Umwami wa Siriya agota Samariya
1 Umwami wa Siriya Benihadadi akoranya ingabo ze ari kumwe n’abami mirongo itatu na babiri, hamwe n’amafarasi n’amagare y’intambara, atera umujyi wa Samariya arawugota.
2 Nuko yohereza intumwa kubwira Ahabu umwami wa Isiraheli ziti:
3 “Umwami Benihadadi aravuze ngo: ‘Ndigarurira ifeza yawe n’izahabu yawe, kimwe n’abagore bawe n’abana bawe barusha abandi uburanga.’ ”
4 Umwami Ahabu wa Isiraheli aramusubiza ati: “Bibe uko ubivuze mwami databuja! Nanjye ubwanjye nkwishyize mu maboko hamwe n’ibyanjye byose.”
5 Za ntumwa zongera kugaruka zibwira Ahabu ziti: “Benihadadi umwami wa Siriya aravuze ngo: ‘Nagutumyeho ngo umpe ifeza yawe n’izahabu yawe, kimwe n’abagore bawe n’abana bawe.
6 Bityo rero, ejo magingo aya nzohereza abagaragu banjye basake ingoro yawe, n’amazu y’ibyegera byawe, ikintu cyose cyakunyuraga bakinzanire.’ ”
7 Nuko Ahabu umwami wa Isiraheli akoranya abakuru b’imiryango bo mu gihugu cye bose, arababwira ati: “Murabona neza ko uriya mugabo atwiyenzaho. Ubwo yoherezaga intumwa kunyaka abagore banjye n’abana banjye, n’ifeza n’izahabu sinamwangiye.”
8 Abakuru b’imiryango bose na rubanda rwose baramusubiza bati: “Ntumwemerere.”
9 Ahabu asubiza za ntumwa za Benihadadi ati: “Nimugende mubwire shobuja muti: ‘Ibyo watumye ku mugaragu wawe ubushize nzabikora byose, ariko ibyo unsabye ubu simbyemeye.’ ” Nuko izo ntumwa zisubirayo zishyira Benihadadi igisubizo.
10 Benihadadi ni ko kongera kumutumaho bwa gatatu ati: “Imana zibimpore ndetse bikomeye ninsigira Samariya n’agakungugu, ku buryo abantu bamperekeje bahabona n’akuzuye urushyi!”
11 Umwami wa Isiraheli arabasubiza ati: “Mubwire Benihadadi muti: ‘Komeza wivugire! Ariko kandi ukenyereye urugamba ntakirate nk’utabarutse.’ ”
12 Ubwo Benihadadi yari hamwe n’abandi bami mu mahema banywa, yumvise icyo gisubizo ategeka abakuru b’ingabo kugira ngo bitegure gutera umujyi wa Samariya. Baherako bashinga ibirindiro.
Umwami Ahabu atsinda intambara
13 Nuko umuhanuzi asanga Ahabu umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Urabona ziriya ngabo zose n’ubwinshi bwazo. Ngiye kuzikugabiza uzitsinde kugira ngo umenyereho ko ndi Uhoraho.’ ”
14 Ahabu aramubaza ati: “Ni nde uzazidukiza?”
Umuhanuzi aramusubiza ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Muzazikizwa n’abasore batoranyijwe n’abayobozi b’intara.’ ”
Ahabu yongera kubaza ati: “Ni nde uzasembura urugamba?”
Umuhanuzi aramusubiza ati: “Ni wowe.”
15 Ahabu aherako akoranya umutwe w’abasore batoranyijwe n’abayobozi b’intara, bagera kuri magana abiri na mirongo itatu na babiri. Hanyuma akoranya n’ingabo za Isiraheli zigizwe n’abasirikari ibihumbi birindwi.
16 Mu ma saa sita batangira imirwano, ubwo Benihadadi na ba bami mirongo itatu na babiri bifatanyije, bakomeje kwisindira aho bari mu mahema.
17 Ba basore batoranyijwe n’abayobozi b’intara ni bo babimbuye imirwano, maze Benihadadi yohereza abo kumurebera ibyabaye. Baramubwira bati: “Tubonye abantu baturuka i Samariya.”
18 Benihadadi arababwira ati: “Niba baje bashaka amahoro mubafate mpiri, niba bateye na bwo mubafate mpiri.”
19 Nyamara ba basore batoranyijwe hamwe n’ingabo, bari bamaze gusohoka mu mujyi.
20 Nuko buri wese yica umwanzi, bityo izo ngabo z’Abanyasiriya zahunze Abisiraheli barazigereka. Benihadadi yurira ifarasi ahungana n’abandi bantu barwanira ku mafarasi.
21 Hanyuma Ahabu umwami wa Isiraheli arasohoka, atsemba amafarasi n’amagare y’intambara yari asigaye aho. Bityo atsinda ingabo za Siriya bidasubirwaho.
22 Umuhanuzi asanga umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Komera ube intwari kandi utekereze uko uzabigenza, kuko umwaka utaha iki gihe umwami wa Siriya azongera agutere.”
Ahabu yongera gutsinda
23 Nuko abagaragu b’umwami wa Siriya baramubwira bati: “Erega Imana y’Abisiraheli ni imana yo mu misozi, ni yo mpamvu badutsinze! Reka tubarwanyirize mu bibaya, nta kabuza tuzabatsinda.
