwamana cyabo Bāli kuva mu gitondo kugeza saa sita bagira bati: “Bāli dusubize!” Nyamara ntiyabasubiza. Babyinira iruhande rw’urutambiro bubatse ariko biba iby’ubusa.
27 Ahagana mu masaa sita Eliya arabakwena ati: “Nimuhamagare cyane kuko ari imana, ubanza irangaye cyangwa ihuze, cyangwa iri mu rugendo cyangwa isinziriye, bityo ikaba igomba gukangurwa.”
28 Barushaho guhamagara baranguruye amajwi, bikebesha inkota n’amacumu nk’uko imigenzo yabo iri, bavirirana amaraso.
29 Saa sita imaze kurenga bakaza umurego kugeza ku isaha y’igitambo cya nimugoroba, nyamara Bāli ntiyabasubiza, habe n’ijwi ryayo cyangwa ikimenyetso.
30 Eliya abwira rubanda rwose ati: “Nimunyegere.” Bamaze kumwegera, abanza gusana urutambiro rw’Uhoraho rwari rwarasenyutse.
31 Nuko afata amabuye cumi n’abiri ari wo mubare w’imiryango ya bene Yakobo, wa wundi Uhoraho yabwiye ati: “Uhereye ubu uzitwa Isiraheli”.
32 Ayo mabuye ayubakisha urutambiro rweguriwe Uhoraho. Iruhande rw’urutambiro ahacukura urwobo rwajyamo litiro mirongo itatu z’amazi,
33 maze ashyira inkwi ku rutambiro, abaga ya mpfizi, inyama azirambika hejuru y’inkwi.
34 Hanyuma Eliya abwira abakoraniye aho ati: “Nimwuzuze amazi ibibindi bine, muyasuke ku gitambo no ku nkwi.” Barabikora. Yongera kubabwira ati: “Nimubigenze mutyo incuro ya kabiri.” Babigenza batyo. Arababwira ati: “Nimwongere ubwa gatatu.” Barabikora.
35 Bityo basuka amazi ku mpande zose z’urutambiro, maze rwa rwobo ruruzura.
36 Isaha y’igitambo cya nimugoroba igeze, Eliya yegera urutambiro arasenga ati: “Uhoraho Mana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, uyu munsi iyerekane ko uri Imana nyakuri y’Abisiraheli kandi ko nanjye ndi umugaragu wawe, ibi byose nkaba mbikoze mbitegetswe nawe.
37 Uhoraho nsubiza, nsubiza kugira ngo abantu bamenye ko ari wowe Uhoraho Imana, kandi ko uzatuma bakugarukira.”
38 Uhoraho aherako amanura umuriro ukongora igitambo n’inkwi, n’amabuye n’umukungugu, na ya mazi yo mu mwobo urayakamya.
39 Abisiraheli bose babonye ibibaye bikubita hasi, baravuga bati: “Uhoraho ni we Mana y’ukuri.”
40 Nuko Eliya abwira rubanda ati: “Nimufate abo bahanuzi ba Bāli ntihagire n’umwe ubacika.” Barabafata bose, maze Eliya abajyana ku kagezi ka Kishoni abicirayo.
Imvura yongera kugwa
41 Hanyuma Eliya abwira Ahabu ati: “Genda urye kandi unywe kuko numva imvura ihinda.”
42 Ahabu ajya kurya no kunywa, naho Eliya azamuka mu mpinga ya Karumeli, ahageze apfukama yubamye, umutwe ukora ku mavi.
43 Nuko abwira umugaragu we ati: “Ngaho genda witegereze ku nyanja.”
Uwo mugaragu aragenda yitegereza ku nyanja, aragaruka aravuga ati: “Nta cyo mbonye.” Eliya amwoherezayo incuro ndwi.
44 Ku ncuro ya karindwi uwo mugaragu aragaruka aravuga ati: “Mbonye igihu gito kingana n’ikiganza cy’umuntu kiva mu nyanja.”
Eliya aramutegeka ati: “Ihute ubwire Ahabu azirike amafarasi ku igare rye, ahunge imvura itaramutanga imbere.”
45 Nuko ijuru ririjima kubera ibicu bizanye n’umuyaga, maze hagwa imvura y’umugaru. Ubwo Ahabu yari ku igare rye agana i Yizerēli.
46 Eliya na we ni ko gukenyera arakomeza, yuzura imbaraga zivuye ku Uhoraho maze yirukanka imbere y’igare rya Ahabu, aritanga ku marembo y’i Yizerēli.