Umwami Ahabu yicisha Naboti
1 Uwitwa Naboti yari afite umurima w’imizabibu i Yizerēli, hafi y’ingoro y’Umwami Ahabu wategekeraga i Samariya.
2 Igihe kimwe Ahabu abwira Naboti ati: “Dore umurima wawe w’imizabibu uri hafi y’ingoro yanjye, wumpe mpingemo imboga. Nzakuguranira undi uwurusha ubwiza, cyangwa nzakwishyure amafaranga akwiranye na wo.”
3 Naboti aramusubiza ati: “Ntibishoboka, Uhoraho yatubujije kugurisha umurima wa gakondo.”
4 Nuko Ahabu asubira iwe ababaye cyane kandi arakaye, kubera ko Naboti w’i Yizerēli yanze kumugurisha gakondo ye. Nuko Ahabu yiroha mu buriri aryama yerekeye ivure, ntiyagira icyo arya.
5 Umugore we Yezebeli aramusanga aramubaza ati: “Ni iki cyaguteye agahinda kugeza aho wanga kurya?”
6 Ahabu aramusubiza ati: “Ni ukubera ko nabwiye Naboti w’i Yizerēli nti: ‘Mpa umurima wawe w’imizabibu tuwugure amafaranga, cyangwa nzakuguranire undi.’ None yanshubije ati: ‘Singuha umurima wanjye.’ ”
7 Yezebeli aramubaza ati: “Mbese si wowe uri ku ngoma muri Isiraheli? Byuka ufungure ugubwe neza. Jyewe ubwanjye nzaguhesha uwo murima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizerēli.”
8 Nuko Yezebeli yandika inzandiko mu izina ry’Umwami Ahabu, azitera kashe ya cyami azoherereza abakuru b’imiryango n’abatware b’i Yizerēli.
9 Yari yanditsemo ati: “Nimukoranye rubanda bigomwe kurya, bayobowe na Naboti.
10 Hanyuma mwicaze imbere ye ibirara bibiri bimushinje biti: ‘Yatutse Imana n’umwami.’ Bityo mumusohore mumujyane inyuma y’umujyi, mumutere amabuye apfe.”
11 Abakuru b’imiryango n’abatware b’i Yizerēli bakora ibyo Yezebeli yabategetse mu nzandiko ze.
12 Batumira rubanda mu ikoraniro ryo kwigomwa kurya, kandi bicaza Naboti mu mwanya w’icyubahiro kugira ngo ariyobore.
13 Bya birara bibiri biraza byicara ahateganye na Naboti, maze bitangira kumurega imbere ya rubanda rwose biti: “Naboti yatutse Imana n’umwami!”
Nuko baramusohora bamujyana inyuma y’umujyi, bamutera amabuye arapfa.
14 Abatware b’umujyi batuma intumwa kuri Yezebeli bati: “Naboti yicishijwe amabuye.”
15 Yezebeli yumvise ko Naboti yapfuye, abwira Umwami Ahabu ati: “Genda utware wa murima w’imizabibu Naboti w’i Yizerēli yanze kukugurisha, dore ntakiriho.”
16 Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye, arahaguruka ajya kuzungura umurima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizerēli.
Imana yamagana Ahabu na Yezebeli
17 Nuko Uhoraho abwira Eliya umuhanuzi w’i Tishibi ati:
18 “Jya kwa Ahabu umwami wa Isiraheli uri i Samariya, dore yagiye kuzungura umurima w’imizabibu wa Naboti.
19 Umusangeyo umubwire uti: ‘Uhoraho aravuze ngo: Umaze kwica umuntu none uje kuzungura ibye!’ Maze wongere umubwire uti: ‘Uhoraho aravuze ngo: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n’ayawe.’ ”
20 Eliya ajyana ubwo butumwa kwa Ahabu. Ahabu amubonye, aramubwira ati: “Wa mwanzi wanjye we, urambonye!”
Eliya ati: “Ndakubonye kuko wanejejwe no gukora ibitanogeye Uhoraho. None Uhoraho aravuze ati:
21 ‘Ngiye kuguteza ibyago, ntsembeho ab’igitsinagabo bose bagukomokaho, baba inkoreragahato cyangwa abishyira bakizana muri Isiraheli.
22 Inzu yawe nzayigenza nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, cyangwa iya Bāsha mwene Ahiya, kuko wandakaje bikomeye ugatoza n’Abisiraheli gucumura.’ ”
23 Nuko Eliya yungamo ati: “Ku byerekeye Yezebeli, Uhoraho aravuze ati: ‘Imbwa zizamutanyagurira ku rukuta ruzengurutse Yizerēli.
24 Uwo mu muryango wa Ahabu uzagwa mu mujyi azaribwa n’imbwa, naho uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro.’ ”
25 Nta muntu wigeze yiha gucumura ku Uhoraho nka Ahabu, yohejwe n’umugore we Yezebeli.
26 Ahabu yakoze ibizira bikabije, aramya n’ibigirwamana by’Abamori Uhoraho yari yaramenesheje akabasimbuza Abisiraheli.
Ahabu yicisha bugufi
27 Umwami Ahabu yumvise ubwo butumwa bw’Uhoraho, yicisha bugufi ashishimura imyambaro ye, yambara igaragaza akababaro kandi yigomwa kurya. Yagendagendaga buhoro yambaye iyo myambaro akanayirarana.
28 Uhoraho yongera kubwira Eliya w’i Tishibi ati:
29 “Wabonye ukuntu Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye. Kubera ko yicishije bugufi kariya kageni, sinzateza ibyago ab’inzu ye akiri ku ngoma, ahubwo nzabibateza ku ngoma y’umuhungu we.”