24 None rero kuraho abami bose ubasimbuze abayobozi b’intara,
25 hanyuma utoranye izindi ngabo zingana n’izaguye ku rugamba, ushake n’andi mafarasi n’amagare y’intambara menshi nk’aya mbere. Bityo tuzarwanyiriza ingabo z’Abisiraheli mu bibaya, tuzitsinde nta kabuza.” Benihadadi akurikiza iyo nama.
26 Mu mwaka ukurikiyeho Benihadadi akoranya ingabo z’Abanyasiriya, azohereza mu mujyi wa Afekakurwanya Abisiraheli.
27 Ahabu na we akoranya ingabo z’Abisiraheli aziha impamba, ziragenda zishinga ibirindiro ahateganye n’ingabo z’Abanyasiriya. Ingabo z’Abisiraheli zari nk’imikumbi ibiri y’ihene, naho iz’Abanyasiriya zari zuzuye igihugu.
28 Wa muntu w’Imana agaruka kwa Ahabu umwami wa Isiraheli, aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Kubera ko Abanyasiriya bibwira ko ndi Imana yo mu misozi ntari Imana yo mu bibaya, ingabo zabo nyamwinshi ngiye kuzikugabiza uzitsinde kugira ngo umenyereho ko ndi Uhoraho.’ ”
29 Ingerero zombi zimara iminsi irindwi mu birindiro ziteganye. Ku munsi wa karindwi rurambikana, ingabo z’Abisiraheli zitsinda iz’Abanyasiriya, zicamo izigenza amaguru zigera ku bihumbi ijana mu munsi umwe.
30 Ingabo z’Abanyasiriya ibihumbi makumyabiri na birindwi zisigaye zihungira mu mujyi wa Afeka, maze urukuta rw’umujyi rurazigwira zirapfa.
Ahabu arokora Benihadadi
Nuko Benihadadi arahunga yihisha mu mujyi ahiherereye, akajya ava mu nzu ajya mu yindi.
31 Abagaragu be baramubwira bati: “Twumvise ko abami b’Abisiraheli ari abanyampuhwe. None reka twambare imyambaro igaragaza akababaro, twihambire imigozi ku ijosi dusange umwami wa Isiraheli. Ahari yakurokora ntakwice.”
32 Nuko bambara imyambaro igaragaza akababaro, bihambira imigozi ku ijosi maze basanga umwami wa Isiraheli, baramubwira bati: “Umugaragu wawe Benihadadi arakwinginga ngo ‘Nyabuneka ndokora.’ ”
Ahabu arababaza ati: “Ese yaba akiriho? Erega ni umuvandimwe wanjye!”
33 Intumwa za Benihadadi zibona ko iyo mvugo ari ikimenyetso cyiza, ziramusubiza ziti: “Koko Benihadadi ni umuvandimwe wawe!”
Ahabu yungamo ati: “Nimugende mumunzanire.” Benihadadi asohoka mu bwihisho, asanga Umwami Ahabu maze amutwara mu igare rye ry’intambara.
34 Benihadadi abwira Umwami Ahabu ati: “Ndagusubiza imijyi data yanyaze so. Ikindi kandi, ufite uburenganzira bwo kugurisha ibicuruzwa i Damasi nk’uko data yabigurishaga i Samariya.”
Nuko Ahabu aramubwira ati: “Reka tugirane amasezerano, hanyuma nkureke wishyire wizane.” Bagirana amasezerano, hanyuma aramureka aragenda.
Imana yamagana intege nke za Ahabu
35 Icyo gihe Uhoraho atuma umwe mu itsinda ry’abahanuzi kubwira mugenzi we ati: “Ngaho nkubita.” Nyamara mugenzi we aranga.
36 Uwo muhanuzi yungamo ati: “Kubera ko utumviye itegeko ry’Uhoraho, tukimara gutandukana urahura n’intare ikwice.” Bamaze gutandukana uwo muntu ahura n’intare, iramwica nk’uko yari yabibwiwe.
37 Wa muhanuzi abona undi muntu aramubwira ati: “Ngaho nkubita.” Uwo muntu aramukubita maze aramukomeretsa.
38 Uwo muhanuzi ariyoberanya, yitwikiriza igitambaro mu maso maze ajya guhagarara ku nzira Umwami Ahabu yari kunyuramo.
39 Umwami ahanyuze wa muhanuzi aramubwira ati: “Nyagasani, nari ku rugamba, nuko umuntu anzanira imbohe arambwira ati: ‘Yindindire. Nigucika ni wowe uzayiryozwa, cyangwa ucibwe ibikoroto ibihumbi bitatu.’
40 Igihe umugaragu wawe nacuragiranaga hirya no hino, iyo mbohe yaracitse.”
Ahabu umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Wiciriye urubanza!”
41 Nuko uwo muhanuzi yitwikurura mu maso, umwami wa Isiraheli amenya ko yari umwe mu itsinda ry’abahanuzi.
42 Uwo muhanuzi aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Kubera ko warokoye ubuzima bw’uwo nari naciriye urwo gupfa, ni wowe ubwawe uzapfa mu cyimbo cye, n’abaturage bawe bapfe mu cyimbo cy’abaturage be.’ ”
43 Umwami wa Isiraheli asubira iwe i Samariya ababaye kandi arakaye.